Nyamasheke: Kwibuka abacu ni ukubasubiza agaciro babuze- Depite Senani

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Senani Benoit, avuga ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kuko ari ukubasubiza agaciro babuze.

Yabigarutseho ubwo abaturage b’Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke  bibukaga   ku nshuro ya 31  Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabanjirijwe no kujya ku rwibutso rw’Akarere ka Nyamasheke kunamira  imibiri y’ Abatutsi  53 061 irushyinguyemo, irimo 5.004 yakuwe mu rwibutso rwa Kibogora muri uwo Murenge,.

Ni igikorwa cyakozwe ishyingurwa mu rwibutso rwa  Jenoside rwa Nyamasheke, mu rwego rwo guhuza inzibutso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal yashimiye abatuye uwo murenge ayoboye uburyo bitwaye mu minsi 7 ishize yo kwibuka,aho nta ngengabitekerezo ya Jenoside yahagaragaye mu gihe umwaka ushize hari hagaragaye imwe, abasaba kuzanitwara batyo muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Ati: “Turashimira abaturage ko turi kubigendanamo neza, ntawe ukomeretsa mu genzi we ari mu mvugo cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose kiganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Turakomeza mu minsi 100 yo kwibuka, gukomeza ubufatanye no kubumbatira ubumwe bwacu,igikorwa cyose cyo kwibuka muri minsi 100 kizagende neza.’’

Mu kiganiro ku mateka y’Abanyarwanda mbere y’ubukolini, igihe cyabwo na nyuma yabwo, cyatanzwe na Kwibuka Jean Damascène, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda butajegajegaga, abakoloni baje biyemeje, ari byo byavugwaga ko Kiliziya yakuye kirazira.

Kwibuka Jean Damascène mu Kiganiro yatanze yerekanye ko abakoloni baje bafite umugambi wo gusenya igihugu n’ubu batarava ku izima

Ati: “Uko gucamo Abanyarwanda ibice byarabashegeshe cyane, Repubulika ya mbere  n’iya 2 u Rwanda rwiswe ngo rurigenze, abaziyoboye ntibagarura ubumwe bw’Abanyarwanda abakoloni  bari barashegeshe, bubakira ku macakubiri y’irondakoko n’irondakarere, by’umwihariko Abatutsi bahagirira akaga gakomeye cyane, abo batishe bakabangaza, kugeza kuri rurangiza ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Avuga ariko ko amahirwe, abana barwo bari barakuriye hanze yarwo, barutabaye bahagarika Jenoside, Abanyarwanda bongera kunga ubumwe, baratekanye, baraharanira iterambere, hagashimirwa abaharaniye ko bigerwaho,ku isonga, Perezida Paul Kagame.

Mu buhamya bwe Kanamugire Claude w’imyaka 68, yagaragaje ko itotezwa ry’Abatutsi ryatangiye kera kuko na we imiryango ye yameneshejwe mu gihugu mu 1959, abandi bicirwa muri Nyungwe, n’abiswe ngo bariho,baba abo mu miryango ye baba n’abandi Batutsi bakabaho mu bwoba kugeza biciwe gutsembwa muri Jenoside.

Kanamugire Claude w’imyaka 67 avuga ko muri ako gace akaga ku Batutsi katangiye mu 1959

Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yamwomoye ibikomere ikaba imusajishije neza.

Ati’’ Ndashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, hakajyaho Leta nziza iduhumuriza, amahoro akaboneka, ubu ntawutwirukansa.

Ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame  wansubije ubuzima, nkubakirwa, nkaba nshyize umutima hamwe n’abana banjye 5 n’umugore, ndaryama ngasinzira ntacyo nikanga, Imana ibahe umugisha.’’

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kanjongo, Nzasabayesu Enock, yavuze ko agace k’iyari Komini Kirambo kashegeshwe cyane n’uwari Burugumesiti wayo Mayira Mathias n’uwari superefe wa Superefegitura ya Rwesero Terebura Gérard n’uwari Perefe w’iyari Perefegitura ya Cyangugu, Bagambiki Emmanuel n’abandi

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo Nzasabayesu Enock yavuze ko batazahwema gushimira ingabo zari iza FPR inkotanyi zahagaritse Jenoside

Ati: “Batangiye urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira, bafunga bamwe mu Batutsi bari bakomeye n’abanyabwenge babita ibyitso, muri Jenoside Abatutsi bamwe bicirwa mu bitaro bya Kibogora, abandi bicirwa ku biro by’iyari Komini Kirambo, abandi bajyanwa ku kibuga cyo hafi y’umugezi wa Karundura n’ikiyaga cya Kivu, bicwa bajugunywamo,abandi bicirwa hirya no hino, harokoka mbarwa, ariko abarokotse turiho, turiyubaka.”

Yashimiye cyane Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye bahagaritse Jenoside,bagashyira iherezo ku mibereho mibi y’Abanyarwanda, ubu bakaba babanye neza, mu bumwe, asaba abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ntaho yazabageza.

Depite Senani Benoit, we yagarutse ku mpamvu yo kwibuka.

Ati: “Tugomba kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabibuka bikatwubaka, bikanagaragaza ko tukibakomeyeho,t ukabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro babuze. Tukabatura indabo mu rwego rwo kubereka ko tukibakunze, tukabavuga amazina na byo bikadufasha, bikanaruhura abarokotse, bikanatuma dukomeza kumva ko dufite ikiduhuza n’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yabasabye gukomeza kuba umwe kuko  abakolinije u Rwanda, bakarushyira habi rwageze n’ubu bagikubita agatoki ku kandi bashaka kurusubiza mu icuraburindi.

Basabwe gukomeza kubumbatira ubumwe bwabo nk’Abanyarwanda
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE