Nyarugenge: Abarokotse Jenoside bijejwe gusanirwa inzu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Akarere ka Nyarugenge kijeje gufasha abanyamuryango b’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), batuye mu Murenge wa Kanyinya gusanirwa inzu.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024 mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Shyorongi, ubu ni mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Ku gasozi ka Nyamweru n’ahazwi nko mu Kana abicanyi bahiciye ibihumbi by’Abatutsi abandi barohwa mu mugezi wa Nyabarongo.  

Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kanyinya wagaragaje imibereho y’abageze mu za bukuru, usaba ko basanirwa inzu bubakiwe kandi bakagerezwa amazi mu ngo.

Karamage Jean Nepomscène, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, Ibuka, yagaragaje abageze mu zabukuru basanirwa inzu ndetse kandi ko bakeneye ubwiherero.

Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kanyinya wanasabye ko hasanwa inzibutso zirimo n’urwo kwa Mukarumanzi ahatwikiwe Abatutsi basaga 300.

Yagize ati: “Kwa Mukarumanzi hari ikibazo cy’icyangombwa cy’ubutaka gifite uwakiyandikishijeho.

Icyakoze abarokotse Jenoside twishatsemo ubushobozi kugira ngo tubone icyo cyangombwa kugira ngo umwaka utaha tuzahibukire hari amateka.”

Nyarubande habonetse imibiri 7, Ibuka igasaba ko Nyarubande hajya amateka bityo hakajya hibukirwa.

Ku rundi ruhande abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ko hubatswe urwibutso rwa Jenoside rwa Mageragere.

Agira ati: “[…] tugasaba ko iyo mibiri 7 yashyingurwa Mageragere, bikozwe byadushimisha.”

Muri Kanyinya haracyari imibiri itaraboneka, Ibuka igasaba ko uwaba azi amakuru y’aho imibiri iri itarashyingurwa yayatanga nay o igashyingurwa mu cyubahiro.

Karamage akomeza agira ati: “Twatanze imbabazi ntabwo tuzaheranwa n’agahinda.”

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo kwiyubaka ariko ko hari n’ibibazo bigenda bigaragara abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ndetse na Ibuka yifuza ko byakemuka.

Yagize ati: “Inzu zagaragajwe zimaze kugenda zisaza kandi abazirimo bakaba bakuze ndetse n’izatujwemo Intwaza bakaba badafite ubushobozi bwo kuba bazivugururira, ibyo twabifashe nk’inshingano yacu nk’ubuyobozi”.

Mu myaka 30 ishize hari abashoboye kwiyubaka bakagira ubushobozi bwo kuvugurura inzu zabo, ubu bakaba batuye neza.

Ku bufatanye na Ibuka ndetse na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Akarere ka Nyarugenge kashoboye gukora igenzura ry’inzu zikeneye gusanwa.

Kagaragaza ko inzu zitasanirwa rimwe ariko ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hari inzu zimeze nabi kurusha izindi zizasanwa.

Mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Nyarugenge habonetse imibiri 68.

Ngabonziza yavuze ko itabonetse ku bw’ubushake, ahanini yabonetse biturutse ku bikorwa remezo bigenda byubakwa hanyuma hakaboneka imibiri.

Akomeza agira ati: “Umugezi wa Nyabarongo na Nyabugogo wajugunywemo abicwaga. Nubwo tutabasha kubona iyo mibiri ariko abafite amakuru bavuga ko babajugunye muri iyo migezi, tukabimenya.”

Bijyanye na politiki yo guhuza inzibutso, mu Karere ka Nyarugenge harimo harubakwa urwibutso rwa Mageragere, ahazahurizwa imibiri izavanwa mu nzibutso ebyiri zo muri Nyarugenge.

Akomeza agira ati: “Hari inkuta zubatswe mu murenge, mu bigo bya Leta n’ibyigenga, ibyo bizakomeza gukorwa.”

Akarere ka Nyarugenge gashimira Umuryango Ibuka ko washoboye kubona ikibanza cy’ahazubakwa urwibutso.

Kubaka inzibutso no kubungabunga amateka bizakomeza kwitabwaho.

Abari muri gahunda yo kwibuka mu Murenge wa Kanyinya, basabwe kwitandukanya n’imitekerereze mibi kuko yabageza ahantu habi.

Urubyiruko rwasabwe kubakira ku byagezweho kandi ko ubuyobozi butazatererana Abarokotse Jenoside.

Ati: “Turi mu gihugu kwigisha abanyarwanda kuba umwe, tujye tubyubakiraho. Dukomeze turwanye ikibi ndetse n’icyagarura amacakubiri.”

Mu buhamya bwa Mukasekuru Patience mwene Kayitare François, yavuze ko mu 1992 ari bwo Umuryango wa Se wameneshejwe, uhungira mu Nzove.

Avuga ko Jenoside yateguwe kera kuko bigaga bahagurutswa bityo Abatutsi bakamenyekana.

Mu 1994 yabajije Se aho Sekuru aba amubwira ko yahungiye Uganda hagasigara Nyirakuru.  

Nyina yamubwiye ko iwabo (Aho yitwa kwa Sekuru) batwikiwe mu nzu 1963.

Mu 1994 abo bavukana barishwe bazira ko ari Abatutsi.

Ashima Inkotanyi zarokoye abahigwaga zikabasubiza ubuzima bityo amashami arashibuka.

Dusabeyezu Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Kanyinya
Karamage Jean Nepomscène, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, Ibuka.

Amafoto: Imvaho Nshya

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE