Nyamasheke: Akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 3

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke  haravugwa Tuyisenge Edouard  w’imyaka 35 wasanzwe mu gikoni cy’iwabo asambanya umwana w’imyaka 3 w’umuturanyi, akaba yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

Nyina w’uyu mwana, Uwingabiye Marguerite avuga ko bari kumwe iwe mu rugo, yinjira mu nzu amusize aho hanze, agarutse aramubura ntiyamenya uburyo agiye, akeka ko agiye gukina n’abandi bana baturanye.

Ati: “Nahise nsohoka numva agiye iwabo w’uriya musore, nanumva umusore amuhamagara, nkurikira umwana, ngezeyo nsanga yamukingiranye mu gikoni ari kumusambanya umwana arira. Natabaje abaturage n’ubuyobozi, baraza baramufata, bambwira kujyana umwana ku kigo nderabuzima cya Yove guhabwa ubutabazi bw’ibanze ngo nkomereze mu bitaro bya Kibogora.”

Avuga ko umwana yabazwaga akerekana mu gitsina avuga ko hamurya, ari yo mpamvu yagiriwe inama yo kumwihutana kwa muganga.

Uwo musore ukekwaho iki cyaha agiye kwisobanura muri RIB, ibindi akaza kubigaragarizwa no kwa muganga no muri RIB nyuma y’isuzuma n’iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul yabwiye Imvaho Nshya ko nyir’ugukekwaho icyaha yashyikirijwe RIB, iri mu iperereza, umwana yajyanywe kwa muganga.

Ati: “Bikimenyekana umusore yafashwe ashyikirizwa RIB, umwana ajyanwa kwa muganga, ibindi biri mu iperereza ni ryo rizagaragaza ukuri.’’

Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo kuko nk’ibi byabaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubundi umwana adakwiye kuva mu rugo wenyine mu masaha nk’aya n’uwamutegera mu nzira ashobora kumuhohotera.

Ati: “Ikindi, abantu barangwe n’indangagaciro nzima, birinda ibyaha nk’ibi kuko gusambanya umwana ni icyaha gihanwa  n’amategeko byihanukiriye.’’

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 20218 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE