Nyamasheke: Moto yatiye i Rusizi yamuhiriyeho igonzwe n’umumotari wahise acika

Matata Théoneste yasigaye aririra mu myotsi nyuma y’aho moto yatiye yahiye igakongoka, amaze kugongwa n’umumotari atamenye ubwo yari ageze mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, arimo gutaha aturutse aho akorera mu Karere ka Rusizi.
Matata ukorera akazi ko kubaga amatungo mu Murenge wa Muganza w’Akarere ka Rusizi, yabwiye Imvaho Nshya ko ku wa Kane tariki 13 Werurwe iyo moto yahiye yari yayikodeshejwe n’umumotari witwa Habyarimana Anastase ukorera mu bice byo kuri CIMERWA.
Avuga ko byari bisanzwe ko arangiza akazi mu masaha akuze y’ijoro, agakodesha iyo moto ikamugeza iwe mu Kagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera, Ikarere ka Nyamasheke, bugacya yishyura umumotari amafaranga y’u Rwanda 5.000.
Impanuka yabaye ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku wa Kane ubwo yakubitanaga n’umumotari, moto yari atwaye igahita ishya igakongoka.
Ati: “Kuko ntari namumenye moto ye nta kibazo yagize, yabyutse vubavuba ahita ayurira, aragenda sinamumenya. Aho mbyukiye kuko n’abaturage bari baryamye ntawe untabara, nasanze yagiye iyo nari ntwaye yahiye irakongoka ntanga amakuru. Ni bwo mugitondo polisi yahageze ikora akazi kayo.”
Yahaye aya makuru Imvaho Nshya ari mu Mujyi wa Rusizi aho moto yafatiye ubwishingizi, avuga ko bamubwiye ko ntacyo bamumarira niba uwamugonze ataramubonye.
Ati: “Ndumva igisigaye ari ukumvikana na nyirayo, tukagabana igihombo niba abyemera kuko nk’umuntu twari dusanganywe, nyikodesha nkayimugarurira bukeye yagombye kumva ibyago nagize yabyanga ubuyobozi bukadukiranura.”
Habyarimana Anastase avuga ko motoye yari ifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, akaba avuga ko uwo mugabo agomba kuyishyura nta yandi mananiza kuko ari yo imutungiye umuryango aho arihira abana ibihumbi birenga 120 ku gihembwe,
Ati: “Naje mu mujyi wa Rusiz ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo mpagarikishe imisoro badakomeza kuyibara kandi moto itagikora. Ariko kuko nta kandi kazi ngira, ari yo nacungiragaho intungiye umugore n’abana 5, nta handi ndeba agomba kuyishyura, atabyumva tukagana inkiko zikagikemura.”
Avuga ko nubwo nta masezerano yanditse bari bafitanye, ibyo bakoze bisanzwe bibaho no mu bandi bamotari kandi atabihakana.
Avuga ko yamuha nibura amafaranga 1.200.000 mu rwego rwo kumworohereza, bitiriwe bijya kure, kugira ngo akazi ke kadahagaragara ngo bigire ingaruka ku muryango we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Bigirabagabo Moise, avuga ko iki kibazo bakimenye, agashimangira ko abo bagabo bombi nibananirwa kumvikana birangira bitabaje ubutabera.
Ati: “Turaboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kujya babanza gukemura ikibazo cy’ubwishingizi kuko niba ibufite birarebwaho. Ibindi nk’ubuyobozi ni ukwihanganisha uwahuye n’iriya nkongi ikinyabiziga kigashya kigakongoka, ibizakurikiraho bizaterwa n’uko bazabyitwaramo.”