Nyamagabe: Miliyoni 3 Frw zirakekwaho kweguza abakozi 10 b’Utugari 6

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Nyuma y’uko abakozi 10 bo mu Tugari 6 tw’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe banditse basezera, ubuyobozi bw’Akarere bwahishuye ko ubwegure bwabo bushingiye kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda zari zaratanzwe n’abaturage bazigamira ubwisungane mu kwizuva (Mituweli).

Abeguye barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari batandatu ndetse n’ababungirije bashinzwe ubukungu n’imibereho myiza (SEDOs) bane.

Umurenge wa Musebeya ugizwe n’Utugari dutandatu, bivuze ko kuri ubu utu Tugari twose tudafite abanyamabanga nshingwabikorwa, ndetse tune muri two tukanongeraho ko tudafite a ba SEDO.

Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, ni bwo abo bakozi banditse begura ku mirimo yabo, bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hilidebrand we avuga ko bishobora kuba byaraturutse ku mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza  agera kuri miliyoni eshatu abaturage batanze, bikarangira abo bakozi baketsweho kuyakoresha mu nyungu zabo bwite.  

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe mu kiiganiro yahaye Imvaho Nshya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, yemeje ko aba bakozi banditse basezera.

Ati: “Ni byo koko mu Murenge wa Musebeya mu Karere kacu ejo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batandatu bagize Utugari twawo banditse basezera akazi, ndetse biyongeraho abakozi bashinzwe iterambere ry’Utugari bazwi nka ba SEDO bagera kuri bane.”

Niyomwungeri yongeraho ko aba bakozi b’Umurenge wa Musebeya, bashobora kuba begujwe n’ayo mafatanga ya Mituweli nubwo bitaremezwa burundu ko ari yo mpamvu.

Ati: “Nubwo tutabihamya ijana ku ijana, aba bakozi birashoboka ko kwandika basezera babitewe n’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu bakoresheje mu nyungu zabo bwite nyamara abaturage b’Umurenge wa Musebeya bari bayatanze ari umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.”

Yongeyeho ko mu nama bari bagiranye n’abo bakozi basezeye ku mirimo tariki ya 3 Nzeri 2024 baberetse ko hari amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yari yabuze.

Yongeyeho ati: “Na nyuma y’inama bamwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiye kubabaza, bamwe barayagarura abandi ntibayagarura ku buryo byaba ari intandaro yo gusezera.”

Uyu muyobozi w’Akarere akomeza asaba abaturage bo mu Murenge wa Musebeya kwihangana, kuko bitarenze kuri uyu wa Gatatu, Akarere kazaba kababoneye abandi bakozi babafasha.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE