Nyamasheke: Uruhinja rw’ukwezi rwapfuye harakekwa nyina n’umusambane we

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Amakuru aturuka mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke ni urupfu rw’uruhinja rw’ukwezi, bikavugwa ko rushobora kuba rwaturutse kuri nyina  n’umusambane bari kumwe.

Uwamahoro Jeanne w’imyaka 22, wasangiraga inzoga mu kabari ko muri santere y’ubucuruzi ya Kabuga mu Murenge wa Kirimbi n’umugabo basanzwe bacuditse witwa Ishimwe Justin w’imyaka 35, batahanye saa sita z’ijoro nyina aruhetse ari ruzima, arugarura mu gitondo rwapfuye.

Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko uyu mukobwa ubana n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, bakaba barasigajwe inyuma n’amateka, wari umaze ukwezi ahabyariye.

Ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi, yari yiriranywe mu kabari n’umugabo witwa Ishimwe Justin banywa, bakaba babazi nk’abasanzwe bacuditse, banakunda gusangira inzoga kenshi, kariko atari se w’uwo mwana.

Ati: “Biriwe basangira baranywa bageze saa sita z’igicuku, umugabo atashye iwe mu Mudugudu wa Uwamuduru, Akagari ka Cyimpindu, gaturanye n’ako banyweragamo, umugore wanywanaga urwo ruhinja mu mugongo aramuherekeza.’’

Yakomeje ati’’ Ntawabakurikiranye ngo amenye ibyabo, gusa mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi ni bwo umukobwa yageze mu rugo ahetse urwo ruhinja rwapfuye, iwabo bakimubona n’urwo ruhinja bamera nk’abakubiswe n’inkuba, bamubajije ababwira iby’uwo mugabo basangiye, bamaze gusinda mu gicuku akamuherekeza.

Yakomeje abwira ababyeyi be ko bageze mu nzira bihina munsi y’umukingo batangira gutera akabariro, anahetse urwo ruhinja kuko ngo umugabo yamwangiye kurujishura ngo rutarira hakagira ababumva, baza kurugwira rurapfa.’’

Avuga ko uyu mukobwa ngo ibyo kumenya ko uruhinja rwapfuye yabimenye igikorwa kirangiye, yumva umwana atagihumeka, ariko yatandukanye n’uwo mugabo.

 Ubwo yahise yigira inama yo kurutahana icyo gitondo, akabwira iwabo uko byagenze. Akiruhageza abivuze, nta kindi ababyeyi bakoze uretse gutabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Karengera, Hategekimana Naason, yemeje amakuru y’urupfu rw’uru ruhinja, avuga ariko ko uwo mugabo agishakishwa ngo abisobanure neza kuko yahise abura, gusa ko umukobwa yanze kugira icyo atangariza ubuyobozi ku buryo byaba byagenze.

Ati: “Tukibimenya twahageze, tunahamagara RIB iraza, umugore abajijwe avuga ko ntacyo yavuga yifitiye agahinda k’umwana we wapfuye, ibindi ari uburenganzira bwe, hafatwa umwanzuro w’uko abanza gufasha kujyana umurambo mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, mu gihe n’uwo mugabo agishakishwa, bakabona kubazwa bombi iby’uru rupfu.’’

Uyu muyobozi avuga ko nk’ubuyobozi icyo bamenye neza ari uko kwiriranwa mu kabari basangira nk’inshuti kandi atari ubwa mbere, no kuba umugabo yaratashye icyo gicuku umukobwa akamuherekeza ahetse uruhinja ruzima.

Ibyo kuba barugwiriye cyangwa barushyize ku ruhande rukicwa n’imbeho kuko na yo ari nyinshi cyane muri aka gace k’imisozi miremire, cyangwa ubundi buryo rwapfuyemo, bategereje ikizava mu iperereza rya RIB, cyane cyane ko yanajyanye na yo mu bitaro bya Kibogora.

Gitifu Hategekimana yavuze ko kuzererana uruhinja nk’urwo mu kabari kugeza ayo masaha atari byo, asaba abaturage kubahiriza uburenganzira bw’umwana, akarindwa akabari, kuko n’umubyeyi uba wasinze gutyo, mu masaha nk’ayo aruhetse anashobora gusitara akikubita hasi rugapfa cyangwa rukagira ibindi bibazo.

Yanavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane igihe uwo mugabo we yaba yaragereye mu rugo, niba hari  n’ahandi baba barararanye cyangwa igihe batandukaniye byose bimenyekane.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Makanyaga says:
Gicurasi 5, 2024 at 1:56 pm

Arikose Urikumva Ugoruhinja Rutabirenganiyemo Akose Uwomugabo Arya Gusambana Numugore Uhetse Uruhinja Koko Uwo Mugabowe Si Ikigoryi Cyokoze Wamugabowe Nufatwa Uhanishe Igihano Kigukwiriye Kuko Guheteta Si Ikintu Kuko Ingeso Zubusambanyi Si Ikintu .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE