Nyamasheke: Ubwato bwari butwaye inka 50 n’ingurube 45 bwarohamye hasigara mbarwa

Ubwato bwari bupakiye inka 50 n’ingurube 45 bwerekezaga i Bukavu bwarohamye mu kiyaga cya Kivu, amwe muri ayo matungo arapfa, harohorwa mbarwa hanyuma andi arabura.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe, ubwo Abanyekongo bo mu mujyi wa Bukavu bari bavuye kugura inka, ingurube, ihene n’andi matungo mu isoko rya Rugali, mu Murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke.
Ubwo bambutsaga ayo matungo bageze hagati mu kiyaga cya Kivu, bakiri mu mazi y’u Rwanda bari mu bwato 3 bushoreranye, ubwari imbere bwarimo inka 50, ingurube 45 n’abantu 7 bazicungiraga umutekano, burarohama zimwe zirapfa izindi zirarohorwa naho izindi zirabura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Habimana Alfred, yatangarije Imvaho Nshya ko bikiba abanyekongo batahise batanga amakuru ngo bihite bimenyekana, ari yo mpamvu isaha nyir’izina byabereyeho itazwi neza.
Byamenyekanye ari uko abari mu isoko babonye inka imwe mu zagurishijwe, bazi ko yanapakiwe mu bwato bayibonye yoga igaruka, bahamagaye abari mu bwato bababwira ko bwarohamye, amatungo amwe yarohamanye na bwo, andi ari koga agaruka mu isoko, andi yabuze.

Yagize ati: “Bikimenyekana kuko hari mu mazi yo mu Rwanda, Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu mazi, ubuyobozi n’abarobyi twahise dutabara. Nyuma yo gukomeza gushakisha, twasanze mu nka 50 zari mu bwato harabonetse 38 nzima, 4 zapfuye, mu mazi ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo harimo 4 izindi zabuze. Mu ngurube 45, habonetse 10 nzima, 23 zapfuye, izindi zirabura.’’
Avuga ko abari baburimo ku bw’amahirwe bumvise butangiye kwika burohama, babuvamo bajya mu bwari bubakurikiye, bo ntacyo babaye, ariko ikigaragara cyateye iyo mpanuka, ari uko bwari bupakiye ibirenze ubushobozi bwabwo, akahahera abasaba kujya bubahiriza amategeko agenga ubwikorezi bwo mu mazi, gupakira ibirenze ubushobozi bw’ubwato bakabireka.

Ikindi uyu muyobozi yavuze bagiye kubakangurira ni ukugira ubwishingizi bw’amatungo baba baguze, kugira ngo impanuka nk’iyo niba ibyo bayitakarijemo babyishyurwe, kuko nk’abari baguze aya matungo, ayapfuye yabahombeye kubera kutabugira.
Amatungo yose yabonetse yashyikirijwe ba nyirayo bari bazanye ubundi bwato barayacyura, ayabuze n’ubu aracyashakishwa ku bufatanye bw’impande zombi.
