Nyarugenge: Abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura

Polisi y’Umujyi wa Kigali iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 08 Kanama 2025 yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura bwo gutobora inzu bakiba ibikoresho byo mu nzu, ndetse bagatega abaturage bakabambura ibyabo.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yavuze ko abo bantu bafatiwe mu mirenge ya Muhima na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Barakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite.”
Abafatiwe mu Murenge wa Mageragere, si ubwa mbere batawe muri yombi bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura.
Ati: “Bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa by’ubujura.”
Muri Nyabugogo mu Murenge wa Muhima, Polisi itangaza ko hafatiwe abantu 6 bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu, bakaba bafatiwe mu kwabu wabaye nyuma yaho abaturage bagaragarije ko muri ako gace hari abajura biba abaturage ibyabo.
CIP Gahonzire ati: “Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa.”
Agaragaza ko Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego bahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage by’umwihariko ababiba ibyabo, ko abo batazihanganirwa.
Abatuye Umujyi wa Kigali bibutswa gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza abahungabanya umutekano, batangira amakuru ku gihe.
