Nyamasheke: Ukekwaho gukora Jenoside mu Bisesero yavumbuwe nyuma y’imyaka 30 yihishahisha

Kabera Jean Marie Vianney w’imyaka 46 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu misozi yo mu Bisesero, yavumbuwe mu Karere ka Nyamasheke aho yari amaze imyaka 30 yihishahisha ubutabera yarahinduye amazina.
Kabera wari wariyise “Uwimana Vianney” wabaga i Nyamasheke akora akazi k’ubupagasi, yariyoberanyije kugeza aho yavuze ko akuka mu Karere ka Rubavu kandi ku ivuko rye ari mu Bisesero nkuko bishimangirwa n’abamuzi aho akomoka.
Mu pera z’icyumweru gishize ni bwo afatiwe mu Mudugudu wa Gisebeya, Akagari ka Gisoke, Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, aho yari amaze imyaka 2 ahihishahisha.
Amakuru avuga ko avuka mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, mu gihe we yafi afite indi myirondoro igaragaza ko avuka mu Mudugudu wa Kirongi, Akagari ka Kamurara, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.
Umukuru w’Umudugudu wa Gisebeya Kanyamugenga Jean Claude, avuga ko uyu mugabo wari ucumbitse muri uyu Mudugudu akora akazi k’ubupagasi, yabanaga n’umugore n’abana bane.
Yafashwe biturutse ku ihererekanya ry’amakuru yaturutse ku baturage bamubonaga bakabona bamuzi mu Karere ka Karongi, bakibaza niba ari we bikabayobera kuko amazina yavugwaga ko ari aye bumvaga atari yo.
Ati: “Narebye mu gitabo cyandikwamo abinjiye muri uyu Mudugudu nsanga yarahageze muri Gashyantare 2023, bivuze ko yari ahamaze imyaka 2 yose tuzi ko yitwa Uwimana Vianney wo mu Karere ka Rubavu.
Yabanaga n’umugore n’abana 4 mu nzu idatuwemo, umusaza wayibagamo yimukiye Iburasirazuba, uyu akaba ari umugore wa kabiri babanaga kuko uwa mbere yamusize i Karongi ahunga, uwa kabiri amushakira muri RDC. Ikindi ni uko nta gahunda ya Leta n’imwe yagaragaragamo.”
Mudugudu avuga ko ubwo amakuru yerekeye uyu mugabo yatangwaga, yagiye iwe kumureba, amubaza indangamuntu undi amubwira ko ntayo agira, afite gusa icyangombwa cy’impunzi ko ubuyobozi bwamubwiye ko buzayimuha nyuma y’imyaka itanu.
Yafashwe mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe, yoherezwa i Karongi aho bikekwa ko yakoreye icyaha.
Avuga ko bibahaye isomo rikomeye ryo gukurikirana n’abandi bose baza ari bashyashya, bajijisha bavuga ko ari ababaji, abatwika amakara, abapagasi n’abandi, biba biboneka ko basa n’abihishahisha ngo barashaka imibereho.
Uwungirije uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mahembe Ndori Charles, yabwiye Imvaho Nshya ko bakiriye neza ifatwa ry’uyu mugabo, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuba maso kuko hashobora kuba hari abandi bantu nk’abo aho bayobora.
Ati: “Nka Ibuka twabyakiriye neza cyane, kuko birababaje cyane kuba yari amaze imyaka ibiri yose yihishe mu Murenge wacu ataratahurwa. Bigaragara ko hari n’abandi baba bahari bihishahisha, bakora imirimo runaka y’amarenzamunsi bajijisha. Ubuyobozi bukwiye gukaza ingamba zo kubatahura bakaryozwa amaraso y’inzirakarenganye bamennye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko uyu mugabo agifatwa yashyikirijwe Akarere ka Karongi kugira ngo abazwe ku byaha akekwaho.
Ati: “Ni Umunyakarongi ni yo yamushakishaga, afatirwa iwacu muri Mahembe aho yari amaze imyaka ibiri ahacumbitse. Ni isomo kuri bose bacyiyoberanya bihishahisha, barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko kiriya ari icyaha kidasaza.”
Yavuze ko n’abandi bihishahisha bakwiye kwigaragaza hakiri kare bagasaba imbabazi abo bahemukiye, kuko kwihishahisa mu Rwanda byo bishobora kutazabahira.

Bikamba bagirishya Simeon says:
Werurwe 18, 2025 at 6:54 amUwo akanirwe irumukwiye rwose.