Nyamasheke: Yasanzwe mu nyubako ya Koperative abereye umuzamu yapfuye

Hafashimana Faustin w’imyaka 54 wari umuzamu w’ibiro by’inyubako ya Koperative yitwa CODINYA ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe muri nyubako yarindaga yapfuye bikekwaho ko yishwe, abakekwa bakaba bagishakishwa.
Bivugwa ko yasanzwe azirikishije imifuka n’ibiringiti banamushyize supaneti mu kanwa, bikaba byamenyekanye ari uko umucungamutungo wa Koperative yahageze yamushaka akamubura.
Umwe mu baturage baturye iyo nyubako yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mucungamutungo ageze ku nyubako yasanze urugi rukinguye, arebye aho yikingaga muri iyi nyubako, amusanga aryamye yapfuye.
Ati: “Yasanze yapfuye, azirikishije imifuka n’ibiringiti, bamushyize supaneti mu kanwa, bigaragara ko ari abamwishe, bakeka ko muri iyo nyubako arinda harimo amabuye y’agaciro bashakaga kwiba.”
Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera mu Mudugudu wa Cyato, Akagari ka Murambi muri uyu Murenge wa Cyato na we yavuze ko urupfu rw’umuturanyi wabo rwabashenguye cyane, bategereje kumenya abamwishe bakabiryozwa.
Ati: “Ari twe abaturanyi be ari n’umuryango we, turibaza urwo yishwe kuko bigaragara ko abamugize kuriya ari bo bamwishe bamushyira supaneti mu kanwa ngo atabona uko atabaza.”
Yakomeje avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruhagera ndetse rutangira iperereza ricukumbuye, mu gihe umurambo w’uwambuwe ubuzima yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibogora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato Harindintwali Jean Paul, yabwiye Imvaho Nshya ko nta gushidikanya uyu muzamu yishwe urebye uburyo bamusanze ameze nubwo bizagaragazwa n’iperereza n’isuzuma rya muganga, iperereza rikomeje ngo abamwishe bafatwe babiryozwe.
Ati: “Bamwishe, abamwishe ntibaramenyekana biracyari mu iperereza. Ibyo kuba hari ibindi bikomere yari afite twe ntitwabimenya kuko RIB yahise ihagera akajyanwa mu Bitaro bya Kibogora, abagenzacyaha na muganga ni bo bazatubwira ukuri kwabyo kose.”
Yihanganishije umuryango nyakwigendera asize, asaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano binyuze mu marondo no kujya amakuru amenyekanira igihe.
Yagiriye inama ubuyobozi bw’iyi koperative yo gushaka abazamu b’umwuga banafite ibikoresho bikomeye byahangana n’uwahatera, hakanaba abazamu barenze umwe, kuko uburyo uyu yabaga ari wenyine anarindisha inkoni bitabereye kuri koperative nk’iyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagizi ba nabi bashobora gukeka ko ari yo ararira akanirirwa ayacunze, byatuma bamwambura ubuzima baje kuyiba.
Ernest says:
Nyakanga 15, 2025 at 2:54 pmBIRABABAJE. FAUSTIN ARUHUKIRE MU MAHORO