Nyamasheke: Inzu yabagamo umukecuru w’imyaka 97 yahiye irakongoka

Nyirabititaweho Elizabeth w’imyaka 97 wabaga mu nzu ya wenyine mu Mudugudu wa Gitanga, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, ubu arasembera nyuma y’uko iyo nzu yabagamo ihiye igakongoka.
Iyo nzu yamuhiriyeho ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe, ku bw’amahirwe akurwamo ari muzima, ariko ibyarimo byose bitikiriramo.
Bivugwa ko hahiriyemo ibifite agaciro k’ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda. Umwe mu baturanyi batabaye mbere yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mukecuru asanganywe intege nke akaba atanabona cyangwa ngo yumve neza.
Mu ma saa cyenda ubwo yari atetse anota nk’uko asanzwe abigenza ni bwo umuriro wo mu ziko wakongeje inkwi asanzwe yifashisha mu kuwufatisha ntiyabimenya, za nkwi na zo zikongeza inzu yose.
Bigoranye ngo yaje kumva abantu bahondagura urugi yari yegetseho mu gihe yari atetse, bamubwira ko inzu yahiye basakuza cyane ku bw’amahirwe bamusangamo atarafatwa baramuterura bamukuramo inzu yamaze gufatwa yose.
Ati: “Twamukuyemo ku bw’amahirwe umuriro utaramugeraho, tugerageza kuwuzimya biratunanira, ibyari birimo ntitwagira na kimwe turokora. Kuko yari asanzwe nta bintu byinshi agira mu nzu atishoboye. Ku bufatanye n’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano, habaruwe ibifite agaciro k’amafaranga 80.000 byahiriyemo birimo utwenda yajyaga yambara, n’uturibwa duke yahabwaga n’abagiraneza.”
Yavuze ko nta makuru menshi bafite kuri uwo mukecuru ku birebana n’umuryango we ariko ngo muri bo bahise bishakamo uwamucumbikira by’agateganyo, mu gihe bagitegereje icyo ubuyobozi buza kumukorera.
Yasabye ubuyobozi bw’uyu Murenge gukorera ubuvugizi uyu mukecuru akabona isakaro, maze abaturage bagafatanya kumushakira ibisigaye ndetse bakanamwubakira.
Yashimangiye ko nk’abaturage bo biteguye kuba batanga umuganda wabo uwo mukecuru akubakirwa, bityo akaba asaba abayobozi kwihutisha iryo sakaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yashimangiye ko uwo mukecuru arimo gukurikiranwa n’abaturanyi be ariko ntiyagira icyo asubiza ku kuba hari icyo ubuyobozi bugiye gukora ngo yongere kubona aho atura n’ibimutunga.
Ati: “Ari gukurkiranwa n’abaturanyi be mu miryango, nta kindi.”