Nyamasheke: Uwasizwe iheruheru na Jenoside yongeye kumwenyura nyuma yo korozwa inka

Nyirahabimana Fausta w’imyaka 50 wasigaye wenyine nyuma yo kwicirwa ababyeyi, abavandimwe 7 n’abandi bose bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongeye kwiyumvamo akanyamuneza nyuma yo korozwa inka n’itorero ADEPR,paruwasi ya Tyazo asengeramo.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyirahabimana Fausta ubana n’umwana we umwe w’umuhungu yabyaye wenyine, avuga ko uretse iyi nka y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi 600.000 yorojwe anashimira abayobozi b’iyi Paruwasi ya Tyazo asengeramo, n’abakirisito bene se bamubaye hafi kuva Jenoside ihagaritswe kugeza ubu.
Ati: “Umuryango wanjye wose umaze gutsembwa n’ibyacu byose bikangizwa ngasigara mu itongo, nkagenda mba aho bwije kandi twaragiraga inzu, ku bw’amahirwe nkubakirwa na Leta. Ndashimira bene data dusengana nk’umuryango rukumbi narebagaho, bambaye hafi bakangaburira, bakansengera, bakandinda ubwigunge, akarusho kakaba kabaye uyu munsi banyoroje iriya nka nziza.”
Avuga ko nubwo yabayeho mu buzima buruhije cyane, yizeye amasaziro meza ku bw’iyi nka yahawe, n’umwana akazabona ikimufasha mu buzima buri imbere.
Ati: “Baramfashije iminsi iricuma nubwo yari ishaririye cyane. None bagiye kunsajisha neza bampa amata bakanakangura igicaniro iwanjye. Ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha mwinshi. Buri wese witanze ngo turokoke, n’abakoze ku byabo ngo iyi nka iboneke, nzahora mbasabira umugisha w’Imana igihe cyose ngihumeka kuko iyi nka nari nyikeneye bigaragara.”
Mbere yo kumuremera, abayoboke b’Itorero ADEPR Paruwasi ya Tyazo, babanje kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke.
Mu buhamya bwatanzwe na Mukagahizi Libéré, na we washegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yamutwaye abavandimwe 10 bose akarokokana na musaza we umwe mu bana 12 bari bavukanye, na nyina yari asigaranye akicwa na we yashimiye itorero ADEPR yasengeragamo mu gihe cya Jenoside, ko uretse koroza no gufata mu mugongo bagenzi be mu bundi buryo, we ryamurihiriye umwana ayisumbuye yose.
Ati: “Ndashimira cyane itorero ryanjye ADEPR kuko nubwo umuryango wanjye wari washize muri Jenoside, narabyaraga bene data bakaza kumpemba kuko ari bo nabonaga. Mfite umukobwa w’umuhanzikazi w’imivugo witwa Uwababyeyi Viviane, itorero ni ryo ryamurihiye ayisumbuye yose. Mu by’ukuri badufashe mu mugongo mu buryo bwose bushoboka, batubera umuryango aho iyacu itari.”
Muri ubu buhamya Rév. Past Kajyibwami Tharicisse, umushumba w’ururembo uri mu kiruhuko cy’izabukuru,yongeye kugarukwaho, uburyo nk’uwari umushumba icyo gihe, yagaragaje ko akorera Imana koko, agahisha benshi barimo umwana wa mukuru w’uyu Mukagahizi Libérée.
Ati: “Se yiciwe mu rusengero twasengeragamo. Mbere yo kwicwa asiga yanditse ko umwana we uzarokoka, azajyanwa kwa Past. Kajyibwami Tharcisse. Ni ko byagenze, umukobwa we umwe warokokeye kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, imbaga y’Abatutsi barenga 50.000 imaze kuhatikirira, ni ho yajyanywe, araharokokera ubu arakorera Imana n’igihugu.”
Avuga ko nubwo batabura kugaya abapasiteri n’abakirisito bitwaye nabi muri Jenoside, bashimira cyane aba babarokoye, bakanakomeza kuberera imbuto nziza kugeza ubu bakababera umuryango muzima n’ubu bakibafata mu mugongo mu buryo bwose bushoboka.
Uhagarariye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Kanjongo iyi paruwasi ikoreramo, Nzasabayesu Enock na we yongeye kuyishimira uburyo ibungabunga ubuzima bw’abarokotse.
Ati: “Uretse no kuba nanjye uyu Past. Kajyibwami Tharcisse yarandokoranye na papa wari umuyobozi w’amasengesho muri iyi Paruwasi, nka IBUKA dushima uburyo mwita ku gikorwa cyo Kwibuka, mukaremera abarokotse ibifatika bizabasajisha neza koko, tukanashimira, n’abandi babahumuriza, babasengera, banabakorera ibindi bituma bakomeza kumva icyanga cy’ubuzima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyongote Juvénal, yagaragaje ko yishimiye ibyo yumvise mu buhamya n’ibyo yiboneye iri torero rikorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba n’andi matorero kugera muri iki kirenge.
Ati: “ADEPR Tyazo turayishimira uburyo idufasha kubaka igihugu cyacu,binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta zikagenda neza,zirimo iki gikorwa cyo kuremera, gikomezamo abarokotse ubushake bwo kumva ko hanze y’ibyabaye, hari ababa babatekereza.”
Yavuze ko byose bituruka ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi akanasubiza Abanyarwanda mu bumwe.
Abamaze kumenyekana basengeraga muri ADEPR Paruwasi ya Tyazo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 527 nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umushumba wayo Rév.Past Rukundo Siméon, barimo umupasiteri 1, abadiyakoni 69, n’abandi bari abaririmbyi n’abakirisito basanzwe.
Avuga ko Paruwasi ya Tyazo izakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bitari mu gihe cyo kwibuka gusa, abashimira uburyo bakomeza gutwaza no kwiyubaka nubwo biba bitaboroheye.




