Nyamasheke: Yafatanywe umwana w’imyaka 17 yari amaranye ibyumweru 2

Byukusenge Aaron afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba nyuma yo gufatanwa umwangavu w’imyaka 17 witwa Muhawenimana Fortunée wo mu Murenge wa Rangiro yari amaranye ibyumweru 2 babana mu nzu, yaramugize umugore we.
Uwo Byukusenge ufite imyaka 28 ni uwo mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.
Umuturanyi wabo Uwingabire Félix yatangarije Imvaho Nshya ko ubusanzwe uwo musore abana na bashiki be 2 mu nzu ababyeyi babo bitabye Imana babasigiye.
Umwe muri bashiki be akaba yari yashatse umugabo akaza gufatirwa mu bujura babyaranye rimwe agafungwa, umugore akagaruka muri iyo nzu yabo, n’undi muvandimwe wabo wari usigaye akahabyarira.
Iyo nzu abanamo n’aba bashiki be 2 ni yo yazaniyemo uwo mwana w’umukobwa yari yashutse ko aje kumugira umugore, bashiki be bakaba batarigeze batanga amakuru.
Yagize ati: “Maze guhabwa amakuru n’abaturage nagiyeyo mbasangayo bombi, mbabaza niba koko babana nk’umugore n’umugabo, barabinyemerera, umwana mwaka irangamuntu nsanga koko afite imyaka 17, mubajije impamvu aza ku musore kuri iyo myaka ambwira ko nyuma yo guta ishuri, nta kindi akora, n’umusore ntacyo akora, basanze kubana byatuma batekerereza hamwe icyo bakora kibateza imbere.”
Uwo musore yakorewe raporo yoherezwa ku Kagari, hagati aho yirukana wa mukobwa, hashize iminsi 4 aragaruka, ahageze aharaye rimwe, bihurirana n’uko Byukusenge yagiranye amakimbirane na bashiki be ashingiye ku ikawa bagurishije ntibamuhaho, bararwana bityo mu gukemura icyo kibazo bihurirana nuko wa mwana yari yagarutseyo, Byukusenge afatwa atyo, umwangavu yoherezwa kuri Isange One Stop Center mu bitaro bya Kibogora.”
Uwo mwangavu yagiriwe inama ko ku myaka ye bitemewe gushaka umugabo asubiza ko yumva nta kibazo kirimo kuko n’ubundi ntacyo akora iwabo, no kubana muri iyo nzu na baramukazi be ntacyo yumva bimutwaye, cyane cyane ko na bo nta kibazo babibonamo.
Undi muturanyi w’uwo musore yabwiye Imvaho Nshya ko uyu afashwe hatarashira icyumweru muri uwo Murenge nanone hafashwe umusore wari umaranye umwana w’imyaka 15 iminsi 4, yaramugize umugore we, amutesheje ishuri, ko ubuyobozi bugomba kubirwanya bwivuye inyuma.
Ati: “Ibi ni byo bikurura amakimbirane ugasanga n’ubundi baraturushya tujya mu bibazo byabo. Nk’ubu azaniye umwana mu nzu abanamo na bashiki be ngo ni umugore we. Amumaranye iminsi aramwirukanye, umwana ageze iwabo aragaruka. Bicike rwose.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagabimfura Pascal avuga ko bakomeje ingamba zo guhangana n’ibyo byaha byo gusambanya abana, zirimo n’ubukangurambaga kugira ngo n’abasore babyishoramo, bumva ko ari abagore bashatse, bamenye ingaruka zabyo.
Ati: “Gusambanya abana bihanirwa n’amategeko, no kugira umwana umugore atarageza ku myaka y’ubukure ni icyaha gihanirwa n’amategeko, byitwa kumusambanya. Turabirwanya, tukanabereka ingaruka zabyo, ariko nyine kwigisha ni uguhozaho.’’
Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 133, y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,uko ryahinduwe mu ngingo yaryo ya 14.