Nyakabanda: Abarokotse Jenoside barishimira ikimenyetso cya Jenoside batashye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barishimira ikimenyetso cya Jenoside batashye. Iki kimenyetso kiriho amazina asaga 500 y’abiciwe muri uyu murenge.

Usanase Uwase Yvonne, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Murenge wa Nyakabanda, avuga ko abarokotse Jenoside bishimira ko bashibutse hakiyongeraho ko bashoboye kwiyubakira urukuta rwanditseho amazina 562 y’abiciwe mu Murenge wa Nyakabanda.

Yabigarutseho ejo ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Nyakabanda, ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Uyu munsi ariko turishimye cyane kuko twashibutse. Ikibazo twari dufite kituremereye nuko tutagiraga Urwibutso ariko ubu twarubonye, twise ‘Inzu y’abacu’, harimo urukuta rwiza rwanditseho amazina y’abacu, udutebe umuntu yakwicaraho akaruhuka ndetse tuzajya tubazanira indabo twumve ko tubasuye”.

Urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyakabanda, rufite impande zigera kuri 7.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyakabanda bashimira Leta y’ubumwe kuko itoza abanyarwanda kuba ubumwe.

Bavuga ko yabagaruriye icyizere nyuma y’uko batekerezaga ko batazongera kubaho, ariko uyu munsi bakaba barabashije kwiga ndetse no kwiteza imbere.

Nyiransabimana Christine avuga ko kuba barubakiwe urwibutso rw’ababo, bishimira ko batazongera kujya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ahubwo ko bazajya baza kwibukira ababo bugufi.

Abarokokeye muri Nyakabanda bavuga ko aho bubatse icyo kimenyetso bahita mu rugo kuko habitse amateka agizwe n’abana babo, ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti.

Muri uyu muhango ubwo hibukwaga Abatutsi baguye muri Nyakabanda, hashimiwe buri wese wabigizemo uruhare binyuze ku kubitsa amafaranga kuri konti bise “UBUMWE BWACU”, kugira ngo babashe kongera kugira urugo bazajya baza gusuramo ababo baje kubatura indabo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE