Nyamasheke: Bamaze imyaka 10 ‘banyagirirwa’ mu biro by’Akagari byatobaguritse

Abaturage b’Akagari ka Nyakavumu kegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke bagowe no kuba bamaze imyaka irenga icumi bahererwa serivisi mu biro by’Akagari biva kubera ko byatobaguritse.
Bagerageje no kwiyubakira ibiro bishyashya Akarere kabaha inkunga y’amabati, mu gihe bari batangiye kuryoherwa n’uko bagiye kubonera serivisi ahatunganye umuyaga ugurukana igisenge none hashize imyaka itatu igikanka cyasigaye kinyagirwa ku buryo na cyo cyatangiye gusenyuka.
Abaturage basanga ubuyobozi bw’Akarere bwarabatereranye kuko bagowe cyane no kwakirirwa mu Biro banyagirwa imvura ikabashiriraho kuko Babura aho bihengeka ngo bugame.
Ibyo biro bakoreramo byahoze ari ibya Segiteri Giko byubatswe mu mwaka wa 1982, amabati yabyo akaba yaratobaguritse ku buryo ari ururangarirwa.
Imbaraza zose nta na hamwe wahengeka umutwe imvura iguye, n’akabati babikamo inyandiko za ngombwa iyo imvura iguye irakanyagira.
Ngarukiyintwari Dominique, umwe muri abo baturage agira ati: “Birababaje cyane kuba mu mu gihugu cyimakaza iterambere, isuku n’imitangire ya serivisi, hari abaturage bagihererwa serivisi mu biro by’Akagari bimeze nka nyakatsi urebye uko bimeze. Imyaka irarenga 10 kava, gasa nabi, si ibiro wakwakiriramo umuturage Perezida Kagame yahaye ijambo.”
Undi witwa Mukarwego na we ati: “Ntaho gataniye n’ikiraro rwose! Ahubwo umunsi imvura yaguye ari nyinshi, kuko hari agace imbere abaturage babyiganiramo bugama na bwo gato cyane, izabagwaho bahakure imirambo cyangwa inkomere niba bikomeje bityo.”
Aba baturage bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo ariko bikabarembya cyane kuko abayobozi babageraho inshuro nke cyane, ari nay o mpamvu ibibazo bibazonga bakabura ubibakemurira.
Bavuga ko kuva mu mwaka wa 2018 ari bwo batakambiye abayobozi babo bakababwira kwibumbira amatafari, maze bamara kuyabumba no kwiyubakira bakabaha umuganda w’amabati, inzugi n’amadirishya, ndetse n’imirimo ya nyuma yose.
Batangiye kubumba amatafari ndetse banubakana ingoga ku buryo mu mwaka wa 2020 bari bamaze kuzamura igikanka cy’amatafari ahiye.
Akarere kazanye amabati 34 kayashyiraho mu mwaka wa 2021 ariko imirimo y’ibyo kari kiyemeje gukora ihita isubikwa. Ayo mabati yasaga n’adasakaye neza umuyaga waraje urayagurukana yose, ubu arunze muri bya Biro by’Akagari bishaje kandi ngo yarangiritse ku buryo bizasaba kuzana andi mabati mashya.
Mukarwego yakomeje agira ati: “Imyaka itatu yose irashize igikanka twizamuriye n’imiganda yacu kiri aho, kirangirika, imbaraga zacu tuzibara nk’izapfuye ubusa kuko Akarere katazihaye agaciro ngo gakomeze ibyo kiyemeje, kandi sinumva ko ari byo byari bikomeye kuruta ibyakozwe ahandi mu karere muri iyi myaka 3 ishize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Nyakavumu Dusengimana Théodomir, na we yemeza ko ahera abaturage serivisi mu biro by’Akagari biva ibice byose, uretse akantu gato cyane barundamo ibyakwangirika binyagiwe.
Ibindi nka mudasobwa, kashe n’ibindi, bisaba kubigendana cyangwa nka mudasobwa igasigwa mu rugo rw’abaturanyi ngo itangirika imvura iguye.
Ati: “Ni ikibazo kuko nk’iyo imvura iguye turi gutanga serivisi duhita tuzihagarika, buri wese agashakisha agace katanyagirwa yugamamo. Nk’iyo hari icyo umuntu yibagiriwemo cya ngombwa gishobora kunyagirwa, iyo imvura iguye ari nko ku Murenge cyangwa mu baturage ubwoba butangira kumutaha ko kinyagiriwe aho yagisize.”
Akomeza agira ati: “Ako kandi na ko igikanka kimaze imyaka itatu kinyagirirwa aho, ibiro byagombye kuba byaruzuye bitangirwamo serivisi. Ni ikibazo imbaraza z’abaturage zo zimeze nk’izashwanyaguritse, twari dukeneye ko Akarere gasubukura imirimo imbaraga z’abaturage ntizipfe ubusa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko bidakwiye ko abaturage bahererwa serivisi mu biro biva cyangwa ngo bafate imbaraga zabo nk’izapfuye ubusa, ko bidatinze iki kibazo kiba cyakemutse.
Ati: “Dufite gahunda yo kubaka inyubako za Leta zikoreramo Inzego z’ibanze harimo n’ibiro by’Utugari. Ni gahunda ndende ariko kariya ko turashaka kwihutira kukuzuza ako kagurutse kuko ntitwareka ngo abaturage bakomeze bakorere mu biro biva. Byaba ari no kubaca intege cyane.”
Avuga ko mu Karere ayobora bafite ibiro by’Utugari binyuranye bishaje n’utundi tutajyanye n’igihe na serivisi zihatangirwa, ariko ngo uko bashyira imbaraga mu kubaka izindi nyubako za Leta ni na ko bazishyira mu kubaka ibiro by’Utugari.

