Nyamasheke:  Yaketsweho ubujura agurishije ihene 3 ku 95.000 Frw, zigura 180.000 Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bayavuge Claude w’imyaka 22 yateye amakenga abagura ihene mu isoko rya Rwesero mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke bituma afatwa ubwo yari amaze kugurisha ihene eshatu ku mafaranga y’u Rwanda 95.000 kandi zakabaye zigura arenga 180.000. 

Uwo musore wo mu Mudugudu wa Ryarubasha, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, akimara gufatwa yasobanuye ko izo hene zitari ize ahubwo yari yazibye mu rugo rwo mu Murenge wa Rangiro. 

Bamwe mu bari muri iri soko ubwo yafatwaga bavuze ko yari amaze kuzigurisha abacuruzi b’amatungo ari na bo bagize amakenga nyuma yo kumwishyura. 

Umwe ati: “Yari amaze kugurishamo ihene 2 usanzwe ari umucuruzi w’amatungo muri iri soko rya Rwesero, amaze kumuha amafaranga 65.000. Indi imwe iguzwe n’undi wari uyimuhayeho amafaranga 30.000. Zose uko ari 3 bamuhaye amafaranga 95.000 amaze kuyashyikira.”

Yakomeje avuga ko bakurikije amafaranga ihene ihagazeho, babajije umuntu wo mu Murenge wa Rangiro niba yaba azi uwo musore ababwira ko amuzi kandi ko asanzwe ari umujura kabuhariwe. 

Bahise bahamagara abandi bazi bo muri uyu Murenge wa Rangiro, biza kugaragara ko yari yanigeze kwiba inka y’umuturage, arayigurisha atorokera mu Mujyi wa Kigali, agaruka nyuma n’ubundi ingeso iranga.

Undi muturage ati: “Ayo makuru yose amaze gukusanywa n’uwibye yiyemerera ataruhanyije ko yari yazibye mu kiraro cyazo ku musaza w’imyaka 79 wo mu Murenge wabo wa Rangiro. Abaturage bari muri iryo soko bafatanyije n’Inzego z’umutekano bamushyikiriza polisi sitasiyo ya Kagano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yemeje ko uwo musore yafashwe kubera igiciro gito yatangiragaho ihene. 

Nyuma yo kwiyemerera ko izo hene yari yazibye, yasubije amafaranga y’abandi ahuta atabwa muri yombi n’ihene yari yazanye zisubizwa nyirazo mu Murenge wa Rangiro. 

Gitifu Uwimana, yavuze ko bakunze gufatira abajura muri iryo soko, abacuruzi ba magendu, abakora mu mifuka y’abaturage, abashikuza amatelefoni, n’abandi. 

Ibyo ngo byatewe n’ingamba zashyizweho mu guhangana n’ibi byaha bagendaga bihafata intera muri ako gace. 

Ati: “Dufite ingamba zo guhangana n’ibyaha nk’ibi muri ririya soko ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano n’abaturage, ku buryo tujya tubafata cyane.”

Ashimira abatamushize amakenga bakamufata, bigatuka umusaza wari wibwe amatungo ye yongera kumugarukira.

Yasabye abaturage gukomeza kugira amakenga, uwo baketseho ubukura cyangwa indi myitwarire idasanzwe bakihutira gutanga amakuru. 

Anongera gusaba urubyiruko gukora ibiruteza imbere rutagize uwo rubangamira kuko kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ubujura ari ukwangiza ahazaza harwo. 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE