Nyamasheke: Umubyeyi wajyaga mu mahugurwa yahanutse ku mukingo ahita apfa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rwa Umazekabiri Béatha w’imyaka 60, wahubutse ku mukingo ubwo yajyaga mu mahugurwa ku Kagari, ajyanye no kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira bahabwa n’umushinga ubibahuguramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugore usanzwe akora imirimo y’ubuhinzi, yahubutse kuri uwo mukingo mu ma saa tatu z’igitondo, kuko yari wenyine, abahanyuze bamubona yapfuye, batabanza inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage, hakurikiraho iperereza ryo kumenya icyaba cyamwishe.

Ati’’ Twakurikiranye tubwirwa n’umuryango we ko yari asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso yari amaze igihe yivuza, bagakeka ko ari cyo kibazo yaba yagize amanutse kuri uwo mukingo kuko kano gace ari ak’imisozi n’imikingo abantu bazamuka bakanamanuka, kuko yari na wenyine yabuze umuramira yikubita hasi ahita apfa.”

Yongeyeho ko umuryango we wavuze ko nta rindi perereza  ukeneye mu gihe nta kindi kigaragara yaba yazize, basaba ko bashyingura umurambo we bitiriwe bijya mu yandi masuzuma n’amaperereza atinda kandi ikibazo yagiraga bari bakizi, banakeka ko ari cyo azize, bemererwa ibyo basabye, bahise bamushyingura ku wa Gatanu,tariki ya 23 Gashyantare 2024.

Gitifu Niyitegeka, yasabye abaturage cyane cyane abarengeje imyaka 40 y’amavuko, kujya bisuzumisha kenshi bakamenya uko imibiri yabo ihagaze, basanga hari ikibazo bafite bakagana abaganga bakabagira inama y’uko bagomba kwitwara, haba mu mirire, imyitozo ngororamubiri n’imirimo bagomba gukora byabafasha gukomeza kubana nacyo.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana 3.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE