Nyamasheke: Impungenge ku mibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Mukoma yatangiye kwangirika

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukoma, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, baravuga ko bakomeje gushengurwa n’intimba y’imibiri ihashyinguye yatangiye kwangirika.
Basaba Akarere kwihutisha igikorwa cyo kububakira urwibutso rujyanye n’igihe cyane ko rwo ruri mu zitazimurwa.
Bavuga ko kubera n’imiterere y’aho uru rwibutso rwubatse, mu gihe cy’imvura ubukonje bwinshi bujyamo bukayangiza bigaragarira buri wese ubonye amasanduku irimo, n’umuswa ukaba winjiramo kubera ko amwe mu masanduku irimo ashaje cyane bikiyongeraho kuba idatunganyije gihanga ngo isigwe imiti, intimba ikababana ndende.
Murebwayire Theresie w’imyaka 61, yabwiye Imvaho Nshya ko rushyinguyemo abarenga 100, akavuga ko iyo ahageze akinjiramo, akareba uko imibiri yabo imeze, ayoberwa aho ihungabana riturutse.
Ati: “Bose banshizeho nsigarana udukobwa 2 gusa kuko bari babanje kuvuga ko abakobwa batabica. Twarokotse turi 3 gusa mu muryango w’ abarenga 100. Abandi bose bari muri uru rwibutso, ari yo mpamvu ndusura buri gihe.’’
Yakomeje agira ati: “Iyo ninjiyemo nkareba uburyo imibiri y’abacu barushyinguyemo imeze, yuzuyemo ubukonje, umuswa uzamukira mu masanduku arimo ashaje cyane, nkibuka urw’abanjye barimo bishwe, barimo abana banjye 2 baciwe imitwe n’abandi barenga 50 bo mu muryango wanjye mugari batwikiwe mu nzu, numva nataha mpita niyahura. Ko batwemereye ko bazarwubaka, ko turugeraho tukagaruka neza neza muri bya bihe bibi?”
Pasiteri Nsabimana Manasseh, se urushyinguyemo wishwe agakurwamo umwijima n’umutima, abicanyi bakabyokereza hafi y’urugo rwabo bakabirya, aho rwubatse hakaba hari hubatse ibiro bya segiteri Mukoma,aho uwari konseye wayo Kanyarurembo yatumije inama yise iy’umutekano, bahagera agasohora Abahutu, Abatutsi bose bakicirwamo ku wa 12 Mata.

Ati: “Rwubatse ahari hubatse neza neza ibiro by’iyari segiteri Mukoma yiciwemo Abatutsi benshi konseye yabashutse ngo baje mu nama, nanjye nari mpari nk’umwana wahahungiye, mbibona. Iyo rero tuhageze tubona abacu bari mu buryo butadushimishije, twibuka urwo bishwe umubabaro ukaturenga. Rwubatse neza, tukaba tuzi ko baruhukiye aheza, nta muswa, nta bukonje mu masanduku, twaruhuka.’’
Uhagarariye Ibuka muri uyu Murenge Past Rudahunga François, yemeza ibivugwa na bagenzi be barokotse ko ubwo bukonje bwinshi n’uwo muswa, n’ubusaze bw’amasanduku arimo iyo mibiri, bituma igenda ishenguka.
Ati: “Ibyo byose biratuma imibiri irimo yose ubona ko igenda ishenguka, kandi yagombye kubungabungwa ngo izamare igihe. Iri mu masanduku ariko bitewe n’imyubakire y’urwibutso, ubukonje burimo n’umuswa uzamukamo ku buryo, nubwo buri mwaka hari amasanduku asimbuzwa, bidakemura iki kibazo birambye, kuko nta n’imiti iterwa.’’
Avuga ko uru rwibutso Akarere karushyize mu zitazimurwa, ruzubakwa bijyanye n’igihe ngo amateka y’ubwicanyi bwahakorewe, burimo ubw’uwo mukonseye wahicishirije Abatutsi benshi mu biro bya segiteri Mukoma, abarenga 50 batwikiwe mu nzu imwe bari bahungiyemo,n’abana 62 bishwe baciwe imitwe n’abandi bagiye bakurwa aho biciwe bunyamaswa.
Ati: “Twari twabyishimiye ariko iyaba kurwubaka neza byihutishwaga, kuko kuriya bimeze ntibinejeje na gato. Ntituyobewe ko bigomba ubushobozi kandi budahita buboneka, ariko rwose icyakorwa cyihutirwa gikwiye gukorwa imibiri y’abacu ntikomeze kudushengukira mu maso gutya.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yemera ko kuba yangirika nk’akarere babizi.
Ati: “Turabizi. Buri mwaka mbere yo kwinjira mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, dushyiraho itsinda ry’akarere rizenguruka inzibutso rireba uko zimeze, kugira ngo turebe niba hari aho twashyira imbaraga mu kuzisana.’’

Yongeyeho ati: “Uyu mwaka rero, tugeze ku rwa Mukoma twarabibonye, tubona cyane cyane ko amasanduku atameze neza ashaje, ariko si ibintu twari twateganyije ngo tubone ingengo y’imari yo kuyahindura.”
Avuga ko hagishakishwa ubushobozi ngo bahere ku ikubitiro ku guhindura amasanduku byo bikaba byihutirwa.Kuko ruri mu zizasigara, rukazubakwa bijyanye n’igihe, hazashakishwa ubushobozi bwo kurwubaka nk’uko hubatswe urwa Gashirabwoba n’urwa Rwamatamu rurimo kuvugururwa ubu.
Ku by’umuswa winjiramo, yagize ati’: “Ni byo. Hanakunda kugwa imvura nyinshi cyane amashahi akaba yatarukiramo, binaterwa n’igihe inzibutso zubakiwe,zubakwa rimwe na rimwe hatarebwe imiterere y’aho zubakwa. Nka ruriya ruri hasi cyane, iyo imvura iguye umuvu ujyamo,bikanakurura n’uwo muswa n’ubukonje bwinshi,n’amasanduku akangirika.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 567. Uyu muyobozi akavuga ko amasanduku bazahashyira, agishakwa azaba ashobora kwihanganira ubukonje n’ibyo bindi byose, mu gihe hazaba hagikusanywa ubushobozi bwo kubaka urujyanye n’igihe.

