Nyamasheke: Uwafungiwe Jenoside akarekurwa yishe umugore we arangije ariyahura

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Rukamiyende Innocent w’imyaka 64 wari warafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza gufungurwa mu barwayi bo mu mutwe, arakekwaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe na we agahita yiyahura.

Rukamiyende n’umugore we Mbarushimana Stéphanie w’imyaka 51 bari batuye mu Mudugudu wa Karugero, Akagari ka Mugera, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke.

Ndabikunze Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugera, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yishe umugore we ahagana saa munani z’igicuku gishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, amushinja ko yacyuwe n’abandi bagabo.

Rukamiyende yafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akiri umusore, agezemo agira ikibazo cyo mu mutwe gikomeye cyane, aza gufungurwa mu mwaka wa 2003 amazemo imyaka 7.

Atashye icyo kibazo cyarakomeje ku buryo n’Urukiko Gacaca rwamutumijeho rwareba uko ameze rukareka kumuburanisha.

Gusa muri ubwo burwayi ngo ni ho yashakaniyemo na Mbarushimana babyarana abana 2 umwe arapfa ,umwana w’umukobwa wasigaye ubu afite imyaka 15.

Gitifu Ndabikunze avuga ko uyu mugabo yashakiye umugore we mu manegeka, mu gikombe giherereye mu Mudugudu wa Karugero.

Mu myaka itanu ishize, ubuyobozi bwamwubakiye inzu ahantu heza arayanga aguma muri ayo manegeka, bubonye yinangiye busenya iyo yabagamo ngo ahave aratsimbarara.

Muri ayo matongo yayagumyemo n’umuryango we, ndetse aza no kubakamo akazu k’amabati umunani gafite icyumba kimwe n’uruganiriro.

Bivugwa ko uyu mugabo yabanje kuba muri icyo cyumba, umukobwa wabo arara mu ruganirir, nyuma ategeka umugore we ko ari bo bajya barara mu ruganiriro umwana wabo akarara mu cyumba.

Aho bari batuye ngo nta bantu benshi bahatuye kuko hasigaye imiryango itatu gusa na yo itaberegereye ku buryo n’uwatabaza akeneye ubufasha byagorana ko bumugeraho.

Gitifu ati: Nk’uko twabibwiwe na Mudugudu watabajwe n’umukobwa wa ba nyakwigendera nyuma, ngo bamaze kurya no kumva ikinamico ahagana saa yine z’ijoro batarajya kuryama, umugabo yatangiye gutonganya  umugore kuko bari basanzwe batongana bakikiza  bakagira n’umunsi afata umugore n’umwana akabiriza aho mu nzu ngo bari mu masengesho.

Umukobwa yagiye kwiryamira, agira ngo ni nk’uko bisanzwe baraza kwikiza. Bagiye kuryama intonganya zikomeje, baryama bataryamye, umugabo agera aho akarira cyane avuga ngo aho kugira ngo abandi bagabo bamutungane uwo mugore, aramwica yiyahure bagira ngo ni ibisanzwe baramureka.”

Byageze saa munani z’igicuku umugabo yabyutse anabyutsa umugore amwicaza ku ntebe, amubwira ko agiye kumwica na we akiyahura.

Umugore yausabye imbabazi andi aho kuzimuha ahita azana ifuni ayimukubita mu mutwe. Amaze kumwica, yahise abwira umukobwa wabo guceceka amutegeka kumuteruza umurambo wa nyina bawujyana mu cyumba.

Bamaze kumugeza mu cyumba, umugabo yasubiye mu ruganiriro amanika ikiziriko abwira umukobwa we ko na we agiye kumumanikamo akabona kwiyahura.

“[…] Yamuteruye ngo amushyiremo, umukobwa wari watewe ubwoba ko navuga amwica, ari hagati y’urupfu n’umupfumu, amutakambira amwingiga, amusaba imbabazi ngo amureke. Yahinduye umugambi wo kwica uwo mukobwa, ahubwo aba ari we wurira urwego abwira umukobwa kumuzamura ngo umugozi ubone uko ujya mu ijosi umukobwa aramufasha, abona yishyize muri wa mugozi ahigika urwego atangira kunanaba.”

Umukobwa yahise abona uko asohoka avuza induru, Umukuru w’Umudugudu n’abaturage batabaye bahageze basanga n’umugabo yamaze gushiramo umwuka anagana mu mugozi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutabara, umukobwa arahumurizwa ndetse aba ari na we usobanura uko byagenze.

Imirambo y’ababyeyi be yahise ijyanwa ku Bitaro bya Bushenge ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa, ariko umwana we akomeje guhumurizwa hanarebwa icyakorwa kugira ngo akomeze kubaho cyane ko ababyeyi be ntacyo bamusigiye, kandi bari baranmukuye mu ishuri.

Gitifu Ndabikunze Charles yabwiye Imvaho Nshya, ko bagiye kuganira n’abaturage n’ubuyobozi bubakuriye hakarebwa uburyo bwo gushyingura ba nyakwigendera kuko nta bushobozi bundi bari bafite.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE