Nyamasheke: Ababyeyi 86% bakurikiza inama zo konsa uko bikwiye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko hatewe intambwe ikomeye cyane ku babyeyi bubahiriza konsa uko bikwiye aho ababyubahiriza bageze ku kigero cya 86%.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko intego ari ukugera ku kigero cya 100% mu rwego rwo guharanira imikurire iboneye y’abana no kurwanya igwingira mu bana.
Ababyeyi bo muri ako Karere na bo bishimira ko ubuyobozi bubaba hafi mu bukangurambaga, ari na byo byatumye hagaragara impinduka.
Nyirandimubanzi Josiane wo mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, avuga ko yagize amahirwe yo konsa neza abana be 4 bose, agahamya akamaro kanini cyane yabibonyemo.
Ati: “Konsa neza uko nabigiriwemo inama n’ababishinzwe byangiriye akamaro cyane kuko nkurikiza neza umwana ukuze. Abana banjye bagakurikira neza mu ishuri, banakuranye igihagararo cyiza kandi nta bushobozi buhambaye dufite kuko jye n’umugabo ducungira gusa ku buhinzi buciriritse.”
Yakomeje akangurira n’abandi babyeyi kugira umwanya uhagije wo konsa, bakanirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ari mu bikomeye bibangamira ubuzima.
Mugenzi we Mukandayisabye Chantal, avuga ko umwana wa mbere yamwonkeje neza uko bisabwa ariko impanga yakurikijeho byo kuvuga ko zakonka neza amezi 6 agashira nta kindi zifashe atabishobora.
Ati: “Sinabona amashereka y’impanga ngo amezi 6 ashire nta kindi nzihaye, sinajyaho ngo nirarire ngo nabishobora. Ngerageza kuzonsa ariko si neza uko bikwiye kuko bigoye cyane. Ntibyankundira kimwe n’uwonse wenyine.”
Nyirandushabandi Alexiane, ushinzwe imirire mu Bitaro bya Kibogora akanaba inararibonye mu mirire myiza n’imikurire y’umwana, avuga ko nubwo kwitabwaho k’umwana bitangira agisamwa ariko ko kurwanya igwingira n’imibereho mibi ku mwana ukivuka bihera ku konsa neza.
Avuga ko mu isaha imwe gusa umubyeyi akibyara umwana yagombye kuba yatangiye konka, kuko uretse gufasha umubyeyi kubona amashereka, ari n’ingenzi cyane ku mwana ukivuka kuko amashereka y’umuhondo atangiriraho konka amufasha cyane mu budahangarwa bw’umubiri.
Ati: “Konka ni ryo zingiro ry’ubuzima bwiza. Umwana wabuze amashereka ashobora kugira ibibazo byinshi birimo kugwingira, kubura ibilo mu ntangiriro, kubura urukundo rwa nyina n’ibindi kuko konsa ari ingirakamaro cyane ku mwana ubwe, ku mubyeyi, umuryango n’igihugu muri rusange.”

Anavuga ko ubwenge bw’umwana wonse neza akenshi buba buri hejuru cyane y’utaragize ayo mahirwe kuko amashereka yonyine afite iby’ingenzi byo se byatunga umwana mu mezi 6 ya mbere gusa nta kindi cyongewemo, ayo mezi yashira akagenda abona ifashabere kugeza igihe azacukira neza.
Avuga ko kuba ababyeyi bagera kuri 86% babasha konsa neza uko bwikiye ari intembwe nziza Akarere kateye kubera gahunda nyinshi Leta yashyizeho muri uru rwego.
Izo ntambwe zirimo gutanga igihe kirekire cyo konsa ku mukozi wa Leta wabyaye, kuba umubyeyi ashobora kujyana umwana ku kazi akamwonkerezayo, kuba Abajyanama b’Ubuzima bashobora gukurikirana imyonkere n’imyonkereze n’ibindi.
Nyirandushabandi Alexiane yagize ati: “Konsa neza uko bikwiye bireberwa ku nshuro umwana yonka kuko yagombye konka nibura inshuro 8 ku munsi, uburyo yonkamo. Kuko hari uburyo nyina agomba kuba amufashe ngo yonke neza, aho yonkerezwa niba hatuje, niba nyina atuje atajahagurika yihuta, niba atekanye n’ibindi.”
Na se w’umwana akabigiramo uruhare yegera umugore we uri konsa akamuganiriza, uwo mwuka mwiza wa bombi umwana akawuhumeka.
Avuga ko ababyeyi bo mu byaro ari bo bonsa neza kurusha abo mu mijyi binatewe n’umwanya babona gasaba buri mubyeyi gukora ibishoboka byose akonsa neza kuko ari bwo aba aremera umwana imibereho myiza iri imbere kurushaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Désiré, avuga ko kugera ku mubare wa 100% w’abayeyi bonsa neza hakiri urugendo kuko usanga hari ababyeyi bahugira mu bibinjiriza amafaranga.
Yongeyeho ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo n’abasigaye batubahiriza konsa uko bikwiye babigereho.
Rwahama Innocent ukuriye Umushinga Gikuriro kuri Bose mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko bakora ibishoboka byose ngo intambwe imaze guterwa ikomeze buri wese abigizemo uruhare.
Ubukangurambaga burimo gukorwa muri Nyamasheke bwajyanye n’icyumweru cyahariwe konsa, cyahembwemo Imirenge n’Imidugudu byabaye indashyikirwa mu kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.



