Nyamasheke: Abasore 4 bafatanywe 60 000Frw y’amiganano

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abasore 4 bafatanywe amafaranga y’u Rwanda 60.000 y’amiganano.
Abo basore ni Nsanzimana w’imyaka 31,Twahirwa Faustin ufite 22, Niyonzima Claude w’imyaka 25 na Tuyishimire Emmanuel ufite 28, bafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Raro mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, baturutse mu Murenge wa Rangiro bihana imbibi.
Mbyayingabo Claude, nyir’akabari banywereyemo, yabwiye Imvaho Nshya ko bageze iwe bakaka mitsingi nto, icupa risimburwa n’irindi, bamaze kunywa iz’amafaranga 25 000, bakokesha ibilo 2 by’akabenzi by’amafaranga 9 000 barangije banywa izindi nzoga zinyuranye z’amafaranga 6 000 yose hamwe aba 40 000 Frw bishyura ayo afaranga y’amiganano baragenda.
Ati: “Zari inoti nshyashya z’amafaranga 5 000 gusa, ndazibika ariko nkuramo imwe nereka mucoma wanjye ukuntu ari inoti zishashagirana gusa, ambwira ko zishobora kuba atari iza nyazo arebye uko zimeze. Zari mu bwoko bw’izi zishaje zigenda zicika ariko ari nshyashya zose.’’
Yakomeje agira ati: “Nagize amakenga mfata imwe nyikunjakunjira mu ntoki mbona abaye nk’urupapuro rusanzwe tubona ni ikibazo, turayifata nshyira amacandwe mu ntoki nyisigaho tubona itangiye kuvunguka ivaho irangi, kuko bari babafashe nanjye ayo mafaranga nyajyana aho babafatiye baraza baranyishyura basubirana ayo mafaranga yabo y’amiganano.
Avuga ko byabaye nyuma y’uko umu Agent bahaye amafaranga y’u Rwanda 20 000 we yahise abona ko ari amiganano, ababwira kumwishyura amazima, bakibisakuza abaturage bakaba babuzuyeho bakabafata, n’uwo w’akabari akabona kubabwira kumwishyura amazima kuko bari bafite ayo miganano n’amazima icya rimwe, abaturage bahamagara Polisi iraza ibata muri yombi.
Yavuze ko akurikije uko ayo mafaranga yari ameze bigoye ko utashishoje yayatahura, akagira impungenge ko hari andi baba barakwije mu Mirenge ya Kanjongo na Rangiro.
Anavuga ko byamuhaye isomo ko agiye kujya ashishoza ku mafaranga yose ahawe, kuko iyo atagira amahirwe ngo bajye gutekera umutwe uwo mu Agent, aba yababuze agahomba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano ngo babibazwe neza.
Ati: “Ni byo, abasore 4 batawe muri yombi bakwirakwiza ayo mafaranga y’amiganano, bashyikirijwe RIB ngo ibakoreho iperereza.’’
Yasabye urubyiruko kureka kwishora mu bitazaruhira, rugakora ibyemewe n’amategeko kuko bihari, abaturage basabwa gushishoza igihe bahawe amafaranga badashira amakenga, bakareba ababisobanukiwe bakabarebera niba atari amiganano, kugira ngo badafata amafaranga azabapfira ubusa.
Nteziryayo Hezekiya says:
Ugushyingo 12, 2024 at 9:32 pmTubashimiye amakuru mutugezaho
DUSHIMIMANA Clementine says:
Ugushyingo 13, 2024 at 8:18 amAbo basore mubakanire urubakwiye Kandi RIB ikomeze gukora iperereza no mu miryango yabo .
Gasana says:
Ugushyingo 14, 2024 at 9:48 pmMubahane kuko barakabije cyane abobahungu barakinze cyane
Mutesi says:
Ugushyingo 15, 2024 at 5:26 amIgitekerezo cyange nuko ayo mafaranga yamigano mwayatwika mukabaha imbabazi nabi wasanga barayahangitswe batayazi.