Bibukijwe ko ubuzima bw’u Rwanda buri mu biganza by’urubyiruko

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza, yibukije urubyiruko ko ubuzima bw’igihugu buri mu biganza by’urubyiruko kandi ko ejo hazaza h’igihugu hakwiye kubakwa ubu.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Ukuboza 2022 mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge.

Urubyiruko rwabwiwe ko ikiganza cyarwo gifashe igihugu ibyo ngo bivuze ko ejo heza h’Igihugu ruhafite mu ntoki zarwo.

Ngabonziza yagize ati: “Iki gihugu ntikiri mu ntoki z’uwo ari we wese. Mwe urubyiruko rwa FPR Inkotanyi nagira ngo mbibutse ko igihugu kiri mu ntoki zacu”.

Yakomeje anagaya urubyiruko rurangwa n’imyitwarire idakwiye, arwibutsa ko iyo ruvuga ngo nta myaka 100, bigaragaza ko rudateganya ejo hazaza heza. Yarusabye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, basabwe gutinyuka bagakora bakihangira imirimo.

Urubyiruko rwasabwe kandi gukoresha amahirwe rufite.

Iraguha Sibomana Jackson, Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, yagaragaje ko hari byinshi bishimira bagezeho muri uyu mwaka.

Yabwiye Imvaho Nshya ko bashoboye gukusanya amafaranga angana na Miliyoni 1,160 bakishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 426, banashishikariza ababyeyi gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Yagize ati: “Twubakiye imiryango 74 itishoboye ku bufatanye n’izindi nzego, tunubaka uturima tw’igikoni dusaga 1000”.

Urubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge ruvuga ko rwashoboye kwinjiza mu ntore Solution urubyiruko 10,372 mu gihe rwateganyaga kwinjiza 10,000.

Sibomana avuga ko bakoze ubukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, hasukurwa inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikindi gikorwa urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi rwishimira, niuko rwafashije Abanyarwanda by’umwihariko mu Karere ka Nyarugenge kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE