Nyaruguru: Abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda barasaba guhabwa ingurane

Abaturage batuye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza mu Kagali ka Samiyonga bavuga ko bangirijwe imitungo yabo na Kompanyi ya Horizon Construction yakoze imihanda yanyuze mu Mirenge ya Muganza na Nyabimata, bakaba basaba ko bahabwa ingurane.
Bamwe muri bo bavuga ko mu ikorwa ry’uyu muhanda wanyuze mu Mirenge ya Nyabimata na Muganza batigeze babarirwa n’inzu zabo zikaba zarashyizwe mu manegeka, ndetse iyo kampani ikaba yaranacukuye amabuye n’itaka yakoresheje uyu muhanda, ikarenga imbago z’aho yari yarahawe ho gucukura igera mu mbago z’abaturage.
Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa, utuye mu Kagari ka Samiyongo mu Mudugudu wa Tangabo avuga ko iyi kompanyi ya Horizon yacukuye ibitaka byo gukoresha imihanda yo muri iyi Mirenge baramurengera bamurandurira n’imyaka.
Yagize ati: “Ikibazo dufite ni uko mu ikorwa ry’uyu muhanda baducukuriye ubutaka bashakamo imicanga bajya kuyikoresha imihanda ndetse barenga imbago bari barishyuye, barandengera bananyangiriza imyaka yagombaga kuntunga n’umuryango wanjye none mfite ikibazo cy’ibiribwa.”
Undi nawe wangirijwe imitungo yatangarije Imvaho Nshya ko bangirijwe imyaka mu mirima yabo bityo bagasaba ko bahabwa ingurane ku byangijwe.
Ati: “Reba ubuzima tubayeho kandi twari twarahinze tuzi ko tuzarya baraza batwangiriza imitungo ntibaduha ingurane, nyamara hari abandi bazihawe bagatunga imiryango yabo. Twebwe turasaba ko baduha ingurane z’ibyacu byangijwe kuko twarabisonzanye”.
Undi nawe yavuze ko bibabaje kubona abantu bari batuye ahantu heza none bakaba baragiye mu manegeka, bagasaba ko bahabwa ingurane ku mitungo yabo ndetse naho bigaragara ko bagomba kwimurwa bagafashwa.
Yagize ati: “Namwe nkuko mubibona twari dutuye ahantu heza none umuhanda wadusize mu manegeka mbese dutuye nabi kandi mbere twari dutuye neza, nibaduhe ingurane ku mitungo yacu yangijwe bakora umuhanda ariko hari n’abantu batuye nabi bakwiye kwimurwa.
Umukozi wa Kompanyi ya Horizon Construction yakoraga uyu muhanda ayihagarariye yabwiye Imvaho Nshya ko ingurane ku byangijwe n’uyu muhanda yagombaga gutangwa n’Akarere.
Yagize ati: “Njyewe nk’umukozi wa Kompanyi yakoze uyu muhanda ntabwo ari yo yagombaga gutanga ingurane ahubwo twebwe twarakoraga, hagira ibyangirika hakamenyeshwa Akarere ko hari ibyangijwe n’imirimo yo gukora iyi mihanda, kakaba ariko kari gafite mu nshingano gutanga ingurane ku baturage bangirijwe ibyabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanshyaka Emmanuel avuga ko uyu muyoboro ukorwa hari bamwe mu baturage bagendaga bangirizwa imitungo yabo bakishyurwa, ariko birashoboka ko hari abatarishyuwe bakwiye kwegera ubuyobozi bakabugaragariza ikibazo cyabo bagafashwa kwishyurwa.
Yagize ati: “Twebwe nk’ubuyobozi twishimira ko iyi mihanda yabashije kubakwa ariko mu gihe yubakwaga hari bamwe mu baturage bagiye bangirizwa imitungo bagahita bishyurwa bivuze ko aba bashobora kuba bataragezweho cyangwa batishimiye ko ingurane zahawe bamwe bo ntibazihabwe.
Bafite uburenganzira bwabo babuharanire begere ubuyobozi burebe koko niba batarishyuwe na bo bishyurwe kuko natwe ntabwo twakwishimira ko haba hari umuturage ukigaragaraza ikibazo cyo kutishyurwa ingurane ye ku mutongo yangirijwe ubwo hubakwaga iyi mihanda”.
Iyi mihanda yo mu Murenge wa Muganza na Nyabimata yubatswe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2023-2024, ifite ibilometero 13.8 (13,8 km).

