Nyamasheke: Impanuka ya Fuso yikoreye toni 12 z’umuceri yakomerekeje 2

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Nyamasheke yikoreye toni 12 z’umuceri, Akawunga n’udukarito twa biswi, yakoze impanuka umushoferi n’undi umwe muri babiri yari atwaye barakomereka.
Iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 50 z’umugoroba wo ku itariki 20 Gashyantare, ubwo iyo modoka yari igeze hafi ya Santeri y’ubucuruzi ya Birembo, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.
Iyo modoka yari ivanye ibyo bicuruzwa mu Mujyi wa Kigaki yari itwawe na Ndikubwimana Esdras w’imyaka 26, ari kumwe n’abandi bantu babiri ari bo nyir’ibicuruzwa na tandiboyi.
Imvaho Nshya yavuganye na Ndikubwimana Esdras wari uyitwaye aho arwariye mu Bitaro bya Kibogora, avuga ku buryo iyo mpanuka yatewe n’uko ari bwo bwa mbere yari agenze mu muhanda wa Nyamasheke.
Yavuze ko yageze i Nyamasheke ari umushoferi mugenzi we usanzwe utwara iyo modoka wari umutije bizwi nko kurobesha.
Ati: “Imodoka yari ipakiye toni 12 z’umuceri, Kawunga n’udukarito twa biswi, ndi kumwe na nyirayo na tandiboyi wayo. Ngeze ahitwa mu Birembo muri Nyamasheke, kuko jye ni n’ubwa mbere nari mpageze sinari mpazi, ntangiye gucurika imbere yanjye haba hageze akavatiri ko mu zari muri Tour du Rwanda, na Coaster itwaye abagenzi.
Ngiye guhura na zo nkora kuri feri ndayibura neza neza, nanagerageza gushyiraho vitesi ifite imbaraga biranga kuko imodoka ipakiye ziriya toni iba yatangiye gufata umuvuduko.”
Avuga ko yarwanye ahunga iyo vatiri n’iyo Coaster ngo atazigonga, imodoka yanze gukata abona nta yandi mahitamo ayisekura ku mukingo, bose uko ari 3 bari barimo imbere, we na tandiboyi barakomereka, nyirayo bari kumwe we ntiyakomereka ariko agira ihungabana bikomeye.

Bose uko ari batatu bari mu Bitaro bya Kibogora.
Ati: “Jye nakutse iryinyo, andi 2 arajegajega, mfite ikibazo gikomeye cyo mu kanwa, ngira n’ikibazo mu rubavu rw’iburyo kuko numva rundya cyane. Tandiboyi we ibirahuri by’imodoka byamwangije agahanga n’ikirenge kirangirika, nyir’imodoka agira ihungabana, ubu twese turi mu bitaro bya Kibogora, turi kwitabwaho n’abaganga.”
Avuga ko imodoka yari ifite contrôle technique, ko nta kindi kibazo yabonaga ifite, ibicuruzwa byo nta kibazo kinini byagize, byahise bipakururirwa mu yindi modoka bijyanwa aho byajyaga.
Ndagijimana Eric Nakata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugali byabereyemo, yavuze ko bari gukurikiranira hafi ubuzima bw’abakomeretse aho barwariye mu bitaro bya Kibogora, bari kuvugana na bo bumva uko bamerewe kandi ngo biragenda neza.
Si ubwa mbere aka gace kabereyemo impanuka zirimo n’izihitana abantu. Iheruka yabaye ku wa 24 Mutarama uyu mwaka, ihitana umunyeshuri bagenzi be 3 barakomereka.
Abahaturiye bibaza ikizakorwa ngo impanuka nyinshi zihabera zirindwe, kuko imodoka nyinshi mu zihagwa, abashoferi baba bavuga ko babitewe no kutamenya imiterere yaho kandi hamanuka cyane.



Lg says:
Gashyantare 22, 2024 at 7:37 amIkigomba gukorwa ntakindi uretse kwitwararika no kwitonda icyapa cyo ndibaza ko gihari kidahari iyo nayo yaba imwe mumpamvu zabadasanzwe bahanyura imodoka FUSO ubwazo zfite ibibazo 3 wakwibaza ntubone igisubizo ¹ hali FUSO zijya Rusizi buli gihe zipakira ibintu bigera muli M 5 ² FUSO ubwazo nimodoka zahinduwe uko zakozwe nuruganda gukata ubwabyo nikibazo yewe hali nubwo bicomoka imodoka igenda ³ ikindi gikomeye FUSO yali itwaye Toni 12 zumuceri ungeraho kawunga nibindi FUSO ubundi uwababaza yemerewe gutwara Toni zingahe!! ubundi ntiyagombye kurenza Toni 6 nazo ninyinshi kuko hali izo usanga zanditseho T 4,750 none FUSO bayipakira Toni kuva kuli 15 kuzamura !!!.ngibyo bimweubitera impanuka zaziriya modoka