Nyamasheke: Uko Pasiteri Sabayesu Joel yarokoye Abatutsi barenga 40 muri Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gice cy’Umurenge w’ubu wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke bahurizaho bagize uruhare mu kurokoka kwabo harimo Pasiteri mu Itorero EMLR Sabayesu Joel bemeza ko yarokoye abarenga 40.
Muri Jenoside bamwe bagiye kuba iwe kugeza Jenoside icogoye, abandi akajya atanga amafaranga abafite ubwato bakabambutsa bakagera muri RDC.
Mu gushaka kumenya uko uyu mupasiteri wakunze kuvugwaho ubu butwari, akanabishimirwa kenshi n’abo yafashije kurokoka binyuze mu ishyirahamwe ‘Inshuti nyanshuti’ ryashinzwe n’Umwepisikopi wa EMLR Musenyeri Samuel Kayinamura na we warokokeye iwabo i Gihombo.
Abarokotse iri shyirahamwe ribaha inka bakaziha ababarokoye uwo mwanya, bakazorora, bakazabitura.
Imvaho Nshya yaramwegereye bagirana ikiganiro.
Pasiteri Sabayesu Joel w’imyaka 72, atuye mu Mudugudu wa Rwatsi, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke. Abo yarokoye yabikoreye mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, afite umugore n’abana 5 n’abuzukuru 7.
Avuga ko muri Jenoside kubera kwitandukanya n’abicanyi, agahitamo kurengera abicwaga, yarwaje umwana we w’umuhungu w’imyaka 3 n’igice abwira umugore ngo amuheke bamujyane kumuvuza ku ivuriro rya Karengera
Bageze mu nzira, interahamwe zimwicazanya hasi n’umugore we, zivuga ko agomba kwicwa kubera kwiha kurokora Inyenzi, ko abeshya, uwo mugore n’umwana atari abe, abacikishije abeshya ngo bagiye kuvuza umwana.
Ati: “Umwe yafashe inkota agiye kuyijomba umugore wanjye ngira amahirwe hagoboka konseye unzi neza, abasobanurira ko umugore n’umwana ari abanjye, bantegeka gusubira mu rugo. Kuko umwana yari arembye cyane namugejeje mu rugo ahita apfa kubera kubura ubuvuzi.”
Uyu mupasiteri ukunda kuvuga ngo ntibakavuge ko ari we wabarokoye, bajye bavuga ko Imana yabarokoreye iwe, avuga ko Jenoside itangira yakoreraga ivugabutumwa yakodeshaga inzu y’umututsikazi, uwari Burugumesitiri Sikubwabo Charles, yamusabye gufata umupanga akabafasha kwica Abatutsi, Pasiteri amusubiza ko yaje mu ivugabutumwa, ataje kwica Abatutsi.
Iryo jambo ngo ryarakaje cyane Burugumesitiri, bituma banavuga ngo n’inzu y’inyenzikazi abamo igomba gusenywa bakanamwica. Bayiteye gerenade, ku bw’amahirwe anyura mu kindi gice ayivamo ariko aza gufatwa yicazwa mu ivumbi abazwa impamvu adashaka gufatanya n’abandi guhashya Inyenzi zo mu Bisesero zatangiye kwica Abahutu.
Avuga ko ku bw’amahirwe uwari wungirije Burumugesitiri wa Komini yabo (Rwamatamu), wari umuzi yahageze agiye mu nama yari yatumijwe n’uwari Perefe wa Kibuye Clément Kayishema, ngo yo kwiga ikibazo cy’Abatutsi ba Bisesero batangiye kwica Abahutu.
Amubonye aramumenya amubaza impamvu yicaye aho, aramusobanurira, amusabira imbabazi, baramureka aranamutwara amugeza ku biro bya Komini Rwamatamu, asubira mu nama.
Ati: “Nageze kuri Komini nsanga ku kibuga hahungiye Abatutsi benshi cyane, ubwicanyi bumeze nabi, ngenda nihishahisha ngera mu rugo.”

Akihagera ngo Abatutsi batangiye kumuhungiraho ari benshi. Ngo babikoreraga ko yari umupasiteri w’umugwaneza, usenga Imana ataryarya bamwibonamo, bakanahera ku buryo se wari ushaje, yarokoye Abatutsi n’ibyabo kuva mu 1959, akabarwanaho bifatika, bumva n’undi ari bugere ikirenge mu cya se.
Ati: “Nasenze Imana impishurira ko izandindana n’abo nzahisha bose nubwo bizaba bikomeye ariko nzihangane. Nari mfite inzu y’amabati nabagamo n’igikoni cy’ibyatsi. Batangira kuza mbahisha mu gikoni munsi y’urutara, abandi mbajyana mu nzu mbamo. Kuko ku ikubitiro haje 16 kuhaba, abandi nkajya mbahisha mu baturanyi, nijoro nkabashakira ubwato nkaburiha bukabambutsa. Nyuma ibihe byatangiye kuba bibi cyane, batangira kunkeka.’’
Avuga ko yabonye interahamwe zimuketse, areba ikigunda cyari hafi y’urugo rwe, akoranya abo yari ahishe bose, bumvikana ko saa munani z’igicuku bose bazajya babyuka, akabajyanayo ntabagemurire ku manywa, kugira ngo batazamubaza aho abijyanye cyangwa bakamugenda runono bakahabona, bakabica. Bakihangana bakabwirirwa, akaza kubagaburira nijoro abacyuye amaze kubona ko interahamwe zatashye, zageze mu ngo.
Avuga ko kuko atari ibintu yari yariteguye, atanatunze byinshi ari n’igihe cy’inzara, batekaga ibihari, buri wese agakoramo,bagasangira bose n’umugore n’abana be, nta guhaga, barangiza akabasengera, akabihanganisha bakajya kuba birambitse na we akirambika ku ntebe yari yarashyize muri salo hafi yabo, saa munani akababyutsa akabasubiza hamwe bumvikanye,bityo bityo.
Ati: “Nagezeho mba umushumba w’inka nari mfite, nkajya nzijyana ku Kivu ngo interahamwe zigire ngo ndaragiye, nkumvikana n’abashi baza kubatwara, nkabaha amafaranga nijoro nkarara ngira abo nambutsa kugeza ubwo nabonye bose bambutse.
Harimo n’umukobwa w’imyaka 25 wahise urwara cyane, amaze ukwezi iwanjye yaraharembeye, muheka mu mugongo mu gicuku akisengeneza ke yari afite, ngenda ngakurura inyuma yanjye, tugera ku K ivu mbona barambutse,nshima Imana cyane.’’
Yarakomeje agirra ati: “Ababaye iwanjye igihe kirekire ni 16, abandi bahamaraga igihe gito mpita mbashakira uko bambuka. Bose hamwe barenga 40 kandi bariho. Byageze aho mbonye bikomeye umuryango wanjye na wo ndawuhungisha, interahamwe zavuze ko zitwica, ngarutse mpura n’abaje kunsenyera, inzu bayisenya yose ndeba, umwe ambwira ko nibayirangiza banyica.
Mpita mbahunga nsanga umuryango muri RDC,ngaruka duhungutse, nsanga abarokokeye iwanjye bahari, banyakira neza, bampa ku biribwa bahabwaga, turabana. Barabyara bakanyereka abana, nkabahemba, n’ubu ndacyari umubyeyi wabo, bamwe turabana mu nshuti nyashuti, ndashima Imana cyane.”
Nyiramana Adrienne, wahageze akarwara cyane, akahaba ukwezi kurenga ari kumwe n’umwisengeneza we, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Yampetse mu mugongo mu gicuku, angendana iminota 30, akuruye n’akisengeneza kanjye, mbona ko arushye pe! Guheka mu mugongo umukobwa w’imyaka 25, urwaye, ukurura umwana inyuma unafite ubwoba ko babica byari amashiraniro. Ampa abashi baranyambutsa,banshyira musaza wanjye wo kwa data wacu ku Nkanka i Rusizi.’’

Yarakomeje ati: “ Ndi ho, narokokanye n’uwo mwisengeneza wanjye n’umwana wa mukuru wanjye interahamwe y’umusore yanyambuye, afite imyaka 3,5 gusa, ngira ngo yaramwishe ariko nsanga yaramuhunganye imugarura nyuma y’imyaka 2, imumpera mu ruhame nsinya ko mutwaye.
Nishimira ko uwo mwisengeneza wanjye yize, abyaye 3, umugabo we ni Gitifu w’umwe mu Mirenge y’A karere ka Nyamasheke. Undi akora muri Laboratwari i Burasirazuba na we abyaye 2. Jye mfite abana 7, bose mbita abuzukuru ba Pasiteri kuko ni we mubyeyi nsigaranye.’’
Surintendant wa Coference ya Nyabinaga mu itorero EMLR, Rév.Past.Mushimiyimana Casimir,avuga ko ubutwari nk’ubu bwagizwe na bake cyane nubwo benshi biyitaga abakirisito.
Ati: “Nk’itorero turamushimira cyane, natwe yaduhesheje ishema mu gihe twumva hari abapasiteri hirya no hino mu gihugu babaye ibigwari. Dusaba urubyiruko kugera ikirenge mu cye, rukarangwa n’urukundo nyarwo. Imana tuvuga ikagaragarira aho rukomeye nka hariya.’’
Mu birori byo kwitura Nyiramana Adrienne wamugabiye mu nshuti nyanshuti, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie wari wabyitabiriye, yamushimiye cyane ubwo butwari butagizwe na benshi. Ati: “Iyo tugira ba Pasiteri Nsabayesu Joel benshi hari kurokoka Abatutsi benshi.”
Sabayesu icyo gihe, yavuze ko uwo mutima yawukuye ku ijambo ry’Imana yasomye n’uburyo yabonye se arengera Abatutsi mu 1959, we afite imyaka 7 gusa, akavuga ko n’abana be abigisha urukundo buri munsi, anishimira ko abo yarokoye bose bamubereye imfura nzima.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Mukankusi yaboneyeho gushimira abitanze bose bakagira abo barokora,ko bazahora babishimirwa cyane cyane ko bamwe muri bo banagizwe abarinzi b’igihango.



Mukanoheri Rodia says:
Gicurasi 9, 2024 at 10:06 amPasteur Imana Imuhe umugisha igikorwa yakoze nikiza cyane , abantu twese dukwiriye kumwigiraho tukagira umutima mwiza nkuko ijambo ribidusaba tukagira urukondo,
Lg says:
Gicurasi 9, 2024 at 2:49 pmUyu ahubwo uretse no kuba Pasteur akwiye kuba yarabaye Musenyeri mugihe abandi nkawe bicaga bagambaniraga abandi ba Pasteur nabakristu babatutsi we yarokoye ubuzima bwa bantu iyo tuvuga génocide ntitukibagzirwe ko hali abahutu nubwo alimbarwa batumye abatutsi bamwe barokoka barahari bake mubaturage barabari bake muba pastoro barahari bake muba padiri ndetse dukwiye kujya twibuka muli ibi bihe tubibuka tubashimira ineza yabo kuko bishwe bazira kwanga kwitandukanya nintama bali bashinzwe abaturage nabakristu babo babatutsi bemeye kuzira urukundo nukwemera kwabo imana izabishyure ineza yabo iyo bavuga abahutu benshi ko bagiye mubwicanyi suko bishe umuntu gusa oya kwica kuli kwinshi abantu bazamenya kwihana no kwicuza hali abishe hali abavumbuye abihishe hali abaranze aho abantu bari hali nabahisha amakuru bazi nibenshi bo kuko byabaga babibona abo bose nabicanyi hatazagira uwigira umwere yarakoze kimwe muli ibi ngo ntamuntu nishe nyamara yarapfuye kubera wowe nutatura ngo wicuze uzarimbuka kandi bamwe bapfa buli munsi bakagenda uko ntahandi bajya
Tuyisenge Anne Marie says:
Gicurasi 9, 2024 at 2:52 pmPasteur ndamushimira kuko ndamuzi n inyanga mugayo mw isi no mw ijuru igitekerezo change numva abamukokaho bakomeza kurangwa n ubutwari by umurage bakomora kuba byeyi