Nyamasheke: Perezida Kagame yatinyuye Iradusubije Dalia agana umwuga w’ubumotari

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Iradusubije Dalia w’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, arashimira Perezida Kagame wahaye abagore agaciro n’ijambo, akanabatinyura mu mirimo ubundi byari bizwi ko ari iy’abagabo gusa, nta mugore wayitinyukaga, bigatuma atinyuka umwuga w’ubumotari.

Aganira n’Imvaho Nshya, uyu mukobwa rukumbi ukora umwuga w’ubumotari mu Karere ka Nyamasheke, yayibwiye ko yawinjiyemo kuko yakuze awukunda cyane, awukundishijwe na se na we uwukora, ariko cyane cyane impanuro za Perezida Kagame, yagiye yumva buri gihe kuri radiyo, akangurira urubyiruko gutinyuka rugahanga imirimo, akanabwira abagore n’abakobwa ko bashoboye, bimutera kwiyumvamo ubwo bushobozi.

Yagize ati: “Uko nagendaga numva Perezida Kagame avuga ngo ‘Tinyuka munyarwandakazi urashoboye’ narangije uwa 3 w’ayisumbuye ntibyankundira kuyakomeza, njya gushaka unyigisha mekanike i Kamembe na byo mbona bidahagije.”

Yarakomeje ati: “Kuko papa ari umumotari, musaza wanjye yize moto mbere, yajyaga antwara kuri moto ya papa nkumva nkunze moto cyane, nakumva n’ukuntu Perezida Kagame avuga ko natwe dushoboye nkumva mfite inzozi zo kuzakora ikidasanzwe mu bakobwa b’ino, kizabatinyura. Ni bwo nagize inzozi zo kuzaba umumotari, nkazanagura moto yanjye bwite nshyashya, nkazanaharenga njya ku birenzeho.’’

Avuga ko nubwo COVID-19 yabaye ibyago ku Isi yose, we yayibyaje umusaruro kuko icyo gihe, kuko se atakoraga kubera guma mu rugo, yumvikanye na musaza we ko uko bazajya barangiza imirimo yo mu rugo, azajya ayimwigisha bakazenguruka imbuga yo mu rugo, musaza we arabyemera, se ntiyayibabuza, bakayifata akayimwigisha.

Ati: “Natangiye kuyiga, ikajya inkubita hasi nkihangana, twayikubita hasi papa ntadutonganye, kuko niyumvagamo intego yo kuzaba umumotari, kugeza nyimenye neza. Naje kujya gukorera uruhishya rwo gutwara numva ahari abakobwa batemerewe kuko nta wundi mukobwa nabonaga, ariko baranyemerera ndakora, ndatsinda ndarubona.’’

Avuga ko amaze ukwezi kumwe arubonye. Akirubona yabwiye se ko yiyemeje kuba umumotari kandi nta moto afite, se ajya kuyimufatira mu iduka rizicuruza, arayizana arayimuha, umukobwa ari gukora ayishyura.

Ati: “Inzozi zanjye ndagenda nzigeraho. Mfite moto yanjye nshyashya, papa yambwiye ko nzayishyura 3.000.000 mu myaka 3. Nyishyura 3.000 buri munsi kandi ndayabona, nkanayarenza kuko aho ntangiye gukorera mbona amafaranga hagati ya 5.000 na 15.000 ku munsi, nta na rimwe ntaha ndatahanye amafaranga.”

Avuga ko ubumotari ari akazi nk’akandi abakobwa badakwiye kugatinya, kuko hari abagatinya ngo abasore batabita ibishegabo, bakazabura abagabo, akavuga ko ahubwo umusore namubona yinjiza ifaranga rifatika, ari bwo azamukunda kurusha kwirirwa mu rugo ngo batamwita igishegabo.

Avuga ariko ko kubera ko mu bice by’icyaro cya Nyamasheke abantu benshi ari bwo bwa mbere babonye umukobwa w’umumotari, hari igihe bamubona bakaza kumushungera, ngo barebe koko niba ari umukobwa ababivuga batabeshya, akanagira ikibazo cy’abagore n’abakobwa banga ko abatwara ngo atabakubita hasi,bumva ko adashoboye.

Ati: “ Ariko icyo nkundira abagabo n’abasore, bo baba bashaka ko ari jye ubatwara, n’iyo ndi kumwe na bagenzi banjye, usanga abagabo n’abasore ari jye barwanira, ariko abagore n’abakobwa bakantinya.”

Yunzemo ati: “Ikindi ni uko umugore cyangwa umukobwa ntwaye,agenda amvuna cyane kubera kwicara nabi ngo aratinya kugwa, ariko iyo abonye mugejejeyo neza,abwira undi ku buryo na bo vuba aha bazaba bamaze kumenyera.”

Iradusubije ukorera ku iseta ya Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga, muri aka Karere ka Nyamasheke, avuga ko uyu mwuga amazemo ukwezi kumwe gusa awukunda cyane kuruta n’abawusaziyemo akurikje uko awiyumvamo, awizeyeho impinduka zifatika mu buzima.

Ashimira bagenzi be bahise bamwinjiza muri koperative na we akaba umunyamuryango.

Afite intego ko mu myaka 3 azajya kurangiza kwishyura iyi moto amaze gukuramo indi nshyashya, akazaba afite 2, yaranakoreye impushya zo gutwara imodoka zirimo n’amakamyo, kuko ahora arota na we yatwaye igikamyo kinini nk’uko abibonana abagabo.

Asaba abagore n’abakobwa bagenzi be kutagira umurimo batinya ngo ni uw’abagabo, kandi ko batazatinyuka badafite ababatinyura, ari yo mpamvu abaye uwa mbere mu kubatinyura muri uyu mwuga kandi ko adatinya kujyana umugenzi i Kamembe n’ahandi kure, akumva abyishimiye cyane. Ashimira n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ku mpanuro  zubaka abagore n’abakobwa.

Murangira Enock, umumotari ubimazemo igihe, ashima uyu mukobwa ubutwari yagize, agakora ibyo bagenzi be batinya, akizera ko abaye imbarutso y’abandi benshi  b’ahazaza.

Ati: “Turamukunda cyane kandi twaramwishimiye bitavugwa kubera gutinyuka kwe. Turamufasha mu bibazo byose ashobora kugira, nta wamuhohotera tureba, tumufasha kubona abagenzi na we akadufasha kubona abandi, mbese aziye igihe kuko natwe twibazaga impamvu abakobwa badakunda uyu mwuga kandi ari mwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko Iradukunda Dalia ari uwo gushimwa cyane, bigaha n’abandi isomo cyane cyane ababyeyi bumvaga hari ibyo abakobwa babo batashobora.

Ati: “Ni uwo gushimwa cyane kuko yerekanye ko gukora akazi k’ubumotari atari iby’abagabo gusa. Kandi si we mukobwa wenyine ugakora mu gihugu, hari n’abandi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali batinyutse mbere ye, ariko kuba ako gashya agatangije i Nyamasheke, birumvikana ko ari uwo gushimwa cyane no guterwa ingabo mu bitugu.”

Asaba abaturage guhindura imyumvire, babona abakobwa n’abagore bakora ibyaharirwaga abagabo ntibabibone ukundi, bakabibona nk’iterambere n’urwego rw’imyumvire igihugu kigezeho mu guha ijambo n’agaciro umunyarwandakazi, bakaba bagomba kubyaza umusaruro ufatika ayo mahirwe akomeye igihugu cyabahaye utasanga henshi mu bindi bihugu.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Iyakaremye Zachee says:
Kamena 23, 2024 at 3:26 pm

Komeza utsinde mwana wacu Kandi kuguha akazi ntibigira uko bisa Imana igudashe kugera kundoto zawe sister. Never give up

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE