Nyamasheke: Umugabo afungiwe gusambanya umwangavu w’imyaka 13

Tuyisenge w’imyaka 26 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko baturanye mu Mudugudu wa Mukoto Leta yubakiye abasigajwe inyuma n’amateka uherereye mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi Akarere ka Nyamasheke
Kuri ubu Tuyisenge afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Abaturage bavuga ko uyu mwana w’umukobwa yiga ku Ishuri Ribanza rya Cyangabo riherereye mu Kagari ka Karengera, akaba yari ari kumwe na bagenzi be bacuruza ibisheke kugeza nimugoroba, ariko atashye nka saa mbili n’igice ahura n’uriya mugabo amufata ku ngufu.
Ati: “Yageze mu nzira hafi y’iwabo ahura n’uriya mugabo Tuyisenge ufite umugore n’umwana 1, aramubwira ngo nareke babe baganira nibura isaha imwe, umukobwa aranga.
Umugabo yamubwiye ko ashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina, umukobwa aranga, umugabo ahita amukubita hasi aho mu muhanda kuko nta bantu bahanyuraga, amupfuka umunwa aramusambanya.”
Avuga ko aho amurekuriye umwana yatashye, ageze mu rugo abibwira nyina, umubyeyi abura ikindi akora muri iryo joro, ntiyagira n’ubuyobozi abibwira, amuzindukana ku Biro by’Umurenge wa Kirimbi, abibwira Gitifu w’Umurenge.
Uwo muyobozi yahise abajyana ku Bitaro bya Kibogora kuri Isange one Stop Center ibimenyesto bitarasibangana, hakurikiraho gushakisha uwo mugabo no kumuta muri yombi.
Nyina w’uyu mwana yabwiye Imvaho Nshya ko yamugezeho muri ayo masaha arira, amubwira ko ahohotewe na Tuyisenge.
Yavuze ko kugira ngo ajyane umwana mu buyobozi ari uko bahora bashishikarizwa kujya babimenyesha ubuyobozi igihe umwana ahohotewe.
Ati: “Yangezeho arira, ambwira ko Tuyisenge amaze kumusambanya nibaza uburyo umunturanyi wanjye yankorera nk’ibyo, nanga gutera amahane na we muri iryo joro. No mugitondo nanze kumuzinduka ngo mubaze neza ukuntu atinyuka kungirira umwana atyo, ngira ngo atava aho yanatoroka ni bwo nagiye ku Murenge.”
Yakomeje ashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi wahise abanyarukana ku Bitaro bya Kibogora maze umwana agasuzumwa mu maguru mashya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent, avuga ko umubyeyi n’umwana bakimugeraho akumva ibyo bavuga, yahise yihutira kugeza umwana muri serivisi za Isange One Stop Center mu Bitaro bya Kibogora, ibimenyetso bitarasibangana.
Ati: “Uretse kugeza umwana kwa muganga, twanihutiye gufata ukekwa ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Gihombo, kugira ngo nahamwa n’icyaha azabihanirwe.”
Yibukije abaturage ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko, yongeraho ko ubuyobozi budashobora kwihanganira abangiza abana.
Yasabye ko igihe hari umwana uhohotewe amakuru agomba gutangwa byihuse ngo bikurikiranwe ibimenyetseo bitarasibangana cyangwa ngo ukekwaho icyaha abe yabiboneramo icyuho cyo gucika ubutabera.
Yanibukije abaturage ko serivisi za Isange one stop center nta kiguzi zisaba, akaba ntawe ukwiye kwitwaza ikibazo cy’ubushobozi ngo atindane amakuru yo guhohotera abana.
Yanabasabye kujya bataha kare bakanagendera hamwe barenze umwe, kuko gutaha amasaha akuze cyane umuntu akanagenda wenyine, bishobora kugira ingaruka mbi k’ubikoze nubwo u Rwanda rugendwa amasaha yose.
Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko bigaragara mu ngingo ya 133 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange agaka kayo ka 3 aho ashobora gukatirwa igifungo cya burundu ku bwo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14.