Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 18 yabyaye umwana amuta mu bwiherero

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Nyirarukundo Diane w’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kubyara umwana akamuta mu bwiherero ku bw’amahirwe agakurwamo agihumeka.

Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yaje mu cyaro avuye mu Mujyi wa Kigali aho yakoraga akazi ko mu rugo, yagera iwabo na bwo akajya kwikodeshereza inzu yanacururizagamo ibiribwa.  

Umukuru w’Umudugudu wa Murambi Turikumwe Alphonse, yabwiye Imvaho Nshya ko Nyirarukundo yari amaze imyaka itatu yibana mu Mudugudu umwe n’uw’ababyeyi be.

Ku wa Gatandatu tarki ya 8 Gashyantare 2025, ni bwo yatumyeho iwabo ababwira ko yumva atameze neza abasaba kumwoherereza umusengera.

Ababyeryi bamwoherereje umubyeyi baturanye na we wabyariye iwabo ngo aze amusengere mu rugo atuyemo akaba anahacururiza.

Umugore ngo yahageze ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ari kumwe na nyina w’uyu mukobwa, baramusengera, bigeze nijoro umukobwa atahana na nyina na ho umunyamasengesho we ataha iwabo.

Bigeze ahagana saa kumi n’imwe z’urukerera, Nyirarukundo yavuze ko yumva inda igenda ibyimba abwira abavbyeyi be ko ashobora kuba yararozwe kuko nta wari warigeze arabukwa ko yaba atwite.

Ababyeyi be bombi bamuzindukanye kuri wa munyamasengesho, akihagera mu gihe bataramusengera babona umukobwa yinyabije mu bwiherero atindayo.

Umunyamasengesho na we ngo yarabyutse arategereza ariko babona umukobwa akomeje gutindayo.

Mudugudu Turikumwe ati: “Se na nyina bibajije impamvu yatinze mu bwiherero basohoka bajyayo kumureba, bagisohoka bakubitana na we avuyeyo avirirana amaraso, bamubajije ababwira ko ari mu mihango, ariko kuko yabibabwiriraga hafi y’ubwo bwiherero bumva uruhinja ruririye mu bwiherero, se w’uyu mukobwa ahita yihuta arukuramo ari ruzima kuko ubwiherero bwari bugiye kuzura.

Yahise ahamagara abaturanyi n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu nanjye abarampamagara, kuko ntari mpari mbabwira gushaka uburyo barwihutana ku Bitaro bya Kibogora. Bafashe moto barujyanana na nyina ku bitaro, ubu ni ruzima ruri kwitabwaho n’abaganga. Umukobwainzego z’umutekano zamutaye muri yombi, ntiyavugaga, twamubazaga impamvu yafashe kiriya cyemezo kigayitse ntavuge.”

Nyina yabwiye Imvaho Nshya yashenguwe n’ukuntu umukobwa we yamubeshye agatuma bata umwanya batazi ko atwite.

Ati: “Nta kintu cyerekeranye n’uko yaba yari atwite  twigeze tumenya, kuko tutanabanaga, nta n’undi wigeze atubwira ko amukekaho gutwita. Twatunguwe no kubona ava mu bwiherero atubwira jye na se ngo ari mu mihango, tukumva ahubwo uruhinja ruririye mu bwiherero yari avuyemo, asize arutayemo.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka  Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, avuga ko icyemezo cyo kwihekura uyu mukobwa yafashe kigayitse nubwo ku bw’amahirwe umwana yakuwe mu bwiherero ari muzima.

Asaba abakobwa kwirinda imyitwarire iganisha ku nda z’imburagihe, uyitwaye akirinda guhemukira uwo atwite, akemera kumubyara no kumurera, aho agize ikibazo bikamemeyeshwa ubuyobozi bukamufasha.

Ati: “Bakwiye kwiyakira bakamenya ko urwo ruhinja ruba rufite uburenganzira bwo kubaho n’amategeko arurengera. Bakamenya ko kurubyara ukaruta mu bwiherero ari icyaha gihanwa n’amategeko. Babyirinde ariko umutwise afite ikibazo cy’imibereho akagana ubuyobozi, akagaragaza ikibazo cye, agafashwa aho gutekereza kugirira nabi uwo abyaye.

Yavuze ko Akarere ka Nyamasheke gafite ingamba zo gukomeza gukangurira urubyiruko kwirinda ibishobora kurukururira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kubera ingaruka bigira zangiza ahazaza habo.

Nyirarukundo naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa  ingingo ya 8 y’itegeko No  059/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku w 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rijyanye n’ubwinjiracyaha mu kwihekura.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE