Nyamasheke: Yafatanywe magendu y’amavuta ya mukorogo

Mukabayizere Petronille w’imyaka 35 yatawe muri yombi na polisi ikorera mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gufatanwa amavuta ya mukorogo yari afite mu modoka y’imwe muri Agences zitwara abagenzi Rusizi-Kigali.
Yasobanuye ko yayakuye i Bukavu muri RDC, akaba yari ayajyanye mu Mujyi wa Kigali.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko Mukabayizere wari utwaye ayo mavuta muri iyo modoka, yavaga I Rusizi saa mbiri z’igitondo ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, yagendaga acungana na polisi ageze i Nyamasheke hafi y’ibiro by’ako Karere mu ma saa tatu z’igitondo, abo yacungishaga bamubwira ko polisi iri imbere, aviramo mu nzira ayata aho arajijisha ajya mu baturage hafi aho.
Ati: “Imodoka yakomeje iragenda ariko kuko mu modoka hari abahise bahamagara polisi mu ibanga, abapolisi bahageze, bamucungira hafi y’aho yayataye, agarutse kuyafata baba baramucakiye bamujyanana n’ayo mavuta kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano.’’
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemereye Imvaho Nshya aya makuru,avuga ko yafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Ati: “Ni byo koko, Polisi yafashe Mukabayizere Petronille ari mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu magendu igizwe n’amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo. Yari mu modoka y’imwe muri Agences zitwara abagenzi Rusizi-Kigali, ajyanye ayo mavuta I Kigali.’’
Yakomeje ati’: “Yaje kumenya ko imbere hari polisi, ava mu modoka ashaka guhisha iyo magendu mu baturage. Ntibyamuhiriye kuko abaturage batanze amakuru arafatwa.’’
SP Karekezi Twizere Bonaventure yashimiye abaturage uruhare rukomeye bagira mu gufatanya na Polisi gucunga umutekano,asaba abaturage kwirinda magendu kuko igira ingaruka ku mutekano, ikamunga ubukungu bw’igihugu.
Ati: “By’umwihariko nk’ibi byafashwe bigira ingaruka ku buzima kuko bitujuje ubuziranenge. Turagira inama abishora muri ibi bikorwa kubihagarika, bagashora amafaranga yabo mu bikorwa byemewe kuko ibitemewe bitazihanganirwa.’’
