Nyamasheke: Imibiri 29 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 29 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irimo 13 yabonwe n’abahingaga mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, yashyinguwe mu cyunahiro.
Indi mibiri 16 yimuwe aho yari ishyinguwe mu mva zo mu ngo, bikaba byakozwe mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kirimbi banyuzwe n’uko iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro, baboneraho gusaba abafite amakuru y’ahamiri imibiri itarashyungurwa mu cyubahiro kuyatanga.
Nsabimana Emmanuel wahagarariye abashyinguye ababo, yavuze ko mu yahoze ari Komini Rwamatamu muri Perefegitura ya Kibuye, hakiri imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka kubera ko hari hatuye abahigwaga benshi bishwe ku bwinshi.
Yagize ati: “Nanjye kugeza ubu hari imibiri y’abanjye ntarabona. Jenoside yabaye kumanywa y’ihangu ariko twibaza impamvu gutanga amakuru y’aho imibiri y’abacu iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro kikiri ikibazo.”
Avuga ko bibabaje kuba imibiri ikiboneka bahinga cyangwa bakora ibikorwa remezo, cyangwa ikerekanwa n’imivu y’imvura.
Yanenze abagisabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside badashaka kugaragaza ukuri kw’ahiciwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima bake bakomeje kuhagaragaza.
Higiro Donald warokokeye muri Komini Rwamatamu, na we yavuze ko ashengurwa no kutabona imibiri y’abe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Hari imibiri myinshi cyane irimo n’iy’abo mu miryango yacu itaraboneka. Abafunguwe baba abemeye ibyaha, baba abarangije ibihano nibadufashe batumare intimba, baturangire aho imibiri y’abacu batarashyingurwa iri tuyishyingure mu cyubahiro.”
Yashimiye Ingabo za RPA Inkotanyi zabatabaye zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Umunyamabanga wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Nyiravuguziga Drocella, yashimiye Leta uburyo yomoye ibikomere aborokotse Jenoside.
Ati: “Turashimira cyane Leta yatwomoye ibikomere by’umutima n’umubiri. Iradufasha cyane abana bariga, abadafite aho baba barahabona, abafite indwara zinyuranye baravurwa, ikiruta byose duhabwa umutekano usesuye, ibyo turabishima cyane.”
Yavuze ko imibiri itaraboneka ari kimwe mu bibazo by’ingutu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahanganye na byo kimwe no kubwirwa amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko nta wazize Jenoside ukwiye kuba agishyinguye mu rugo cyangwa mu mva rusange kuko ari itegeko ko uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba gushyingurwa mu rwibutso mu kumusubiza icyubahiro yambuwe.
Ati: “Ubundi imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igomba gushyingurwa mu nzibutso, ni itegeko.”
Yasabye abagishyinguye abazize Jenoside ahatari mu nzibutso gukorana n’Ubuyobozi bakagezwa mu nzibutso.
Ati: “Uburyo bwo gusigasira amateka n’umutekano w’inzibutso biba bitandukanye na hariya handi baba barabashyinguye. Iyo ari ahantu nk’aho mu itongo n’abo bafite ingengabitekerezo ya Jenoside baba bashobora kuza bakangiza izo mva.”
Umurenge wa Kirimbi urimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi kuri ubu ruruhukiyemo imibiri 7.040, n’urwa Kabuga rushyinguyemo imibiri irenga 150.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke na bwo bukomeje gushishikariza abafite amakuru ku mibiri itarashyingjrwa kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.






Tuyisenge Anne Marie says:
Mata 20, 2025 at 7:07 amIgitekerezo mfite numva habaho grpe yabakoze jenocide 11994 bakabararangije ibihano iyo grpe ikaba ishyizwe gushaka amakuru y iyomibiri nokwigisha bagenzibabo bapfobya bakanayihakana byazatera impinduka nziza.