Nyamasheke: Barasaba abadepite batoye kuzavugutira umuti amakimbirane yo mu ngo

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, abagize inteko itora y’Inama y’igihugu y’abagore kuva ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu n’abagize Njyanama z’Imirenge n’Uturere bazindutse bajya kwitorera abagore bazabahagararira mu nteko, ab’i Nyamasheke babasaba kuzavugutira umuti amakimbirane yo mu ngo.
Kimwe mu bibazo bihangayikishije imiryango cyane mu Karere ka Nyamasheke ni amakimbirane yo mu ngo yiyongera,aho binagera ku kwicana.
Ubwo Imvaho Nshya yageraga kuri site y’itora y’Akagari ka Ntendezi, muri EAV Ntendezi, mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke yahasanze abagore bazindukiye gutora bagenzi babo bajya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bangana na 30% bagirana ikiganiro bakomoza ku kuba bazibanda ku guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, bakagicogoza.
Nyirajyambere Aloysia ati: “Turi kwitorera abagore bazaduhagararira mu Nteko, mu cyiciro cyihariye kuri 30%. Icya mbere tubifuzaho ni ugucogoza ikibazo cy’amakimbirane mu ngo kuko arasenya imiryango myinshi muri iki gihe.”
Yakomeje agira ati: “Iyo umwe mu bagize umuryango yishe undi, ibikurikiraho biba bisharira cyane, haba kuri uwo wishe mugenzi we, ku bana babo no ku miryango yombi,ugasanga amahoro arabuze. Abagore twohereza mu nteko rwose bazahangane n’iki kibazo.”
Mugenzi we Uzayisaba Christine nawe ati” Turashima cyane Leta yacu yaduhaye ijambo tukabasha kwitorera abagore baduhagararira mu Nteko. Ni kimwe mu byo twishimira,cyanatumye turara twicaye twishimira intsinzi ya perezida Kagame dukesha ibi byose. Aba bagore dutoye, twumva kurwanya amakimbirane mu miryango ari cyo baheraho bahangana na cyo, kubera uburyo gihangayikishije cyane, cyane muri kano Karere ka Nyamasheke.”
Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, abakandida depite b’icyiciro cyihariye cy’abagore ni 44, bagomba gutorwamo Abadepite 6.
Uzayisenga Fèlicien Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Murenge wa Ruharambuga, yabwiye Imvaho Nshya ko amatora yatangiye neza, anakomeje kugenda neza, nta mbogamizi n’imwe bahuye na yo.


