Nyamasheke: Urubyiruko rufite icyizere cy’iterambere

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Karambi n’irukikije mu Karere ka Nyamasheke ruri mu buhinzi n’ubukerarugendo, rugaragaza icyizere cy’iterambere rwiteze ku nguzanyo nshya rugiye guhabwa izaba iri ku nyungu ya 9% gusa mu mwaka.
Bamwe muri bo basobanura ko gukorana na Sacco bibafasha kwagura imishinga yabo, mu buhinzi n’ubworozi.
Mushimiyimana Lucie w’imyaka 29, wo mu Kagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi, uhinga icyayi, imyumbati n’ibindi.
Avuga ko yarangije ayisumbuye muri 2019, abuze akazi ka Leta yishakamo ibisubizo.
Yagize ati: “Ninjiye mu buhinzi bw’icyayi, ubu bunyinjiriza hagati y’amafaranga 200 000 na 400 000 buri kwezi, ubw’imyumbati bunyinjiriza amafaranga 200 000 nayisaruye, imboga zinjiza arenga 100000 uko nsaruye n’ibindi bihigwa.”
Akomeza avuga ko amaze imyaka 5 akorana na SACCO.
Ati: “SACCOs ubwazo ni amahirwe dukesha Perezida Kagame kuko zitaraza nta muturage wo mu cyaro wakangukiraga gukoresha amafaranga. Habanje inguzanyo ya’ Tinyuka munyarwandakazi, yahabwaga abagore n’abakobwa, nguza 2 000 000 yungukaga 18%, ndayikoresha nkuramo inzu mbanamo n’umugabo wanjye n’abana 2 y’agaciro ka 5 000 000.”
Yongeyeho ati: “Iyi nguzanyo y’urubyiruko ‘Kataza rubyiruko’ yo ubwo iri ku 9%, gusa dushyizwe igorora. Ngiye gutunganya umushinga wa resitora izajya yakira ba mukerarugendo basura icyayi, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ibindi byiza nyaburanga by’ino kuko byose mbyegereye. Bajyaga baza bakabura ahasobanutse bakirirwa ntibagaruke. Ngiye kugikemura burundu nkoresheje iriya nguzanyo.’’
Hafashimana Samuel w’imyaka 31, wo mu Kagari ka Gasovu muri uyu Murenge wa Karambi uri mu buhinzi bwa Kawa, icyayi, n’ibihingwa ngandurarugo, aremeza ko ubukire bwabegereye.
Ati: “Mpinga icyayi kinyinjiriza amafaranga hagati ya 100.000 na 250.000 mu kwezi, kawa zo zigiye gutangira kwera. Mfite umugore n’umwana. Ubuhinzi buramurihira kaminuza ari mu mwaka wa nyuma. Maze imyaka 5 nkorana na Karambi Vision SACCO, aya mahirwe Perezida Kagame aduhaye twayakiranye yombi.’’
Avuga ko agiye gukora umushinga wo kwagura ubuhinzi agafata iyo nguzanyo, umugore yarangiza kaminuza bagafatanya bakaninjira mu bworozi bufatika bw’ibimasa kuko buri mu bigize ubukungu bw’abatuye Umurenge wa Karambi.
Avuga ko ubwo ingwate yababangamiraga yakemutse, nk’urubyiruko rureba kure, rugiye kubyaza umusaruro aya mafaranga, kuko icyaburaga ari igishoro, ubwo kibonetse n’ubukire bwaje.
Umucungamutungo wa Karambi Vision SACCO, Bumbali Machiavel avuga ko urubyiruko rukora ibifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubukerarugendo, yatekerejwe na Leta mu rwego rwo kuruzamura no kuzamura ibi bikorwa.
Ati: “Ni serivisi yihariye y’imari ku rubyiruko igiye gutangirira muri SACCOs 11 zo mu turere 11 tw’u Rwanda, Nyamasheke irimo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa benshi barimo Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) yazigurije ku nyungu nto, natwe tukaruguriza ku nyungu itarenga 9% ku mwaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagenimana Narcisse, asaba urubyiruko kutazarira mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe akomeye igihugu kiruhaye.
Ati: “Tuzabikurikiranira hafi cyane. Dufite umukozi ubifite mu nshingano hano ku Murenge, hari abafashamyumvire, ababafasha kwiga no kunoza imishinga yabo ku buryo nta rwitwazo ruhari ku rubyiruko rushaka gutera imbere.”
Iyo nguzanyo irareba abafite hagati y’imyaka 16 na 35.
Umurenge wa Karambi ugizwe n’abaturage barenga 32 000, abarenga 60% ni urubyiruko. Karambi Vision SACCO ifite abanyamuryango barenga 14 000 bagizwe n’abarenga 46% b’urubyiruko nyamara ku nguzanyo ntirurenge 5%.