Nyamasheke: Nyungwe Management Company yahembwe bwa 3 yikurikiranya nk’usora neza

Ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke ishimwe ku wasoze neza ryongeye guhabwa Nyungwe Management Company (NMC) ku nshuro ya 3 yikurikiranya.
Hari mu gikorwa cyo gushimira abahize abandi mu gusora neza mu Ntara y’Iburengerazuba ku misoro yahariwe ubutegetsi bwite bwa Leta.
Umuyobozi wa NMC Niyigaba Protais, yavuze ko nka kampani ireba ibikorwa byose bikorerwa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe birimo ubukerarugendo, kwita ku iterambere ry’abayituriye n’ibindi, ibanga bakoresha ari ugusora neza ntibanyereze imisoro.
Ati: “Imisoro yubaka Igihugu twese tugomba mbere na mbere kubimenya. Ibyo ducuruza byose twebwe dutanga EBM nk’itegeko. Muri bizinesi dukora y’ubukerarugendo, tugifata nk’umwe mu misaruro yari yitezwe kuva ubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho amasezerano y’ubufatanye n’umuryango witwa African Parks, mu kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, nyuma y’amasezerano na yo yari yagenze neza mu kubungabunga Pariki y’Akagera.’’
Yongeyeho ati: “Kuva mu 2020 ayo masezerano asinywe kuri Nyungwe, iyi ni inshuro ya 3 yikurikiranya dutwaye igihembo cy’usora mwiza mu Karere ka Nyamasheke aho iyi Pariki ifite icyicaro, ikanaba imwe mu misaruro yiyongera ku yindi isanzweho, aho nko mu bijyanye no guteza imbere abaturage hari amafaranga menshi yagiye ashyirwamo mu gusaranganya imisoro ituruka mu bukerarugendo.”
Avuga ko muri iki gihe cy’imisoro hiyongereyeho miliyoni zirenga 440 zatanzwe mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba, mu gushyigikira imishinga iteza imbere abaturage, igatanga akazi kenshi ku barenga 300 bafite amasezerano ahoraho n’abandi 300 bakora mu makoperative anyuranye kampani ibashingira, imisoro myinshi ituruka mu bihembo byabo, hiyongereyeho ituruka ku musaruro Pariki iba yinjije, bigatuma NMC iba usora w’indashyikirwa mu Karere ka Nyamasheke.
Niyigaba avuga ko badateganya kuva kuri uyu mwanya ukurikije aho ubukerarugendo bugana, gahunda z’Igihugu zihari n’ibikorwa byaguka.
Ashishikariza abasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuyisura ku bwinshi kuko uko bayisura ari benshi bakirebera ibyiza biyirimo, ari ko n’imisoro yiyongera Igihugu kikarushaho gutera imbere, cyane cyane ko kubera uko abayisura bikubye inshuro 2, n’amafaranga ayiturukaho yazamutse binagaragazwa n’iri zamuka ry’imisoro.
Ati: “Nk’umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, imisoro twatanze ingana na 2,5% by’imisoro yatanzwe mu Ntara y’Iburengerazuba yose. Dufite abasora 40 bameze nka NMC baba bahagije ngo basore imisoro yose yasozwe muri iyi Ntara yose.”
Nyungwe ni ryo shyamba ryo mu misozi miremire rinini Igihugu gifite riri no mu mashyamba y’imisozi miremire muri aka karere u Rwanda rubarizwamo afite urusobe rw’ibinyabuzima rudasanzwe, anafite ubwiza bwihariye, umwuka mwiza n’amazi meza arimo isoko ya Nil, byose bifatiye runini abaturage barenga 600 000 b’Imirenge 23 ibarizwamo.
Mu byinjiza menshi bijyanye n’ubukerarugendo,uyu muyobozi avuga ikiraro cyo mu kirere (Canopy Walk Way), inyamaswa, ubwoko bwa maguge nk’impundu n’ubundi, inyoni, ubukerarugendo bukorwa nijoro kuko hari ibinyabuzima biboneka icyo gihe gusa, n’ubushingiye ku guhumeka umwuka mwiza wa pariki n’ibindi.
Avuga ko hari n’ibindi bigiye kuza nk’umugozi banyereraho hejuru y’ishyamba (ZIPlane) bizatangira umwaka utaha, n’icumbi rizaba riri hagati muri Nyungwe rizatwara arenga miliyari n’igice, rigeze kuri 65% ryubakwa, uko ibisurwa byiyongera n’abasura biyongera n’imisoro irushaho kwiyongera ,ibyo byiza byose bikagera kuri buri Munyarwanda wese.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yashimiye abahawe amashimwe bose umusanzu wabo ukomeye mu kubaka Igihugu, ko badakwiye gutezuka kuri iyo ntego, anasaba abandi kurebera kuri aba kugira ngo intego bihaye uyu mwaka izagerweho.
.
