Nyarugenge: Ubuyobozi buracyafite umukoro ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umugabo witwa Ribakare Godfroid w’imyaka 58 utuye Kimihurura mu Karere ka Gasabo yafatiwe mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima nyuma yo kugaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Yabwiye Kalisa Anaclet w’imyaka 52 na Mukankuranga Francine w’imyaka 54 ko uwabishe ntaho yagiye. Ubuyobozi bukaba bugifite umukoro wo kwigisha abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ribakare yahamijwe ibyaha bya Jenoside afungwa imyaka 13, arangije igihano atura ku Muhima mu Kagari ka Nyabugogo ahakodesha amezi 3. Nyuma yarahimutse ajya gukodesha Kimihurura.
Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 hari umuturage wabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko uwabishe ntaho yagiye.
Yagize ati: “[…] aho umwe wanabonetse ku munsi w’ejo yabwiraga uwarokotse Jenoside ko abamwishe ntaho bagiye ndetse ko anabonye n’ubushobozi na Leta iriho yayikuraho kuko yamuhemukiye.”
Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko yari asanzwe azi abo yabwiye amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ribakare ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 yazindukiye ku Muhima abanza kunywa inzoga, bigeze Saa tanu z’amanywa ngo ni bwo yabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ayo magambo , ahita afatwa.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati: “Ribakare yari azi abo ashaka n’icyo ashaka kubabwira.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagize icyo rutangaza
Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yahamije aya makuru.
Yagize ati: “Uwitwa Ribakare Godefroid akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho yabwiye abantu babiri ati: “N’uyu munsi twakongera tukabica, ntabwo kwica byarangiye.”
Dr Murangira yavuze ko Ribakare yanakurikuranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarafunzwe imyaka 13 mu yahoze ari gereza ya Kigali 1930.
Hashize ibyumweru bibiri afunguwe mu igororero rya Nyarugenge Mageragere.
Kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyarugenge mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Mu cyumweru cy’icyunamo, mu Karere ka Nyarugenge hamaze kuboneka abantu bagera kuri batatu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’uwahohoteye uwarokotse Jenoside.
Akarere ka Nyarugenge kavuze ko hari bamwe mu bagifite iyo mitekerereze ariko ubuyobozi bubibona nk’umukoro ukomeye ku Banyarwanda atari ku baturage ba Nyarugenge gusa, ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ari inshingano ya buri wese gukomeza kubirwanya.
Ni n’umukoro ukomeye nk’abakuru wo kwigisha amateka urubyiruko kugira ngo basobanukirwe amateka yabo, aho kwirirwa bayashakisha hirya no hino bityo bikaba byabaha imbaraga zo kugira amahitamo akwiye y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
lg says:
Mata 15, 2024 at 3:00 pmErega ibyo yavuze ntiyababeshye génocide ntiyahagaritswe nabo bicaga kuli bo nigihombo kuko bifuzaga kurangizaho burundu imigambi yabo niyayindi ntabwo wavuga ngo umukara uhindutse umweru icyo babura numwanya niyompamvu iyo bigeze ikigihe bibarya nukwihangana bikabananira nabahoberana nababiciye bajye bitonda bati bibwirako roho mutagatifu yabamanukiyemo bashishoze doreko abenshi mubagaragaraho ibyo bikorwa ali abakurikiranwe ho ubwicanyi ufashwe muli ibyo bajye bamuha noneho burundu ntabindi agumane ubwo burozi bwe aroga abana be muli gereza azanapfireyo