Nyamasheke: Byinshi ku Mirenge yatsimbaraye ku korora ibimasa gusa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubworozi bw’ibimasa gusa bwiganje cyane mu Mirenge ya Cyato, Karambi, Rangiro na Macuba, Akarere ka Nyamasheke, aborozi bavuga ko babiterwa n’uko baba bororera isoko kuko ibimasa bikura vuba bikabaha amafaranga bakabifata nka banki.

Kubera iyo mpambu, bituma batita ku kamaro ko korora inyana zororoka zigatanga n’amata, bakavuga ko kuva bavuka batigeze babona ba se na ba sekuru borora inyana, ko n’izo babona zazanywe na gahunda ya Girinka.

Imbaraga z’ubu bworozi zigaragarira mu masoko 3 yose y’amatungo y’aka Karere, aho nko mu isoko rya Ville riri mu Murenge wa Cyato, mu nka hagati ya 300 na 400, aborozi n’abacuruzi bazo bahazana buri wa 2 ku munsi w’isoko, bavuga ko nta n’imwe itanga umukamo waribonamo, ngo n’uwayihazana yaba aruhiye ubusa, ntiyagurwa.

Nyandwi Donatien w’imyaka 69, wo mu Mudugudu wa Rugabe, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato ati: “Ndinze ngera muri iyi myaka ntarakoza amata mu kanwa kuko iwacu ntitwayigeze kandi twamye turi aborozi, ariko b’ibimasa. Byose ni imibare.

Mukeshimana Joel wo mu Murenge wa Macuba yagize ati: “Ibimasa tubifata nka banki, kuko iyo ugifite uba ufite amafaranga, umwanya uwo ari wo wose ugize ikibazo wabona umuguzi kandi ukunguka kuruta kwicaza amafaranga muri banki.

Ni yo mpamvu muri iyi Mirenge utavuga ko uri umugabo nta kimasa woroye. Hari n’abaragirira abandi bakazagabana inyungu. Amata uyashaka ayagura nk’abanyamujyi kuko mu mujyi bayanywa batorora. Kugura litiro y’amata ya 350 byanyorohera kuruta korora inka itazampa inyungu yihuse.”

Tworora izituzanira inyungu y’ako kanya ntizinatugore kuzorora, kuko ibimasa wabiha ibiryo byose zikabirya, ariko inyana ziratoranya kandi nta n’inyungu zitanga, ni yo mpamvu ubona ino twita ku bimasa cyane, iz’umukamo zikororwa n’abazihabwa na Leta kuko nta bushobozi bw’ibimasa baba bafite.

Utazanye ikimasa cyo kugurisha aba aje gushaka icyo yorora

Yongeyeho ati: “Niba nguze ikimasa cy’amafaranga 300.000 cyangwa 500.000, mu mezi 6 nkayakuba kabiri, ifumbire yayo narayikoresheje, ngahinga nkabona ibitunga abana, ntarakigaburiye ibirenze kuko ino ubwatsi bugenda buba ingume. None se nagura inka y’umukamo y’ariya mafaranga, mu mezi 6 nkaba mbonye amata y’ayo mafaranga?’’

Yongeraho ko uretse ibimasa biyororera, ibindi biva cyane cyane mu Karere ka Nyamagabe, inka zigurwa muri iri soko rya Ville zikajyanwa mu rya Bumazi na Rugali muri aka Karere kuko ho hari icyambu, abakongomani bakazigura ku bwinshi, bakabungura, uwagurishije menshi akagura utundi tumasa duto, yaba adakunda kuboneka umugore akatwitaho, mu mezi make tukamwungura.

Ndikumana Alexis uhagarariye abacuruzi mu isoko rya Ville, Umurenge wa Cyato avuga ko bigoye guhindura uyu muco avuga ko abona utagize icyo utwaye, ko umuntu wese ugeze mu masoko ya Nyamasheke y’inka bwa mbere yibaza iki kibazo, akurikije ibyo abona ahandi, kuko ubukungu bw’aba baturage ari ho bushingiye.

Ati: “Ibimasa ni ryo shingiro ry’ubukungu bw’abaturage b’iyi Mirenge yegeranye. Ni ho hava amafaranga y’ishuri y’abana, mituweli, ifumbire yeza imyaka, n’ibindi kuko ino nta kazi kandi kahaba kavaho amafaranga kuko n’ubuhinzi bw’icyayi butaduha akazi twese. Icyakora uko iminsi ishira n’imyumvire yo korora iz’umukamo izaza.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere muri aka Karere, Sengambi Albert avuga ko guhindura iyi myumvire basanze bigoye kuko umuntu akora ikimutunganiye, kimubyarira inyungu kikanamuteza imbere, bakabona ntacyo bitwaye korora inka bashaka, bakurikije inyungu bazikuramo.

Ati: “Nubwo n’inka za girinka tuzibaha ku bazikeneye, ariko kiriya gice cyororera ubucuruzi, ni yo mpamvu n’amasoko yaho bajyanamo ibimasa gusa. Twasanze ntacyo bitwaye turabareka kuko n’abanyamujyi babona amata batorora.

 Ahubwo tubashishikariza n’ibyo bimasa kubibyaza umusaruro urushijeho, bakiteza imbere ayo bakuyemo bakayabyaza umusaruro ufatika utuma barwanya imirire mibi, bagashyira abana mu mashuri bakanabavuza barwaye, ibindi ntacyo bitwaye rwose, ni uburenganzira bwa buri mworozi bitewe n’intego ye.”

Nyamasheke ni Akarere abagatuye batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi, kakaba ari ko bivugwa ko gakennye cyane mu gihugu, abayobozi b’Inzego z’ibanze muri aka karere, bakavuga ko ari umukoro bafite mu gutuma ubuhinzi n’ubworozi bwaho, bukorwa kinyamwuga kugira ngo bubakure kuri uyu mwanya bita ko ugayitse kandi kuwuvaho bishoboka.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE