Nyamasheke: Habonetse imibiri 3 y’abazize Jenoside

Imibiri 3 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonywe mu isambu ya Mukeshimana Valens, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke n’abakozi be 2 barimo bacukura itaka ryo kumuhomera inzu.
Iyo sambu Mukeshimana yayiguze mu 2008, ahamaze imyaka 17, ayiguriye Mukandekezi Ildegarde, wari warayihawe na nyina.
Mukandekezi akaba mushiki w’interahamwe yitwaga Harerimana Bonaventure, wari umwarimu mu ishuri ribanza rya Shangi, wari ufite bariyeri yiciweho Abatutsi, bigakekwa ko ari we wacukuye icyobo iyo mibiri yabonetsemo. Yarahunze ntiyagaruka.
Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric, yabwiye Imvaho Nshya ko abakozi ba Mukeshimana Valens ubwo bacukuraga itaka ku wa 20 Gicurasi 2025 bageze kuri metero 1 gusa bacukura,baguye ku mubiri, bahita batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’iza Ibuka, zijyayo.
Mu guhanahana amakuru hanakurikijwe bariyeri yari iri ku muhanda imbere y’aho bawubonye, bemeza ko ari uw’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 21 Gicurasi n’abaturage b’Umudugudu wa Taba, bazindutse bacukura aho hantu ngo barebe ko nta yindi miribi ihari.
Ati: “Barahazindukiye bacukuye n’ubundi muri icyo cyobo bahabona indi mibiri 2, umwe muri iyo mibiri ba nyirawo baramenyekana, basanga ari uw’umusore wari ufite imyaka 9 wahiciwe ari kumwe na mushiki we na muramu we wari uvuye kubareba kuri Kiliziya ya Shangi ngo abahishe kuko we atahigwaga, bayigezeho, uwo musore,arahicirwa, n’umugore bicanye n’umwana we ariko ba nyira yo ntibaramenyekana.
Nyirarukundo Consolée mushiki wa nyakwigendera bari kumwe kuri iyo bariyeri yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kubona ibimenyetso byose, yasanze uwo mubiri ari uwa musaza we wishwe icyo gihe.
Avuga ko Jenoside igitangira basenyewe, bahungira mu baturanyi bahaburira amahoro, bahungira kuri Kiliziya ya Shangi. Aho i Shangi abonye bibassiye abagabo n’abahungu ashaka agakanzu akambika uwo musaza we kuko abahungu benshi barokokeye kuri iyi kiliziya ari abambitswe amakanzu abicanyi bakajya babitiranya n’abakobwa bakabareka.
Ati: “Namwambitse agakanzu n’agapira k’imbeho k’agatiriningi nambaraga, umugabo wa mukuru wanjye utarahigwaga aza kutureba ngo ajye kuduhisha,avuga ko atujyana twembi abandi bavandimwe banjye akazaza kubatwara nyuma kuko bitari kumworohera kudutwara twese.’
Akomeza asobanura uburyo bageze kuri bariyeri yariho wa mwarimu Harerimana bagatangira kureba niba abana bari kuhanyuzwa bambaye amakanzu hataba harimo abahungu, ariko ku bw’amahirwe, umugabo wa mukuru we yabasabye imbabazi ngo we ntibamwice, bababwira kuhava vuba, barahava baragenda. Ikindi akavuga ko yabonye abo bicaga rubi babacagaguramo ibice.
Kumenyekana kw’iyo mibiri ni uko Nyirarukundo yabonye agace k’ako gakanzu n’ak’ako gatiriningi yari yamwambitse, n’uduce tw’imyenda uwo mubyeyi n’akana ke bari bambaye, arabamenya, ariko uwo mubyeyi n’umwana ntibamenye aho bari baturutse
Avuga ko yashimishijwe no kubona umubiri wa musaza we, ukurikira iya se na nyina yabonye bari bayizingazingiye mu mwenda bayita mu mugezi nyuma yo kubicira muri kiliziya ya Shangi, bayirundaho ibisinde iza kuboneka,ko yumvise aruhutse umutima awubonye, akavuga ariko ko akibabajwe no kuba hari ibice byawo yabuze, n’iya basaza be 2 itaraboneka.
Iyo mibiri yabonetse ku munsi ukurikira uwo gushyingura umukecuru Nyirangirimana Thérèsie na we wari wararokotse Jenoside wo muri ako Kagari wishwe n’abataramenyekana.
Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shangi Ndinzumukiza Eric, akavuga ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kuhigaragaza.
Ati’’ Nka Ibuka tubona ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwigaragaza muri uyu Murenge, aho uretse kwica abarokotse Jenoside, abafunguwe bayikoze bakomeje kwinangira gutanga amakuru y’aho bajungunye imibiri y’abacu, tugasaba Leta kubihagurukira ntibakomeze kudutoneka ako kageni.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi Mukamusabyimana Marie Jeanne yavuze ko iyo mibiri yabonetse iri gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro igihe inzego zose bireba zizumvikana.
Yanasabye abafite amakuru y’aho imibiri itaraboneka iherereye kuyatanga, ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Turongera gusaba uwaba afite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro, nk’uko n’ubundi ubu butumwa tudahwema kubutanga.’’
