Nyamasheke: Yagonze imodoka arapfa avuye guhwitura abanze kwishyura inguzanyo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bigirimana Clément w’imyaka 55 yakoze impanuka yamuviriyemo kubura ubuzima ubwo yari kuri moto avuye mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu bakiliya batishyura ibigo by’imari.

Ni impanuka yabereye mu Mudugudu  wa Butangata, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, ubwo yageragezaga kubisikana n’imodoka bikarangira ayigonze, bikaba bivugwa ko yagendaga avugira no kuri telefoni.

Bigirimana yari atuye mu Kagari ka Gasebeya, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, akaba yari asanzwe ari umukozi w’ikompanyi ihuza abakiliya n’ibigo by’imari.

Yari yagiye mu kazi ko kwegera abakiliya b’ibigo by’imari akorana na byo banze cyangwa barengeje igihe cyo kubyishyura.

Amakuru avuga ko yakoze impanuka ubwo yavaga i Ntendezi yerekeza mu Buhinga, agata umukono we akagonga imodoka ya FUSO na yo yavaga mu Buhinga yerekeza i Ntendezi itwawe n’uwitwa Nkorerimana Zakayo w’imyaka 32.

Umuhungu we witwa Twahirwa Elisé yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mubyeyi we yazindutse mugitondo agiye mu kazi ke ka buri munsi cyane ko yari afite ikompanyi ikora ibijyanye no kwishyuriza ibigo by’imari inguzanyo zananiranye kwishyurwa.

Twahirwa yavuze ko umubyeyi we yari avuye kureba umukiliya wa kimwe mu bigo by’imari akorana na byo, akomereje no ku bandi mu bice bya Buhinga.

Ati: “Ni urupfu rutunguranye rwatubabaje cyane. Yaguye ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura aho bahise bamujyana, ubu ari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe.  Turashimira inshuti n’abavandimwe bakomeje kudufata mu mugongo mu gihe twitegura kumushyingura ku wa Gatandatu.”

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemereye Imvaho Nshya iby’iyi mpanuka, abanza kwihanganisha umuryango wa Bigirimana.

Yagize ati: “Turabanza kwihanganisha umuryango wagize ibyago. Impanuka yabaye saa tanu n’iminota 50 z’amanywa ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare. Nyakwigendera yamanutse ari kuri moto mu muhanda wa kaburimbo, ageze Buvungira muri Bushekeri yarangaye agenda avugira kuri telefoni, ata umukono we aragenda agonga iyo modoka yavaga Buhinga yerekeza i Ntendezi ayisanze mu mukono wayo.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda icyabarangaza cyose, bakamenya ko kizira gutwara ikinyabiziga icyo ari cyo cyose bavugira kuri telefoni kuko biyobya ubwonko.

Yanongeye gusaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ibiteza impanuka byose nko gutwara basinze n’ibindi, bagatekereza kugera iyo bagiye amahoro banayaha abandi basangiye umuhanda.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Byiringiro jean pierre says:
Gashyantare 24, 2024 at 5:05 am

Imana imwakire mubayo

Anonymous says:
Gashyantare 27, 2024 at 8:55 am

Mwabantumwe mujye mwandika inkuru mwabanjekumenya amakuruyayoneza mujye mureka kwandika ibihabanye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE