Nyamagabe : Abagore 3 bafungiye gusenya inzu y’umwisengeneza wabo

Mukantaganda Verina w’imyaka 57, Ndateba Vestine wa 46 na Mukashyaka Brigitte wa 64, batawe muro yombi bakurikiranyweho gusenya inzu y’imwisengeneza wabo witwa Musabyimana Chantal w’imyaka 22.
Abo bagore uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, bikaba bivugwa ko basenyeye uwo mwana wa musaza wabo bavuga ko batamushaka mu nzu yasigiwe n’anabyeyi.
Byabereye mu Mudugudu wa Gitondorero, Akagari ka Gitondorero, Umurenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe.
Umwe mu babonye abo bagore basenya iyo nzu yabwiye Imvaho Nshya ko bafashwe bayigeze kure, bakuraho amategura ayubatse.
Babikoze nyuma y’uko musaza wabo witwaga Mugabukenga Albert yitabye Imana batangira guteza umutekano muke uyu mwana bavuga ko batamushaka mu nzu ya musaza wabo.
Abo ba nyirasenge bamufatiranye nyuma y’uko na musaza we yamusize muri iyo nzu akajya gushaka ubuzima ahandi.
Ati: “Baraje batangira kuyikuraho amategura bayisenyagura biratuyobera kuko uyu mwana yari yayisigayemo nk’umwana wa nyirayo wari witabye Imana. Twavuga ko ari iye atari iya bariya bayisenye.”
Yakomeje agira ati: “Baramuhohoteye cyane. Mu gihugu nk’iki kigendera ku mategeko birababaje kubona abantu bikora bakaza gusenyera umuntu wasigiwe inzu n’ababyeyi be, ngo ntibashaka ko ayibamo.”
Undi muturanyi wabo uri mu nzego z’ubuyobozi bw’Umudugudu byabereyemo, yavuze ko bagaye aba bagore basuzuguye ubuyobozi bagasenyera umwisengeneza wabo.
Ati: “Birababaje cyane kubona duhari turi abayobozi mu Mudugudu bakadusuzugura bakajya kumusenyera ku ngufu ngo ni uko gusa batamushaka muri iyo nzu. Nubwo haba hari ikibazo bakizana mu buyobozi, ntibakore ibintu nka biriya byo gusuzugura ubuyobozi n’amategeko, bagasenya ibyubatse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano Mukama Janvier, avuga ko ikibazo cyageze mu butabera kuko kiri mu maboko ya Sitasiyo ya RIB ya Kaduha.
Ati: “Ibyo bakoze bigize icyaha kuko Igihugu gifite ubuyobozi kinagendera ku mategeko, ntabwo abantu bagomba kwigaba ngo basenyere umuntu gutyo gusa barenze ku mategeko nubwo baba ntacyo bapfana.”
Yavuze ko uwasenyewe igihe agitegereje ubutabera, yabaye ari mu nzu ishaje na yo basigiwe n’ababyeyi kuko ari inzu ebyiri zubatse mu rugo rumwe.
