Nyagatare: Yatawe muri yombi nyuma yo kubyara umwana akamuta mu musarani

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 28, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga hari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 wafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kubyara umwana w’umukobwa akamuta mu musarani.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Rwimiyaga bimenyekana saa munini z’igicuku.

Uwo mukobwa yari asanzwe akora mu kabari kitwa Bahamasi haba n’amacumbi,aho nyir’ubwite yemereye Polisi ko yabyaye saa saba agata umwana mu musarani w’ako kabari hanyuma amakuru akamenyekana nyuma y’isaha bibaye.

Nyuma yo kugerageza ubutabazi bushoboka uyu mwana yakuwe muri uyu musarane ariko yarangije gupfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ibikorwa nk’ibi ari ibyo kugaya, ndetse asaba abakobwa kwirinda mbere yo gutekereza kurwana n’ingaruka zavuye mu busambanyi.

Ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’inda zitateganyijwe kiri ku rwego rwo hejuru mu Karere kacu. Ibi ni nabyo biteza bamwe kutakira ibyababayeho bagatekereza gufata imyanzuro igayitse yo kwihekura. Twakwibutsa ko icya mbere twigisha, tugasaba abantu gukumira ibituma abatwara inda zitateganyijwe, ariko kandi uwo byabayeho akageza igihe cyo kubyara akwiye kutishora mu kindi cyaha cyo kuvutsa ubuzina uwo yabyaye. Iki ni icyaha kibajyana mu nkiko no mu magereza.”

Akomeza agira ati: “Tuzakomeza kwigisha twifashishije amahuriro duhuriramo n’urubyiruko, ariko kubera uko iki kibazo kiduhangayikishije, twifashisha no gutanga ubutumwa mu nteko z’abaturage aho dusaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakabahugura babarinda kwiyandarika. Mu gihe ariko byabaye tubasaba kudahahana abana babo kuko biri mu bituma hari abafata imyanzuro igayitse nk’iyi.”

Kugeza ubu uwo mukobwa ukomoka mu Karere Ka Rwamagana, ari gukurinirwa mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ahabwe ubuvuzi kuko kubyara muri ubu buryo bikunze kugira ingaruka ku wabyaye iyo atabonye imiti.

Nyuma yo kuvurwa akazakomereza mu nzego z’ubutabera, akabazwa ku cyaha cyo kwihekura.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 28, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Kayitesi arine says:
Ukuboza 30, 2024 at 11:49 am

Rwose akwiye guhanwa ubwo subumuntu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE