Nyamasheke: Umukecuru yaguye mu bwiherero akamaramo iminsi 2 yakuwemo ari muzima

Nyiramisago Anastasie w’imyaka 80, wo mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi 2 ashakishwa umuryango we uvuga ko wamubuze utazi aho ari, yasanzwe mu bwiherero bwari bumaze umwaka urenga budakoreshwa yaraguyemo, abukurwamo akiri muzima.
Umuturanyi wabo witwa Nambajimana Victor, yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uyu mukecuru abana n’umuhungu we n’umukazana we, aho bamwubakiye iruhande rw’inzu yabo.
Ubwo uyu muhungu we yari amaze iminsi yaragiye mu kazi akora ko kubaza imbaho, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, uyu mukecuru yagiye ababwiye ko hari aho agiye kuvumba inzoga, ntibamubaza byinshi, agiye ntiyagaruka.
Ati: “Umukazana we yaramutegereje ntiyaza, abonye bwije aratubwira nk’abaturanyi dutangira gushakisha, turamubura turataha.
Mugitondo twatanze amakuru mu nzego z’ubuyobozi, n’abaturage barayahanahana dutangira gushakisha mu mashyamba, abandi ku kiyaga cya Kivu n’ahantu hose haba hari ibyobo, inzu zitabamo abantu n’imiferege, twibaza niba yarishwe cyangwa yaratashye yasinze, n’intege nke akagwira nk’umukingo agapfa.”
Avuga ko umunsi wose wo ku wa 4 tariki 10 Nyakanga bakomeje gushakisha bagaheba nanone bagataha. Bukeye ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga na bwo bazinduka bashakisha ari benshi cyane.
Ati: “Twari abaturage b’Imidugudu 2 yose dushakisha, tureba ko twabona umurambo we. Igice cyari cyanyuze ku muryango remezo wari umaze umwaka urenga udakora, umwuzukuru we wari mu banyuze ku bwiherero bwawo bwari bumaze uwo mwaka urenga budakoreshwa, bwarasenyutse hasigara utubari gusa n’ibiti bike byari bibutinze ngo ihene zitazagwamo, arasakuza ngo abonye intoki z’umuntu urimo zikabakaba hejuru.”
Avuga ko induru zavuze abantu bose bagahurura berekeza kuri ubwo bwiherero, babona umuntu ufashe kuri ibyo biti byabwo akabakaba ngo azamuke,babona ni we, bahita bamufasha kuzamuka bamukuramo ari muzima.
Nambajimana ati: “Uretse amaguru yari yaratangiye kubyimba, yakuwemo nta gikomere afite. Kubera ko n’ubusanzwe atavuga menshi, twagerageje kumubaza uburyo yabugezemo, ntiyadusobanurira byinshi, ariko avuga ko yahanyuze ataha bugorobye, yasomye ku gacupa, agiye kwahira ibyatsi asanzwe yahira iruhande rw’ubwo bwiherero atazi ko utubabari tubutinze twashaje, adukandagiyeho agira ngo turakomeye ahita agwamo.”
Avuga ko ubwo bwiherero bwa metero 6 yabugeranyemo inkoni yari yitwaje, yanyoye inzoga, agezemo ayoberwa ibimubayeho ariko akumva ari mu nda y’Isi, akajya yumva abantu imusozi bavuga akabura imbaraga zo kubahamagara, akoresha iyo nkoni, agenda acukura aho ashinga ikirenge buhoro buhoro azamuka, bimara iminsi 2 yose.
Undi muturanyi wabo ati: “Ubu ameze neza, nubwo wabonaga afite igihunga ariko yaganirijwe, arahumurizwa, ubwo bwiherero bukorwa neza n’ibiti bikomeye, kuko ibyari biriho mbere abana bari barabitahijemo inkwi kimwe n’ibyari bibwubatse.
Hashyizwe ikimenyetso ngo hataba hagira undi uhagwa bukazubakwa neza iyi santarali niyongera gufungurwa n’umuryango remezo ukongera kuhakorera.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ruharambuga, Ntagayisha Claude, yashimiye abaturage bafatanyije kumushakisha agakurwamo akiri muzima, akomeje kwitabwaho ngo niba hari n’ihungabana yahagiriye ahumurizwe.
Yanasabye ko ubwo bwiherero bufungwa neza hirindwa indi mpanuka bwateza ku babunyuraho batabizi, ko n’ahandi hose hashobora guteza ibibazo, nk’ibyobo, ibizu bitabamo abantu n’ahandi hose nk’abana bagwa bakinira hagateza impanuka, cyangwa bashobora gutwara ubuzima bw’abakuze, hafungwa hatarateza impanuka.
Ati: “Ni amahirwe adasanzwe kubona umukecuru nk’uriya, w’imyaka 80 amara iminsi 2 yaraguye mu bwiherero ntibihite bimenyekana, agakurwamo akiri muzima, twarashakishije ahantu hose nta wari uzi aho ari, akaba nta gikomere kindi afite.”
Arakomeza ati: “Twafashe ingamba zo kugira amakenga ku hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga hose, ahagomba gufungwa tukahafunga kugira ngo, nko muri ibi bihe by’ibiruhuko abana bakina cyane tutaba twagira uwo tuhatakariza.’’
Pascal MUTUYIMANA says:
Nyakanga 13, 2025 at 5:37 amMungu wangu!
Imana izi kurinda koko!
Yvette says:
Nyakanga 13, 2025 at 9:26 amImana yarakoze kumurinda
Kamanzi says:
Nyakanga 13, 2025 at 12:49 pmImana ishimwe cyane!