Nyanza: Ahiciwe abagore n’abana muri Jenoside harasabirwa urwibutso 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abafite ababo biciwe ku Ibambiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ko umushinga wo kuhubaka urwibutso rwa Jenoside rw’abagore n’abana bahiciwe wakwihutishwa, mu rwego rwo kubungabunga amateka yaho.

Ku Ibambiro ni mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, hakaba hafite umwihariko wo kuba hariciwe abagore, abakobwa, abana n’umugabo umwe ‘wo kubarinda umwaku’ kuko bumvaga ko kwica umugore cyangwa umwana ari ikizira.

Ubwo kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, hibukwaga ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ku Ibambiro, hari hasanzwe hazwi nk’aho babambiraga impu, abafite ababo baharuhukiye basabye kwihutisha umushinga wo kubaka Urwibutso rwa Jenoside rubungabunga ayo mateka. 

Ndayambaje Vedaste wari uhagarariye imiryango y’abafite ababo baharuhukiye, yagize ati: “Aba twabashyinguye muri shitingi no mu gitaka gisanzwe hashingiwe ku bushobozi bwari buhari icyo gihe, tukagira ngo tubisabire kubaka urwibutso rwihariye rw’abana n’abagore hano ku Ibambiro, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yabakorewe.”

Mugenzi we witwa Jean Clude Karake, na we yifuza ko basubizwa agaciro bambuwe bitewe n’ubukana Jenoside bakorewe yari ifite.

Ati: “Icyifuzo cya mbere dufite, umushinga wo kubaka urwibutso rw’ababyeyi bacu n’abana wakwihutishwa kuko bambuwe agaciro, twakumva turuhutse basubijwe agaciro bambuwe n’ababishe.”

Komiseri ushinzwe ubuzima, imibereho myiza no kwimakaza uburinganire muri IBUKA, Gahongayire Monique, yasabye abazi aho abishwe muri Jenoside bagiye bajugunywa, gukomeza gutanga amakuru kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, avuga ko kwibuka abagore n’abana mu buryo bwihariye ari uburyo bwo kubaha agaciro bambuwe kandi ko kubaka urwibutso ari inshingano yabo nk’Inteko Ishinga Amategeko.

Ati: “Kwibuka abagore n’abana bidufasha kubona umwanya wihariye wo kubunamira no kubasubiza agaciro kuko bateshejwe agaciro mu buryo bwihariye nk’uko abicanyi babiteguye.

Ariko dukwiye kubikuramo amasomo yihariye yo kwigisha abato kugira ubumuntu. Abagize Inteko Ishinga Amategoko tuzakomeza kubaba hafi muri uru rugendo uko ubushobozi bw’Igihugu cyacu bugenda buboneka tukazageza ubwo tuzaba dufite urwibutso rw’aya mateka.”

Abana n’abagore biciwe ku Ibambiro bishwe tariki 3 Gicurasi 1994, hagamijwe kurimbura Abatutsi, hakaba haruhukiye imibiri y’abana n’abagore 454 harimo n’umugabo umwe.

Abahanzi barimo Nyiranyamibwa, Musinga na Grace baririmbye mu gikorwa cyo kwibuka abana n’abagore biciwe mu Ibambiro
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bo ku Ibambiro kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Uwineza Beline, yijeje ko bazababa hafi murugendo rwo gusigasira amateka.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE