Nyamasheke: Inkuba yishe inka inasenya inzu y’umuturage

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Inkuba yishe ikimasa cy’umuturage witwa Ahishakiye Emmanuel  wo mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Susa Umurenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, ikanga umwana w’imyaka itandatu agwa igihumure, inasenya igice cy’imbere cy’inzu y’umuturanyi witwa Mukamana Marceline.

Iyo nkuba yakubise mu mvura nyinshi yaguye ahagana saa sita z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, aho uwo mwana yikanze akagwa igihumure yajyanywe kwa muganga ariko ku bw’amahirwe akazanzamuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Susa Uwiringiyimana Bosco, yahamirije Imvaho Nshya iby’ayo makuru ashimangira ko iyo nkuba yangije imitungo y’abaturage nubwo ntawe yatwaye ubuzima.

Yavuze ko icyo kimasa cyari kigeze mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda 600 000, Ahishakiye akaba yari yiteguye gukirigita ifaranga.

Ahishakiye yabwiye ubuyobozi ko yahombye cyane, anagaragaza ko bamugiriye neza bamushumbusha muri gahunda ya Girinka.

Gitifu Uwiringiyimana Bosco yavuze ko icyo kimasa cyahise gihambwa nk’uko byategetswe na Veterineri w’Umurenge wa Kanjongo.

Ati: “Nyuma y’aho Veterineri w’Umurenge ahagereye agasanga icyo kimasa inkuba yacyangije bikomeye, yasabye nyiracyo kugihamba kuko kitari kuribwa.”

Yavuze ko kuba abaturage b’aka Kagari bose biboneye ibyabaye kuri mugenzi wabo wabuze inka yari atezeho kwikenura, bagiye kuganira ku cyo bamukorera kugira ngo yongere korora byaba ngombwa agashumbushwa muri gahunda ya Girinka.

Ku birebana n’inzu Gitifu Uwiringiyimana yavuze ko inzu yangiritse igice cy’imbere ku buryo butabuza ba nyirayo kuyibamo bagasana ahangiritse bayirimo.

Akomeza agira ati: “Umwana we yari yaguye igihumure yananiwe guhumeka neza, ariko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Ruheru muri uyu Murenge yahembutse, yanatashye.”

Yemeza ko ari amahirwe kuba ntawe iyo nkuba yahitanye nubwo hari ibyo yangije.

Muri ibi bihe by’imvura igenda yangiza byinshi, mu Karere ka Nyamasheke hagaragaramo n’inkuba nyinshi.

Gitifu Uwiringiyimana Bosco yongeye kwibutsa abaturage gukangukira ingamba zo kwirinda no gukumira Ibiza zirimo kugira imirindankuba iciriritse mu ngo, kwirinda kuvugira kuri telefoni mu mvura, kwirinda kuyugama munsi y’ibiti, kwirinda imitaka ifite utwuma dusongoye n’ibindi.

Yanibukije insengero, amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi kugira imirindankuba kuko inkuba ari ibyago nk’ibindi byose bidateguza, ariko ko iyo ikubise igasanga hari ingamba zo kwirinda itangiza byinshi nk’ibyo yari kwangiza zidahari.

Inzu yasenyutse igice cy’imbere kubera iyo nkuba yari ifite ubukana bukomeye
Ikimasa cyari kigeze igihe cyo kubyara amafaranga cyakubiswe n’inkuba
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE