Nyamasheke: Barasaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ahiciwe abana 62 b’abahungu baciwe amajosi

Icyobo cyari ubwiherero bw’abizera b’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7, mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke cyiciweho urw’agashinyaguro abana b’abahungu 62 baciwe amajosi, imiryango y’abamaze kumenyekana ikaba isaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.
Urugendo rwo kwibuka rwateguwe ku bufatanye bw’itorero ADEPR n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, rwatangiriye kuri ADEPR Paruwasi Mukoma rugera kuri icyo cyobo, ahatangiwe ubuhamya n’umwe rukumbi waharokokeye, Rév.Past Mushimiyimana Claude wari ufite imyaka 15 icyo gihe.
Yavuze ko ubwo ku wa 12 Mata 1994 yamanukanaga ku biro bya segiteri Mukoma n’abagabo bari babwiwe na konseye w’iyo segiteri ngo baze mu nama, bakahicirwa, yabibona we n’abandi bahungu bari kumwe, berekeza kuri urwo rusengero bumvaga rwo barukiriramo.
Ati: “Twarahageze aho kuhakirira ahubwo twicirwa ahari ku bwari ubwiherero bwabo, ku bw’amahirwe mva ku murongo bari badushyizeho badutemagura ndiruka, nkomeza kwihishahisha,ndarokoka ubu ndiho, ndashima Imana, nkanashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside tukongera kubana mu mahoro.’’
Murebwayire Thérésie, abana be 2 b’abahungu biciwe kuri icyo cyobo, yavuze ko ubwo aho bari bihishe ku wa 12 Mata, ku wari umuselile witwaga Kayumba Callixte wiciwe kuri segiteri Mukoma ku wa 12 Mata yabwiwe ko aje mu nama, uwo munsi bakaza kuhabicira, abicanyi bahise bahabasanga ari abantu benshi, abagore, abagabo n’abana babicamo benshi, abasigaye bababwira ko bajya kuri urwo rusengero ntacyo babatwara.
Ati: “Bavugije ingoma bavuga ko abatishwe n’abana babo tujya ku rusengero rw’abadive, ku wa 12 Mata. N’uwari wihishe mu gihuru n’abana be yabakuyemo abajyanayo twumva ntacyo tuba. Tugezeyo baradukingurira, abana bamwe binjira baciye munsi y’urugi natwe tujyamo,ku wa 13 turahirirwa, twumva turi amahoro.”
Avuga ariko ko ibintu byahinduye isura ku wa 14 Mata, saa mbiri z’igitondo, ubwo interahamwe zabageragaho zikavuga ko abana bose b’abahungu babakura mu rusengero bakazibaha, banategeka ko umusigarana amwiyicira akanamurya.
Ati: “Iki cyobo cyari ubwiherero, muri icyo gitondo baca inzugi zabwo, babusambura hejuru, mu rusengero hinjira umugabo twari tuzi duturanye,akajya yambura abana bose bambaye amakanzu areba ko nta bahungu baba barimo.
Arangije abahungu bose babajyana kuri icyo cyobo, babatondesha umurongo, barambika igiti ku muryango w’ubwo bwiherero,buri mwana bakajya bamurambika kuri icyo giti,hari abafite imipanga bakajya batema ijosi bajugunya muri icyo cyobo.’’
Yarakomeje ati: “Uretse uriya Past. Mushimiyimana Claude wenyine wabaciye mu myanya y’intoki, abandi bose barimo n’abanjye 2 babica urwo rupfu. Umugore wari wasigaranye umwana w’umuhungu bamutegeka kumwitemera ijosi arabikora, ubu yakurijemo ihungabana ryananiranye kuvurwa nubwo natwe turigendana.’’
Kimwe n’abandi bahaburiye abana n’abavandimwe, basaba ko ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside akarere kabemereye hashize imyaka myinshi kakihashyira, amazina yabo bana akajyaho, bakajya bahibukira bayabona, kuko ubu nta kindi kintu kiharanga gihari uretse igiti bahatambitse cy’ikimenyetso cy’icyo barambikagaho abana babo babica, n’ibindi bashinze byerekana ko hari ubwiherero.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyabitekeri, Past. Rudahunga François yavuze ko icyo ari na cyo cyifuzo cya Ibuka.
Ati: “Icyo cyifuzo natwe turagifite, twaranagitanze ku Karere katwizeza ko bizakorwa turategereje, ariko twizeye ko bizakorwa vuba.
Yaboneyeho gusaba ko urubyiruko rwakwigishwa byihariye amateka nk’ayabereye kuri kiriya cyobo, kuko Jenoside yakozwe bamwe bataravuka, abandi ari bato, ubu hakaba bamwe muri bo bagihabwa inyigisho mbi n’ababyeyi babo, bakwiye kwigishwa ukuri bahereye ku mateka nk’ariya yivugira.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yongere I kubizeza ko ibyo basabye bizakorwa, gusa kubera ko muri iki gihe bashyize imbaraga mu kubaka inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zijyanye n’igihe, bikunze ko babijyanira rimwe babikora kuko hari n’ahandi ibimenyetso nk’ibyo bizubakwa, ariko ubushobozi buke buba imbogamizi.
Ati: ’’Icyo cyobo, kimwe n’ahandi twagiye dukura imibiri, muri gahunda yo kuhabungabungira amateka, ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ( Monuments) birahateganyijwe, ariko birasaba ubushobozi. Nk’aho dufite umwihariko, cyane cyane nka hariya hiciwe abana ibimenyetso ndangamateka ni ngombwa rwose bizahajya.’’
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka, banunamiye banashyira indabo ku mva zibitse imibiri 567 y’Abatutsi biciwe mu cyari ibiro bya Segiteri Mukoma Nyuma y’ubutumwa bunyuranye bahawe n’abayobozi, hanaba igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, aho 89 baremewe amatungo magufi n’abahavuka baba ahandi, n’abaturage b’uyu Murenge, itorero ADEPR riremera umwe inka.
Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe muri iri torero, Rév.past. Nsabayesu Aimable yavuze ko rizakomeza kwita ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, rinamagana abo yitaga abakirisito babaye ibigwari bakayijandikamo, rikazanakomeza ibikorwa by’isanamitima rimaze kugeza mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, yifuza ko byanagera n’ahandi muri uru rurembo.




gombaniro5@gmail.com says:
Mata 14, 2024 at 1:16 pmNever again
Abizeranye theoneste says:
Mata 14, 2024 at 5:23 pmMubyukuri ibibyabaye ntibizongera ukundi turashimira leta yurwanda igomeje kuturema agatima murakoze.