Nyamasheke: Ibiro by’Akagari bimaze imyaka 6 biva noneho byasambuwe n’umuyaga

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage b’Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko babuze aho bahererwa serivisi bakenera ku biro by’Akagari n’ubundi banyagirirwamo igihe imvura ihabasanze, bikaba byahumiye ku mirari kuko umuyaga wagurukanye igisenge cyako.

Byabaye mu mvura nyinshi yari ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024.

Umuturage wari hafi aho yatangarije  Imvaho Nshya ko amabati yako akimara kuguruka Umuyobozi Nshyingwabikorwa Bikorimana Nathan, wari imbere yako yahise ayabangira ingata,a hungira mu rugo rw’umuturage hafi aho ajya kugama, ibyari mu biro bye hafi ya byose byangizwa n’imvura.

Ati: “Turi mu gihirahiro, nta serivisi ifatika turi guhabwa kuko ntaho twayiherwa. Ikibazo cy’aka Kagari nta gihe tutakivuze kuko iyo imvura yagwaga hari abaturage baje kwaka serivisi bo hamwe na Gitifu na SEDO bakwiraga imishwaro bajya kugama mu baturage, kuko nta gice na kimwe kirimo wakugamamo, amabati yose yaratobaguritse, pulafo yose n’ibiti by’igisenge byaraboze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga Bikorimana Nathan, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo iyo mvura yagwaga n’inkuba zikubita ku bwinshi, yari ari imbere yako ahagaze afata akuka, abona amabati 2 y’icyumba akoreramo aragurutse, rimwe rigwa hasi, irindi rigwa ku yandi 2, amabati 4 yose agize icyumba cy’ibiro bye arashwanyagurika.

Ati: “Nta kindi nari gukora, nakijijwe n’amaguru njya kugama mu rugo rw’umuturage. Amaraporo yose yanyagiriwemo arangirika, imprimante irangirika, icyari mu biro byanjye cyose cyuzura amazi, keretse televiziyo nini twahawe ngo abaturage bajye bayireba,kuko yari mu nguni y’ibiro byanjye yo amazi ntiyayigezeho.”

Avuga ko kubera ko kubatswe kera, hose kangiritse ku buryo nta ruhande na rumwe rushobora kugamwamo cyangwa kwimurirwamo ibikoresho imvura iguye, n’ibiri mu kabati k’ibiro akabati kanyagirwa, bakagira amahirwe amazi ntiyinjiremo imbere.

Ati: “Iki kibazo cyasakujwe kuva imyaka 6 yose ishize, ba Gitifu 3 bose basimburanye ku buyobozi bw’Umurenge muri iyo myaka barakibwiwe, bakagenda bagisize kidakozweho. Twifuza ko kakubakwa bushyashya kuko, kubera uburyo abakubatse kubatswe nabi bibonekera n’utazi kubaka, na sima yo hasi yabaye yahindutse ibishwangi.”

Avuga ko ubu iby’ingenzi babyimuriye mu biro by’Umudugudu ubegereye, ariko kuko nta mashanyarazi arimo, basa n’abimuriye imirimo muri GS Gitsimbwe hari amashanyarazi aharenga kilometero 1 uvuye ku Kagari.

 Zimwe muri raporo zirakoreshwa intoki, ibindi abaturage bakabibwirwa mu magambo, ku buryo hashize nk’icyumweru bikimeze bityo.

Anavuga ko badashobora kongera kugakingura kubera ubwoba bw’uko hari ibyabagwaho kuko n’ibiti by’igisenge byose byaboze, igiteye impungenge kikaba ko mu mabati 30 yose akagize nta gice na kimwe wavuga ko waba usannye ngo ureke ikindi.

 Bisaba kukubaka bushyashya,ari byo bakoze  mu maraporo yose bamaze imyaka 6 bakora,bagaragaza iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo Niyitegeka Jerôme, avuga ko ikibazo bari basanzwe bakizi, kanashyizwe mu tuzubakwa bushya n’Akarere.

Ati: “Byari bisanzwe bizwi ko kameze nabi cyane, kava bigaragara,k aranashyizwe mu tugomba kubakwa bushyashya n’Akarere, ariko noneho byo birihutirwa cyane. Twabimenyesheje Akarere, dutegereje igikorwa ariko turaba dushatse icyakorwa cyatuma ubuyobozi budasembera ngo n’abaturage bahererwe serivisi ahatabigenewe.”

Ikibazo cy’Ibiro by’Utugari biva ntikivugwa aha gusa muri aka karere. Ubwo ikibazo nk’iki cyavugwaga mu Kagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe wegeranye n’uyu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yari yatangarije Imvaho Nshya ko bagiye kubikemura kuko byihutirwa.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE