Nyamagabe: Abahinzi b’icyayi babangamiwe n’imihanda itwara umusaruro yangiritse

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyamagabe, bakora ubuhinzi bw’icyayi bavuga ko bafite ikibazo cy’imihanda yangiritse yo kunyuzamo umusaruro w’icyayi, bikabangamira uko kigezwa ku nganda.

Mwizerwa Charles umwe muri abo bahinzi wo mu Murenge wa Cyanika, avuga ko nubwo guhinga icyayi bifite aho bimugejeje, ariko bakeneye imihanda yo kuvana umusaruro mu mirima ijyanwa ku ruganda, kuko usanga iyo bafite yarangiritse ku buryo mu gihe cy’imvura imodoka zigorwa no kuwutunda.

Ati: “Ntakubeshye rwose guhinga icyayi, bimfitiye akamaro, kuko nta mwana wo mu rugo iwacu ushobora kubura amafaranga y’ishuri, cyangwa ngo mu rugo hagire igikenerwa tukibure. Ariko rwose ubuyobozi budufashije imihanda ivana umusaruro ku mirima y’icyayi igakorwa, byadufasha kuko usanga kubera ko iba yaragiye yangirika, imodoka zitwara umusaruro zigorwa no kuyigendamo cyane cyane mu gihe nk’iki cy’imvura.”

Mugenzi we na we wo mu Murenge wa Tare avuga ko ikibazo cy’imihanda ivana icyayi mu mirima idakoze, kibangamira imodoka ziza kugitwara kitaretse no kubangamira abahinzi kuko iyo bamaze kugisoroma ntizize kugitwara usanga bashyiraho abazamu b’amafaranga bagomba kukirinda.

Ati: “Imihanda iyo idakoze neza, abahinzi natwe turagorwa kuko usanga dushaka abazamu bo kukirinda, tukabishyura kubera ikibazo cy’imihanda rimwe na rimwe kubera ko iba idakoze inyerera mu gihe cy’imvura imodoka kuza gutwara icyasoromwe ngo zikigeze ku ruganda bikazigora, muri make twifuza ko ubuyobozi budufasha ikibazo cy’imihanda kigashakirwa umuti urambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Ilidebrand avuga ko hari gahunda yo gukora imihanda inyuzwamo umusaruro kandi hari iyatangiye gukorwa,

kugira ngo yorohereze imodoka zitwara icyayi ku nganda.

Ati: “Imihanga tugenda tuyisana kandi twubaka n’indi bijyanye n’ubushobozi dufite, nk’ubu umuhanda ujya ku ruganda rwa Kitabi wari ufite inkangu nini yendaga kuwutwara twamaze kuwusana, hari umuhanda kandi wo mu Murenge wa Tare ubu turi gusana, gusa tukaba tugifite indi mihanda iri mu mirima y’icyayi tutarabasha gusana nka Mushubi, Ruganda, hakaba kandi n’umuhanda wa Buruhukiro na Gatare na wo utarasanwa, muri make ni urugendo kuko imihanda atari ikintu cyoroshye aho tugenda tuyisana dushingiye ku bushobozi dufite.”

Kuri ubu igihingwa cy’icyayi gihingwa mu Karere ka Nyamagabe mu Mirenge igera kuri 12 kuri 17, ari naho Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Ilidebrand ahera avuga ko  usibye gukemura ikibazo cy’imihanda itwara icyayi ku nganda igakorwa neza,  bafite na gahunda yo kongera ubuso buhingwaho icyayi, mu rwego rwo kongera umusaruro w’iki gihingwa mu bwinshi no mu bwiza.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE