Nyamasheke: Umugabo yafatanywe ihene yibye amaze kuyica

Uwihanganye Callixte w’imyaka 40, utuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe, mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo nyuma y’aho saa cyenda z’ijoro zishyira igitondo cy’uyu wa 18 Ugushyingo, yafashwe n’irondo ahetse ku rutugu ihene yari yibye ku muturanyi we witwa Ndahayo Joel,yayishe.
Ubwo bujura bwaje bwiyongera ku zindi 8 n’inkwavu 5 zibwe mu cyumweru gishize muri aka Kagari, zose yemera ko aziba akazica akazishyira mucoma ukorera hafi aho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Nyakavumu Dusingizimana Théodomir, avuga ko mu cyumweru gishize mu Midugudu 3 yegeranye y’aka Kagari hibwe ihene 8 zose, zirimo 6 zibwe mu Mudugudu wa Bungo, Gitwa uyu Uwihanganye Callixte wafashwe atuyemo wibwamo imwe, indi yibwa mu wa Cyinjira, hanibwa inkwavu 5 mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu wa Gitwa.
Ayo matungo yiyongeraga ku byari byabaye ku wa 16 Ugushyingo, ahari haciwe urugi mu ma saa kumi z’umugoroba ku witwa Ndangabera Félicien, usanzwe ari umu Agent wa Mobile Money muri aka Kagari, binjira mu nzu batwara amafaranga y’u Rwanda 400.000 yagombaga gukoresha yari yasizemo, na telefoni y’agaciro k’amafaranga 80.000.
Gitivu Dusingizimana ati: “Tubonye ubu bujura bukabije, abaturage bakomeza gutaka uwiba akabura, twafashe ingamba zo gukaza amarondo, mu rukerera rushyira uyu wa 18 Ugushyingo, irondo ry’Umudugudu wa Cyinjira dushimira cyane, rifatana mu kayira ko mu kabande uriya Uwihanganye Callixte ihene yishe ayihetse ku rutugu”.
Yangeyeho ati: “Yahise avuga aho yari ayibye, dusanga yatoboye aho zari ziri ari 3 yibamo iriya ahita ayica, anatwemerera ko n’izo 8 n’inkwavu 5, ari we wazibye mu bihe bitandukanye akazica azishyira uwitwa Bimenyimana Aloys ubaga amatungo akayotsa akanayateka agacuruza inyama kuri santere y’ubucuruzi iri mu Mudugu wa Nyarusiza muri aka Kagari ka Nyakavumu”.
Gitifu avuga ko ukekwa yahise ashyikirizwa RIB,Sitasiyo ya Gihombo ngo hamenyekane niba n’ayo mafaranga na telefoni ari we wabyibye, Bimenyimana Aloys uzimugurira zapfuye arashakishwa arabura ariko na we bakavuga ko bakomeza kumushaka kugeza bamubonye, hagakurikizwa amategeko bakishyura abaturage aya matungo yabo, n’ariya mafaranga na telefoni byahama Uwihanganye akabyishyura.
Uwihanganye ufite umugore n’abana 3, ngo iyi ngeso yari asanzwe ayikekwaho atarafatirwa mu cyuho kuko bamunuganugaga bakabura ibimenyetso. Hakaba n’abandi bakeka ko biba, barimo abasore n’abagabo bazindukira mu tubari mugitondo bagacyurwa n’ijoro, banywa bishyura kandi nta kazi kazwi bagira, bwacya bagasanga abaturage batoborewe inzu bibwe, abandi basiga bakinze bagasanga inzugi zishwe, bibwe.
Ati: “Twafashe ingamba zikaze zo kurinda abaturage n’ibyabo, cyane cyane ko aka Kagari gakora ku ishyamba rya Nyungwe, hari n’abashobora kwiba amatungo nk’aya bakajya kuyabagirayo tukayoberwa irengero ryayo, cyangwa n’abashobora guturuka muri iryo shyamba baryihishemo tutabizi bakaduteza umutekano muke. ‘’
Anavuga ko mu ngamba bafashe harimo ko nta kabari kagomba gufungura imiryango mbere ya saa sita z’amanywa, abaturage bakanatangira amakuru ku gihe ku bo bakekaho ubujura n’izindi ngeso mbi, n’aba baboshya babagurira ibyo bibye ntibihanganirwe.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
Keza says:
Ugushyingo 19, 2023 at 4:58 pmYebaba we
Theodomir says:
Ugushyingo 21, 2023 at 7:46 pmTurasaba ko uyu mugabo yakurikiranwa n,ubushinjacyaha kuko ubu bujura burakabije muri aka kagali.
Theodomir says:
Ugushyingo 21, 2023 at 7:46 pmTurasaba ko uyu mugabo yakurikiranwa n,ubushinjacyaha kuko ubu bujura burakabije muri aka kagali.
Theodomir says:
Ugushyingo 21, 2023 at 7:46 pmTurasaba ko uyu mugabo yakurikiranwa n,ubushinjacyaha kuko ubu bujura burakabije muri aka kagali.
Theodomir says:
Ugushyingo 21, 2023 at 7:46 pmTurasaba ko uyu mugabo yakurikiranwa n,ubushinjacyaha kuko ubu bujura burakabije muri aka kagali.
Theodomir says:
Ugushyingo 21, 2023 at 7:46 pmTurasaba ko uyu mugabo yakurikiranwa n,ubushinjacyaha kuko ubu bujura burakabije muri aka kagali.
Theodomir says:
Ugushyingo 21, 2023 at 7:47 pmTurasaba ko uyu mugabo yakurikiranwa n,ubushinjacyaha kuko ubu bujura burakabije muri aka kagali.
Theodomir says:
Ugushyingo 21, 2023 at 7:47 pmTurasaba ko uyu mugabo yakurikiranwa n,ubushinjacyaha kuko ubu bujura burakabije muri aka kagali.