Nyamasheke: Uwari afungiwe gutema umugore we arakekwaho gutema inka z’abamushyingiye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntihabose Félix w’imyaka 37 ukurikiranyweho gutema no gukomeretsa bikomeye inka 3 za Kanyamisoro Siméon w’imyaka 84 na Mukaleta Joséphine w’imyaka 69 bamureze bakanamushyingira, azisanze mu kiraro cyazo mu gicuku.
Ntihabose afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke mu gihe iperereza rikomeje.
Abaturage bo mu Kagari ka Shara Umurenge wa Kagano, bashenguwe no kumva inkuru y’uwo mugabo wahamukiye abamureze ndetse bakanamushyingira umukobwa wabo.
Mukaleta Joséphine uvuga ko we na Ntihabose bafitanye isano ya bugufi, yavuze ko bibabaje kubona yabahemukiye kandi ari bo bamureze akimara gupfusha ababyeyi na mushiki we wishakiye umugabo akamusiga akiri umwana muto.
Ati: “Namureze afite imyaka 15 mushyingira afite 24. Umugore we bafitanye abana bane, umukuru afite imyaka 12 barasezeranye byemewe n’amatgeko.”
Mukaleta yakomeje avuga ko nyuma yo gushakana n’umugore we, baje kujya bagirana amakimbirane, babana nabi ku buryo Ntihabose yaje gukubita umugore we aranamukomeretsa bikomeye mu mutwe, arafatwa afungwa amezi 6 mu igororero rya Rusizi.
Avuga ko Ntihabose yafunguwe yarabaye mubi cyane, aza avuga ko Mukaleta ari we umuteranya n’umugore, agatuma batubaka.
Yatangiye kugenda yigamba ko azabica bombi, akabicana na muramu we wundi na we batavuga rumwe.
Mukaleta ati: “Umugore we yabonye koko umugabo ashobora kumwica, afata abana be 4 bose arabahukanana, amezi 3 arashize ari iwabo, umugabo aba wenyine.’’
Mukaleta akomeza avuga ko ahagana saa munani z’igicuku gishyira kuri uyu uyu wa 4 tariki 23 Gicurasi, ubwo yari aryamye, yumvise inka zitaka ayoberwa ibyo ari byo atinya kubyuka.
Mugitondo yagiye kugaburira inka ngo asanga ikiraro cyazo cyuzuye amaraso, ati: “Inka nkuru nakamagaho litiro 5 buri munsi, baduhaga amafaranga 800.000 tukayanga, yatemwe imipanga 2 ku gikanu umutsi wacitse inatemwa umurizo. Indi y’umugombakwima byari kumwe baduhaga amafaranga 400.000 yatemwe imipanga 5 ku gikanu no mu mutwe, indi y’ikimasay’agaciro k’amafaranga 300.000 itemwa mu mutwe.”
Avuga ko yahise atabaza, ariko kubera ko Ntihabose asanzwe azwi n’amakimbirane afitanye na Nyirabukwe hakozwe iperereza hagenzuwe aho ibirenge byaje gutema inka byaturutse basanga byerekeje munsi y’urugo rwe.
Nyihabose ngo ntabwo ari no mu bahuruye ngo baze gutabara, ndetse ngo ntiyari ari mu rugo we. Yashakishijwe afatirwa mu giturage cy’umudugudu uturanye n’uwa Kamina batuyemo
Mukaleta yifuza ko ubuyobozi bwamushumbusha kuko yari ameze neza anywa amata none ngo Veterineri woherejwe n’Umurenge wa Kagano yagerageje kuzidoda ariko ngo zikomeza kuva cyane ku buryo hari impungenge ko zishobora kubura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Subukino Gratien, bakimenya ayo makuru bihutiye gushaka uyu mugabo, anemeza ko bari basanzwe bazi ko asanzwe yigamba ko azica nyirabukwe na muramu we.
Ati: “Uretse kuba yarafunguwe yaziraga gutema agakomeretsa umugore we bikomeye mu mutwe, yafungurwa akanishyiramo uriya mukecuru ngo ni we umuteza umugore we, akanakomeza gutoteza umugore amukangisha kuzamwica kugeza ubwo umugore afashe abana akamuhunga. Ubwo twamufataga twanamubonanye ibindi bihamya byatumye arushaho gukekwa.”
Avuga ko gihamya ya mbere yabaye ibyo birenge, iya kabiri iba ko umuturanyi w’umuryango watemewe inka na we yatatse ko yaraye yibwe ibitoki bibiri bigasangwa mu rugo rwe kandi byatemwe muri icyo gicuku.
Gitifu Subukino yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’izindi ngeso mbi, cyane ko uyu mugabo ngo basanzwe bamuziho ubusinzi bukabije no kwaya umutungo w’urugo.

Francois says:
Gicurasi 23, 2024 at 10:50 pmBirababaje pe uyu mugabo agomba kugororwa
Francois says:
Gicurasi 23, 2024 at 10:50 pmBirababaje pe uyu mugabo agomba kugororwa
Francois says:
Gicurasi 23, 2024 at 10:50 pmBirababaje pe uyu mugabo agomba kugororwa
Lg says:
Gicurasi 24, 2024 at 11:52 amAhubwo uyu yakabaye araswa kumugaragaro kuko amaherezo azagera kumigambi ye yice abantu kandi yarabivuze ubuyobozi babizi rero njya numva abavugira abicanyi ngo bo ntibakwiye gupfa ababivuga nuko ntasano baba bafitanye nuwishwe abo nabo aliko bamenyeko ibyago ntawe bitageraho nabo limwe bizabashyikaho bumve
Zachée says:
Gicurasi 25, 2024 at 10:29 amUyu ngo iyo yagasomyeho ajya yivugira ko afite umujinya warwanirira igihugu hhhhh