Nyamasheke: Radiyo yari icometse yaturitse inzu ihiramo ibirimo 84 000Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Inzu ya Hakizimana Elias yabanagamo n’umugore n’abana be 2, yahiriyemo ibintu byinshi birimo amafaranga y’u Rwanda 84 000, inkongi y’umuriro yatewe na radiyo yari icometse yaturitse igatwika inzu yose.

Aganira na Imvaho Nshya, Hakizimana Emmanuel w’imyaka 44 utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yavuze byatewe na radiyo umhungu we w’umumotari yasize acometse.

Ati: “Radiyo yaje guturika umuriro uhita ufata icyumba cye, n’icya murumuna we w’imyaka 9 kirafatwa ibyarimo byose birashya birakongoka. Mu cyumba cy’uyu musore w’umumotari hari harimo amafaranga 84 000 mu gikapu yagombaga kwishyura uwaduhaye moto akoresha tugenda twishyura buhoro buhoro, nyirayo yari ataraza kuyatwara, na yo akongokeramo.”

Yavuze icyakora ko, nubwo mu rugo nta muntu wari uhari, ariko kuko yari hafi aho, inzu ye ikaba iri hagati mu nzu z’ubucuruzi, abari aho bahise batabarira rimwe barazimya, ibyari mu cyumba araramo byo abikuramo byose, n’iz’abaturanyi ntihagira ifatwa.

Avuga ko ubu acumbitse, agasaba ubuyobozi bw’umurenge n’akarere kumutabara akabona nibura amabati akongera gusana akareba ko yasubiramo, gukomeza gusembera abona bimugoye kuko avuga ko ibyahiriyemo byose ushyizemo amabati bifite agaciro k’arenga 1.000.000, atahita ayabona yishyura n’iyo moto yafatiye umwana ngo abe ashakisha imibereho.

Bibaye hatarashira n’iminsi 4 mu murenge wa Macuba muri ako karere indi nzu y’umuturage ihiriyemo amafaranga 120 000 yari yagurishije ingurube, bikaba kandi bibaye hashize iminsi mike nanone muri uyu Murenge wa Gihombo hahiye indi nzu yatewe n’ibyo nyirayo yari acometse,no mu Murenge wa Nzahaha Akarere ka Rusizi umugore agiye gucomokora radiyo yari icometse amashanyarazi akamufata, agapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme, yihanganishije umuryango wagize ibyo byago, ndetse agira inama abaturage uburyo bwo kwirinda inkongi.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye kuko bigaragara ko inzu zishya nta kindi kibiteye, ari amashanyarazi n’ibyo akenshi baba bacometse, tukabasaba kujya babanza kugenzura neza ubuziranenge bw’ibikoresho bakoresha, kuko umuriro uje ari mwinshi fizibule zikomeye zawugabanya, ariko hari igihe haba harimo ibibazo  cyangwa bakoresheje abakozi batabifitiye ubumenyi buhagije bigatuma inzu zishya.’’

Yavuze ko nk’umurenge bagiye gukorera ubuvugizi uwahishije inzu hakarebwa niba hari nibura amabati yaboneka, hakanifashishwa umuganda w’abaturage akaba yasana inzu ye akabona aho yerekeza umuryango.

Abaturage baratabaye babasha kugira ibyo bakuramo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE