Nyamasheke: Toni zirenga 2 z’isambaza zarobwe mu munsi umwe. 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ku munsi wa mbere wo gusubukura uburobyi mu Kiyaga cya Kivu habonetse toni zirenga 2 n’ibilo 300 z’isambaza, kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024. 

Ni nyuma y’amezi 2 uburobyi buhagaritswe muri gahunda ya Leta yo guha agahenge ibibyabuzima byo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, isambaza zikongera gukura ndetse zigatanga umusaruro ushimishije. 

Ubwo Imvaho Nshya yageraga ku kiyaga cya Kivu mu gice cy’Akarere ka Nyamasheke, yahasanze umubare munini w’abarobyi bari baraye baroba n’uw’abiganjemo abagore bari bazindukiye gushaka izo bacuruza. 

Hari kandi n’abahahaga isambaza zo kurya, bavuga ko bo n’imiryango yabo bari bazikumbuye.

Mukamwiza Domitilie ucuruza isambaza,  yavuze ko bishimye cyane kuko zabonetse ku bwinshi mu gihe mbere yo gufunga ikiyaga zari zarabuze.

Ati: “Twishimye cyane, tunashima Leta yashyizeho iyi gahunda kuko nubwo iyo ikiyaga cya Kivu gifunze tumara amezi abiri dusa n’abari mu bushomeri ariko iyo bafunguye twongera kwishima.”

Yakomeje ati: “Nk’ubu bafunze ikilo cy’isambaza mbisi  kigeze ku mafaranga 5000 kugeza ku 6000, ibase ari amafaranga 80.000, isambaza zumye ikilo ari 15000, ariko uyu munsi basubukuye ikilo cy’imbisi ni amafaranga 3000, ibase ni 60.000, izumye ikilo ntikirenza 8.000. Iyo badafunga ubu nta n’izo tuba tubona ni yo mpamvu dushima Leta cyane.”

Nyirahirwa Dorothée umaze imyaka 16 muri ubu bucuruzi, avuga ko uyu munsi kuri we ari uw’ibyishimo cyane kuba yasubiye mu kazi.

Ati: “Ubucuruzi bw’isambaza ni bwo bunkurije abana banjye 4 mbonera icyo bifuza cyose mbasha kubukuramo. Aya mezi abiri ashize sinababoneraga ibyo bansabaga byose kuko nasaga n’aho nta kazi ngira.  Ubu ndizera kongera gukirigita ifaranga kuko akazi kasubukuwe, ndishimye cyane.”

Mbonyimana Aloys, umwe mu barobyi, avuga ko ikiyaga cyafunzwe yari atangiye kubona ibilo bitarenga 30 ku munsi, arik uyu munsi yabonye ibilo 60, kandi yizeye ko bizagenda byiyongera.

Ati: “Bitangiye neza nta kibazo, abaguzi barahari ku bwinshi, bigaragaza ko abaturage bari banyotewe isambaza cyane.”

Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza barasaba ubuyobozi bw’ihuriro ryabo kongera imbaraga mu kurwanya ba rushimusi kuko ubu bagiye kuba benshi. 

Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abarobyi mu Karere ka Nyamasheke Kubwimana Jean, yavuze ko uretse abarobyi n’abacuruzi b’indagara, abacuruza amatara yifashishwa mu burobyi, abacuruza amakamba n’ab’ibiribwa barabyinira ku rukoma. 

Abaturage bose muri rusange bongeye kumwenyura kuko ubwitongere bw’isambaza bujyana no kwiyongera kw’imirimo. 

Ku basaba ko hakazwa ingamba kuri ba rushimusi bagiye kubyutsa umugara, Kubwimana yagize ati: “Ingamba zo kubahashya twazivuye inyuma. Dufatanya n’abayobozi b’Inzego z’ibanze kubahashya.

Twanashyizeho amakipe yitwa Aboganyanja barimo izo nzego hamwe n’iz’umutekano babadufasha cyane kandi n’ubuyobozi bw’Akarere buradufasha cyane ku buryo nta mpungenge.”

Yavuze ko kuba ku ikubitiro habonetse toni zirenga ebyiri byashimishije abarobyi bose, abacuruzi b’isambaza n’abakunzi bazo, kandi umusaruro utazasubira inyuma kugeza umwaka utaha n’ubundi  bafunze.

Umuyobozi w’Ikugo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhunzi n’Ubworozi (RAB) Dr Solange, yibukije abarobyi kuroba neza.

Ati: “Abarobyi baributswa ko bagomba kuroba neza, bakoresha ibikoresho byemewe n’amategeko, imitego ifata isambaza zikuze, bakorera ahemewe, birinda aho isambaza zororokera, cyane mu bigobe, bakanakomeza kubahiriza ubuziranenge n’isuku y’umusaruro.”

Akarere ka Nyamasheke kabarizwamo amakoperative 7 y’abarobyi abarizwamo abanyamuryango 256.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE