Nyamasheke: Umugore utwite inda y’imvutsi yakubiswe n’inkuba iramutwika

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyiransengimana Adrie w’imyaka 30 utwite inda y’amezi icyenda arwariye mu Bitaro bya Kibogora nyuma yo gukubitwa n’inkuba ikamutwika.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko byabereye mu Mudugudu wa Rutaragwe, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024.

Uyu mubyeyi washyingiwe ku ya 5 Gicurasi 2023 akaba yari atwite inda ya mbere, avuga ko byamubayeho saa cyenda n’igice  z’igicamunsi inkuba imutwika bimwe mu bice by’umubiri.

Nyiransengimana yavuze ko byamubayeho ubwo yavaga mu gikari ajya mu nzu, mu cyumba cy’uruganiriro ageze muri koridoro, yumva ikintu kimukubise n’imbaraga nyinshi.

Avuga ko inkuba yamutereye mu birere imukubita hasi ahita ata ubwenge yongeye gukanguka abona iwe huzuye abantu bake gutabara, yumva bavuga ngo “Mugeni arapfuye nimutabare.”

Ati: “Umugabo yari yagiye guhinga, ndi mu rugo jyenyine, nitegura ko isaha iyo ari yo yose ibise byamfata ngahita njya ku Kigo Nderabuzima cya Hanika, kuko itariki yo kubyara bampaye yari uwo munsi ku ya 2 Werurwe nanga kujya kure ngo bitamfatirayo.

Yakomeje agira ati: “Nageze muri koridoro numva ikintu kiremereye cyane kiranyashije, numva mpiye umubiri wose n’imyenda nambaye irahiye, kiranterura kinjyana mu birere kirangarura kinkubita hasi, mpita nta ubwenge. Nakangutse mbona abaturanyi bahingaga haruguru y’iwanjye n’abandi baturage benshi  buzuye urugo, basakuza ngo’ nimutabare mugeni inkuba iramwishe.”

Nyuma abatabaye bamwe baramwuhagiye nyuma yo kubona azanzamutse bamwihutishiriza ku Kigo Nderabuzima cya Hanika, cyane ko uyu mubyeyi yari anafite impungenge z’umwana yiteguye akurikije itariki yahawe.

Avuga ko akigera ku kigo nderabuzima basanze umwana ari muzima, icyakora we yahiye mu gatuza, munsi y’ibere no munsi y’akananwa.

Bivugwa ko n’umutwe wabyimbye, bakaba barahise bamwohereza mu Bitaro bya Kibogora ari na ho arwariye kugeza ubu.

Ati: “Ku bw’amahirwe basanze umwana nta kibazo afite, nanjye ndi kumwumva, ariko jye ndumva amagufwa y’agatuza ambabaza cyane sinzi niba hari ikibazo yagize. Munsi y’ibere na ho kubera umubiri ukomeza gukoranaho haragenda hatema aho gukira. Ntegereje niba abaganga hari icyo bari buhakoreho umutwe wo kubera ko bahise bampa imiti yawo ndumva utakimbabaza nka mbere.”

Yunzemo ati: “Izindi mpungenge mfite n’iz’itariki yo kubyara  nahawe n’Ikigo Nderabuzima cya Hanika imaze kurengaho iminsi 2 yose ngatekereza ko byaba bifitanye isano n’iyi nkuba kuko ari inda ya mbere nkaba nta bindi by’inda nzi.”

Avuga ko inkuba yamukubise nta kindi afite mu ntoki, nta n’ikintu gicometse, ntiyagira ikindi ikubita, uretse umupira yari yambaye yatwitse igice kimwe, n’imvura atari nyinshi.

Avuga ko atari azi ko inkuba yakubitira umuntu mu nzu, ko yumvaga babuza mu nsi y’igiti n’ahandi hatari mu nzu, yibaza icyo yakora igihe inkuba yazongera gukubita  ari mu nzu kuko aho atuye  zikunda gukubita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Habimana Alfred, avuga ko na we byamubereye nk’amayobera kuba inkuba ikubitira umuntu mu nzu kandi ubundi mu ho  bakanguriraga  abaturage kujya imvura iguye mu nzu harimo, ko bigoye kubisobanura.

Ati: “Natwe byatubereye nk’amayobera, biragoye kubisobanura ariko hari gihe ibintu biba bikarenga urugero rwabyo tukabifata dutyo.”

Yasabye abaturage  gukomeza ingamba zo kwirinda inkuba, zirimo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni igihe imvura iguye n’izindi ngamba bahora bakangurirwa, anashimira abaturage bahise batabara uwahuye n’ikibazo akagezwa kwa muganga vuba.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE